AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yasabye ingabo n’abandi bashinzwe umutekano kuba maso

Perezida Kagame yasabye ingabo n’abandi bashinzwe umutekano kuba maso
26-12-2016 saa 09:38' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8591 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, mu izina ry’umuryango we no mu izina rye bwite, yifurije Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’Umutekano hamwe n’imiryango yabo kugira Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2017, aboneraho kubasaba kuba maso kuko bashobora kwitabazwa igihe icyo ari cyo cyose.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe umwaka wa 2017 wegereje, ari byiza gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyakozwe n’ibikwiye kongerwamo imbaraga. Yabasabye kandi gukomeza gushyira umutima mu kazi no kuba maso.

Aha yagize ati : "byo tubona mu karere no ku rwego mpuzamahanga, n’amasomo twakuye mu mateka yacu bitwibutsa ko Ingabo z’Igihugu n’Inzego z’Umutekano bagomba gushyira umutima ku kazi kabo, kuba maso no kwiyemeza nk’uko bisanzwe. Mushobora kwitabazwa igihe icyo aricyo cyose kandi mugomba kuba mwiteguye kugira icyo mukora haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ku neza y’amahoro n’umutekano.”

Perezida Kagame kandi yashimye uburyo ibikorwa by’abashinzwe umutekano byagize uruhare mu guhesha igihugu amahoro, ituze n’umutekano, nk’inkingi yubakiweho ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Yabagaragarije ko igihugu kibafitiye icyizere nk’abantu biyemeje kukirwanirira.

Mu kwezi gushize k’Ugushyingo, Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, cyagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bujyanye n’uburyo abaturage babona imiyoborere na servisi bahabwa. Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko abaturage bafitiye inzego z’umutekano icyizere gikomeye, aho igisirikare cy’u Rwanda cyizewe ku kigero cya 99%, Polisi y’u Rwanda ikaba yizewe ku kigero cya 97.4% naho urwego rw’uturere rushinzwe umutekano ruzwi nka DASSO rwo rukaba rufitiwe icyizere ku kigero cya 86.1%, hanyuma Inkeragutabara zo zikaba zizewe ku kigero cya 76.6%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA