AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abakandida bahatanira kuba abasenateri bagiye gutangira kwiyamamaza

Abakandida bahatanira kuba abasenateri bagiye gutangira kwiyamamaza
23-08-2019 saa 06:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1757 | Ibitekerezo 3

Komisiyo y’ igihugu cy’ Amatora yatangaje ko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha abahatanira kuba abasenateri batazatangira kwiyamamaza. Abaziyamamaza barasabwa kuzirinda gusebya bagenzi babo cyangwa kubiba amacakubiri, ahubwo bakagaragaza imigabo n’imigambi yabo igamije kugeza u Rwanda ku byiza.

NEC yagiranye ibiganiro n’abemerewe kwiyamamaza mu matora y’abasenateri, byibanze kuri gahunda y’ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 26 Kanama kugera ku wa 15 Nzeri.

Aba bakandida 63, bazatorwamo 12 barimo 2 bo mu Ntara y’Amajyaruguru, Intara y’amajyepfo, Iy’uburasirazuba n’iy’Iburengerazuba hazatorwa abasenateri batatu batatu, na ho mu Mujyi wa Kigali hatorwe umusenateri umwe.

Aba bazatorwa n’inteko itora igizwe n’inama njyanama z’uturere n’abagize biro z’inama njyanama z’imirenge, mu ifasi biyamamarijemo.

Harimo kandi abakandida bazatorwamo abasenateri 2, umwe uhagarariye kaminuza n’amashuri makuru bya Leta n’undi wo mu yigenga.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, asaba abakandida kuziyamamaza mu buryo budahungabanya igihugu cg ngo babangamire bagenzi babo.

Yagize ati "Basabwa kwiyamamaza gipfura, batavuga nabi abandi, umuntu akavuga imigabo n’imigambi ye, ubushobozi bwe imbaraga afite, icyo yamarira igihugu, ariko ntajye kuvuga ngo uriya mugenzi wanjye we ntabishoboye. Kuko yaba amwinjiriye, amugabanyiriza agaciro abandi Banyarwanda bamuha. Ikindi ni amagambo cyangwa ibikorwa byerekeza ku macakubiri n’ingengabitekerezo mu Rwanda. Ibyo byose turabibabuza kugira ngo bagire amahirwe angana bose, biyamamaze bareshya nk’Abanyarwanda, bagatandukanwa n’ubushobozi abaturage babumvamo bababonamo."

Amatora y’abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu ateganyijwe ku wa 16 Nzeri, mu gihe amatora y’umusenateri uhagarariye kaminuza n’amashuri makuru bya Leta ateganyijwe ku wa 17 na ho ay’umusenateri uhagarariye kaminuza n’amashuri makuru byigenga akazaba ku wa 18.

Ubusanzwe, sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 kuko hari n’abandi basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na 4 bashyirwaho n’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

RBA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
MUHIRE WELLINGTON Kuya 23-08-2019

Ndabashimira cyane uburyo mutugezaho inkuru zicukumbuye ariko mujye murushaho kugenzura inyandiko mbere y’uko ziohoka. Dore nk’ubu mutubwiye ko Abakandida bagiye kwiyamamaza, ariko wasoma hepfo ugasanza inkuru ivuga ko bataziyamamaza. Murakoze. Mugenzure murebe cyangwa ni jye wibeshye.

MUHIRE WELLINGTON Kuya 23-08-2019

Ndabashimira cyane uburyo mutugezaho inkuru zicukumbuye ariko mujye murushaho kugenzura inyandiko mbere y’uko ziohoka. Dore nk’ubu mutubwiye ko Abakandida bagiye kwiyamamaza, ariko wasoma hepfo ugasanza inkuru ivuga ko bataziyamamaza. Murakoze. Mugenzure murebe cyangwa ni jye wibeshye.

X Kuya 23-08-2019

Uturere tw’umujyi wa Kigali ko dutakigira inama njyanama , hashingiwe kumiyoborere mishya y’umujyi, ubwo inteko itora izaba igizwe naza Bureau z’inama njyanama z’imirenge gusa?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...