AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

‘Umuntu akwiye kujya yishakamo inenge kuko iyo ayibwiwe n’ undi ashaka kujya impaka’ Perezida Kagame

‘Umuntu akwiye kujya yishakamo inenge kuko iyo ayibwiwe n’ undi ashaka kujya impaka’ Perezida Kagame
9-07-2019 saa 15:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1649 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese akwiye kujya afata umwanya mu gihe runaka akishakamo inenge cyangwa ibyo atuzuza neza kuko iyo abibwiwe n’ undi muntu ashaka kujya impaka no gutongana cyangwa kumva ko asuzuguwe.

Ubu butumwa Perezida Kagame yabutangiye mu biganiro byateguwe na Pasiteri wo muri Amerika Rick Warren byabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2019. Ibi biganiro byari bifite intego igira iti ’Purporse Driven Leadership Gathering’ (Ubuyobozi bufite Intego).

Yagize ati “Uramutse ushatse kugira ngo uwakubonyemo inenge ari we uza kuyikubwira ntabwo ikibazo cyayo kizakemuka. Kubera iki ? kubera ko iyo ubibwiwe n’ undi ntabwo ubyemera. Ushaka guhakana ukavuga uti ‘sibyo’. Ugatangira impaka. Ukumva ko abantu bagusuzuguye, cyangwa bagututse cyangwa batakubonamo agaciro ukwiye kuba ufite”.

Perezida Kagame yavuze ko iki ari ikibazo cy’ abantu muri rusange. Ati “Abantu kenshi ntabwo twakira ibyacu bitari byiza iyo bivuzwe n’ undi”

Umukuru w’ igihugu agira abantu inama yo kujya bishakamo inenge, umuntu akibaza icyo atuzuza icyo aricyo umuntu akitonganya aho kugira ababare ngo bamutonganyije. Ati “Nutongana nawe muzatongane ariko ntibibe gutongana n’ undi kubera ko yakubwiye icyo yakubonyemo kitari kiza. Nicyo gifasha abantu kugira ngo batere intambwe”.

Perezida Kagame yavuze ko kutubahiriza igihe bituma abantu batagera ku ntego bihaye avuga ko Abanyarwanda badafite indangagaciro yo kubahiriza igihe. Ngo ahantu yabonye abanyarwanda bubahiriza igihe ngo ni iyo bagiye mu nsengero.

Umukuru w’ igihugu kandi yavuze ko abantu ibyo bigiye mu nsengero babisigayo bakitahira bakazongera kubisangayo basubiyeyo kuko akenshi inyigisho zihora ari zimwe. Asaba Abanyarwanda ko ibyo bigiye mu nsengero bajya babitahana bakabikoresha mu buzima busanzwe.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko guhungurwa ari inkunga nziza kuko ariyo yonyine ifasha umuntu kumenya guhitamo.

Yagize ati “Inkunga kwiga, inkunga y’ ibitekerezo ni inkunga numva twakomeza kubakiraho no mu buzima busanzwe, ibyo navugaga by’ inkunga tubona muri Leta, dukenere inkunga uyu munsi, ejo twe kuzakenera inkunga. Ibyo wize urabikoresha ariko ibyo wakemuraga bigenda bigabanyuka. Kwigishwa bikaba ya nkunga ituma uhora ukemura ibibazo bishya byavutse”.

Ibi biganiro byabereye muri Kigali Convention Center byitabiriwe n’ abantu bagera ku 2000 biganjemo abayobozi bakuru b’ u Rwanda, n’ abayobozi b’ amadini.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...