AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abadepite bashyigikiye ko Komisiyo y’Abana na RALC bivanwaho

Abadepite bashyigikiye ko Komisiyo y’Abana na RALC bivanwaho
28-07-2020 saa 18:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4559 | Ibitekerezo

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rikuraho itegeko rishyiraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Abadepite kandi bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rikuraho itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana.

Biteganyijwe ko inshingano zari zarahawe iyi komisiyo , zizahuzwa n’iza porogaramu mbonezamikurire y’abana bato, hakajyaho ikigo kimwe.

Ishingano za RALC, iz’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo n’iz’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro Ndangamurage zizahuzwa hajyeho ikigo kimwe.

Inteko ishinga amategeko yemeje ishingiro umushinga w’itegeko urugendo rwo kwemeza iryo tegeko ntabwo ruba rurangiye ahubwo ruba rukiri mu ntangiriro.

Iyo inteko rusange imaze kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko uwo mushinga ushyikirizwa Komisiyo ikawusuzuma yitonze ingingo ku yindi, ikazawugarura mu Nteko rusange yawemeza, Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite akarishyikiriza Perezida wa Repubulika nawe akarisuzuma yasanga ritunganye akakarishyiraho umukono rigasohoka mu igazeti ya Leta iyo abonye harimo ibitanoze arisubiza inteko ishinga amategeko ikongera akarisuzuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA