AMAKURU

UKWEZI
pax

Uganda irahagarariwe mu birori bya 25 byo kwibohora [AMAFOTO]

Uganda irahagarariwe mu birori bya 25 byo kwibohora [AMAFOTO]
4-07-2019 saa 10:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3091 | Ibitekerezo

Nubwo hashize imyaka ibiri igihugu cya Uganda kitabanye neza n’ u Rwanda Perezida wacyo Yoweli Kaguta Museveni yohereje umuhagararira mu rwego rwo kwifatanya n’ Abanyarwanda kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi mukuru wo kwibohora kw’ Abanyarwanda.

GORILLA GAMES

Ibi birori byabereye muri Sitade Amahoro I Remera byitabiriwe n’ abanyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye barimo abaperezida barindi.

Abaperezida 6 bitabiriye ibi birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ni Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone na Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana.

Perezida Museveni wa Uganda muri ibi birori yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Kirunda Kivenjija.


Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Kirunda Kivenjija wahagarariye Uganda mu kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 25

Dr Kirunda na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa nibo babanjirije abandi bategetsi bakomeye kugera muri Sitade Amahoro.

Abaperezida b’ ibihugu bine bikikije u Rwanda nta n’ umwe witabiriye ibi birori.

Umunsi wo Kwibohora u Rwanda ruwizihiza tariki 4 Nyakanga buri mwaka. Kuri iyi tariki mu mwaka wa 1994 nibwo ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwamaze imyaka 4 kuko rwatangiye tariki 1 Ukwakira 1994. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ni umwe mu bafashije ingabo za FPR Inkotanyi mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Mu mwaka wa 2017 umubano wa Uganda n’ u Rwanda wajemo agatotsi katurutse ku mpamvu zitaramenyekana.

Kuva icyo Uganda yatangiye gufata no gufungwa abanyarwanda ibakekaho kuba ba maneko b’ u Rwanda.


Abantu barenga ibihumbi 20 barimo Abanyarwanda n’ Abanyamahanga bitabiriye ibirori byo kwibohora bibaye ku nshuro ya 25


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...