AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abakandida bigenga mu matora y’abadepite batangiye gushaka abashyigikira kandidatire zabo

Abakandida bigenga mu matora y’abadepite batangiye gushaka abashyigikira kandidatire zabo
13-06-2018 saa 18:59' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1730 | Ibitekerezo

Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda (NEC), yatanze uburenganzira ku munyarwanda n’undi wese ubyemererwa n’amategeko ushaka kwiyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka ,bwo gushaka imikono basabwa n’itegeko y’ababashyigikira

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018, nibwo NEC yatangaje ku mugaragaro ko abakandida bashaka kwiyamamaza ku giti cyabo batangira gusinyisha bikazajya bikorwa mu masaha yo kuva saa moya z’igitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (7h00-5h00).

Iki gikorwa cyo gisinyisha cyatangiye kuri uyu wa Gatatu kizarangira tariki 25 Nyakanga 2018. Umukandida wigenga yemerewe gutanga kandidatire ye mu gihe afite abantu 600 bamusinyiye bagaragaza ko bamuzi ndetse bazi ko ari inyangamugayo.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12 -25 Nyakanga 2018, kwiyamamaza bitangire ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2018.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80, muri yo ihatanirwa n’imitwe ya politiki n’abantu ku giti cyabo ni 53, indi 24 isigaye igenewe abagore, ibiri ikaba iy’urubyiruko,undi umwe usigaye ukaba ujyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Uretse abiyamamaza baturutse mu mitwe ya politiki (amashyaka), abiyamamaza nk’abakandida bigenga basabwa kugira nibura amajwi 5% kugira ngo abone intebe mu Nteko.

Ibisabwa ku muntu wiyamamariza kuba umudepite nta Diplome y’ikirenga cyangwa amashuri ahambaye bisaba ahubwo agomba kuba ari Umunyarwanda ufite imyaka nibura 21 y’amavuk, atarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora isaba imitwe ya Politiki yose gutanga urutonde rw’abo bumva bazaba abakandida. Manda y’abadepite ni imyaka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA