AMAKURU

UKWEZI
pax

Abafite ubumuga basoje itorero biyemeza gushakira umuti ikibazo cya bagenzi babo bagisabiriza

Abafite ubumuga basoje itorero biyemeza gushakira umuti ikibazo cya bagenzi babo bagisabiriza
2-11-2019 saa 13:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1332 | Ibitekerezo

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu Ingabire Assumpta yabwiye abafite ubumuga ko igihugu kibafata kimwe n’ abandi Banyarwanda ababwira ko gusabiriza ari ugusuzugura agaciro Leta y’ u Rwanda ibaha.

Ubu butumwa yabutangiye mu muhango wo gusoza itorero ry’ abafite ubumuga wabereye muri Kaminuza y’ u Rwanda kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2019.

Kimwe mu byo izi ntore zahize ni ugutanga umusanzu wazo mu gushakira umuti ikibazo cy’ abafite ubumuga basabiriza.

Ingabire yabwiye abafite ubumuga ati “Abantu mufite ubumuga kubatoza ni ukuvuga ngo mufite agaciro. Muri abantu nk’ abandi. Mufite uburenganzira bungana n’ubw’abandi Banyarwanda. Munganya uburenganzira n’ abandi Banyarwanda uko igihugu gikunda abandi Banyarwanda namwe niko kibatekereza”.

Izi ntore zatojwe umukoro wo gusigasira igisenge, zitozwa gukora imyitozo ngororamubiri zinaganirizwa ku kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ziganirizwa ku mahirwe abafite ubumuga bashyiriweho, zinahabwa ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’ indagagaciro na kirazira.

Ingabire ashingiye ku mikoro ngiro n’ imyitozo yeretswe n’ abafite ubumuga basoje itorero yavuze ko abafite ubumuga bashoboye, agaya abafite ubumuga bagisabiriza.

Yagize ati “Ntimwabonye intore ihagarariye izindi (ni umugabo bigaragara ko akomeye nubwo agendera mu kagare). Kuki tujya tubona abantu bafite ubumuga butanakabije cyane bari ku muhanda basabiriza ? Mwatwemerera mukadufasha abantu bafite ubumuga bari mu muhanda(intore zahise zikoma amashyi nk’ ikimenyetso cy’ uko zemeye gutumwa).”

Mu Rwanda abafite ubumuga bashyiriweho inama y’ igihugu ibashinzwe(NCPD), ndetse kuri ubu bafite n’ umudepite ubahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Uyu muyobozi wari uhagarariye Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu yabwiye izi ntore z’ Indashyikirwa mu Nkomezamihigo ko gusabiriza ari ugusuzugura agaciro Leta y’ u Rwanda iha abafite ubumuga. Ati “Numubona uge umukurura umubwire uti ‘agaciro twahawe ntabwo ari ako gutega amaboko hariya ku modoka’”.

Edouard Bamporiki, Umuyobozi Mukuru w’ Itorero ry’ Igihugu yabwiye abafite ubumuga ko guhezwa byoroshye kurusha kwiheza kuko ngo ‘iyo abantu baguheje ariko wowe udashaka guhezwa, urabirwanya kandi ukageraho ukabahinyuza’

Bamporiki avuga ko u Rwanda rwashyizeho amahirwe menshi yo guteza imbere Abanyarwanda bityo ko igisigaye ari uko Abanyarwanda batinyuka kuyabyaza umusaruro.

Ati “Ndashaka kubamiriza ko imiryango myinshi mubona imeze nk’ ifunze myinshi yegetseho. Hari igihe abantu bitiranya urugi rukinze n’ urugi rwegetseho. Ariko iyo ushize ubute ugasunikaho ho gatoya umenya ngo aho nakekaga ko hafunze hegetseho”.

Emmanuel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Inama y’ igihugu y’ abafite ubumuga yavuze ko ikibazo gikomeye abafite ubumuga bafite ari ukutamenya amahirwe Leta yabashyiriyeho ngo abateze imbere.

Ndayisaba avuga ko mu biganiro izi ntore zahawe harimo ibyo kubafasha kumenya no gusobanukirwa amahirwe yabashyiriweho ati “Icyo tubasa ni ukujya kuyamenyesha bagenzi babo kuko intore itorerezwa gutumwa”.

Komiseri ushinzwe ubukungu mu nama y’ igihugu y’ abafite ubumuga mu karere ka Muhanga, Irihose Aimable, niwe wari intore ihagarariye izindi mu kiciro cya 3 cy’ Indashyikirwa mu Nkomezamihigo.

Yavuze ko batangiye itorero bafite ibibazo nk’ intore zihagarariye izindi ariko ngo basanze ibisubizo biri muri bo biyemeza guhiga uko bazakemura ibyo bibazo.

Ati “Hari abafite ubumuba bakigaragara mu mihanda basabiriza, hari abafite ubumuga bagihabwa akato, hari abafite ubumuga babuze amahirwe yo kwiga cyangwa bagenda bagenzi babo babanena bakareka ishuri. Twahize imihigo ishingiye ku kujya gukemura ibi bibazo”.

Yakomeje agira ati “Intore itorezwa gutumwa ubu tuvuye hano tugiye mu ngamba iwacu mu tugari n’ imitugudu. Tuzatuma itorero ryo ku mudugudu rikora kuko umudugudu ari nk’ umutima w’ Isi… Uvuga ko afite ikibazo tuzajya tugisesengura turebe niba nta ruhare rwe rwazajya rutuma n’ ubutaha nahura nacyo abona ko n’ inyuma y’ igikuta hari ubundi buzima bwiza”.


Irihose Aimable mu kagare asoma ku ntango y’ imihigo

Irihose avuga ko nk’ abafite ubumuga bagiye kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe bagakora bakiteza imbere. Avuga ko iyo bari hamwe gukorerwa ubuvugizi byoroha.

Mukarugwiza Thereza, ushinzwe imibereho myiza y’ abafite ubumuga muri NCPD mu karere ka Ruhango n’ubwo afite ubumuga bw’ amaguru n’ ubugufi bukabije yarize ndetse afite akazi kamufasha gutunga umuryango w’ abantu 5.

Ati “Kubera igihugu cyacu cyiza narize (ubu) nkora muri laboratoire ntunze umuryango w’ abantu batanu. Nubatse inzu, hari n’ amashyamba ngenda ngura mfite n’ umwana ndihira amashuri urangije umwaka wa mbere w’ amashuri yisumbuye”.

Itorero Indashyikirwa mu Nkomezamihigo ryari rimaze iminsi 7 ribera muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye ryitabiriwe n’ abafite ubumuga bahagarariye abandi bagera kuri 501, barimo abagabo 320 n’ abagore 139.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...