AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abadepite basohoye umukozi w’akarere ka Nyagatare azira ikinyabupfura gike

Abadepite basohoye umukozi w’akarere ka Nyagatare azira ikinyabupfura gike
11-06-2018 saa 18:00' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11150 | Ibitekerezo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018, Abagize Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta basohoye mu cyumba cy’Inama, Umukozi w’akarere ka Nyagatare ufite mu nshingano ‘Ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari muri aka karere , Mwumvaneza Emmanuel nyuma yo kugaragaza agasuzuguro mu bisubizo yahaga abagize iyi komisiyo.

Abayobozi b’akarere ka Nyagatare n’abagize Inama Njyanama bari bitabye PAC, kugira ngo batanga ibisobanuro kuri bimwe mu bikubiye muri raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta banatange ubusobanuro imbere y’abagize iyi komisiyo mu rwego rwo gusobanura neza ibikubiye muri iyi raporo.

Ubwo ibiganiro byari bigeze hagati uyu mukozi yaje gusubizanya ikinyabupfura gike bituma asohorwa mu cyumba cy’inama ndetse abasigaye hagati y’abagize itsinda ry’abayobozi baturutse muri aka karere ka Nyagatare n’abahagarariye PAC bakomeza ibiganiro.

Intandaro yo gusohora uyu muyobozi ubwo ibiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko byari bigeze hagati ni impaka zaje nyuma y’uko uyu Mwumvaneza n’abandi bakozi b’akarerere ka Nyagatare baje gusa n’abitana ba mwana ku kibazo cy’amafaranga miliyoni 194 (194,000,0000Frw), zahawe ishyirahamwe Duterimbere ngo nayo izihe abatishoboye mu buryo bw’inguzanyo.

Aya mafaranga ngo yatanzwe muri 2007, ariko abayobozi b’Akarere bayamenye mu minsi mike ishize ubwo biteguraga kwitaba PAC.

Mwumvaneza , ari nawe mugenzuzi w’imari muri aka karere yabajijwe iby’aya mafaranga avuga ko nta makuru afiteho anavuga ko amasezerano (Contract) yayabonye ejobundi muri raporo gusa. Yavuze kandi ko ari ibya kera muri 2007, ariyo mpamvu aba atazi iyo byaturutse kandi ngo dosiye baramutse bayibonye bayikurikirana.
Aha, Mwumvaneza Emmanuel yarimo asohoka mu cyumba cy’inama, mu Nteko Ishinga Amategeko/Ifoto:Umuseke

Ikinyamakuru Umuseke cyavuze ko Depite Niyonsenga yahise amubaza impamvu avuga ko babonye dosiye bayikurikirana kandi barayibahaye, ari nabwo uyu muyobozi (Mwumvaneza Emmanuel), yahise amusubiza n’ikinyabupfura gike ati “Ntayo dufite, iyo sinzi niba bayifite sindi umu-Auditeur”

Depite Nkusi yahise amusohora abaza abasigaye niba uburyo burumo agasuzuguro aribwo basubizamo bati “Oya”. Yahise anenga abayobozi ba Nyagatare kubw’ubushake buke kuri iki kibazo cya miliyoni Magana abiri z’Akarere zitagaragazwa aho zarengeye, anangenga uburyo umwe muri bo asubije babajijwe iby’ayo mafaranga.

Abayobozi b’akarere ka Nyagatare bari kumwe n’abagize Inama Njyanama bijeje Abadepite ko uyu mukozi bagiye kumukukirana bakamenya ibye ariko bavuga ko iyi myitwarire batari basanzwe bayimuziho ndetse bahavuye bijeje gukurikirana aya mafaranga akaboneka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA