AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2017

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2017
15-12-2016 saa 10:24' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5686 | Ibitekerezo 2

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ya 14 y’Umushyikirano, yakomoje ku matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017, asobanura ko abanyarwanda bakwiye kwibukirana icyo gukunda igihugu bibabwira, kuko urukundo rugaragarira mu bagituye.

Perezida Paul Kagame, akomoza ku matora ateganyijwe mu minsi iri imbere, yabanje gusobanura uburyo abanyarwanda bakwiye kwihesha agaciro, bakiyubaha, kandi intego ikaba ari ubumwe, umurimo no gukunda igihugu. Yagize ati : "Agaciro ntabwo ari ubukire, ahubwo ni ukwiyubaha no kumva ko twebwe ubwacu twakwikorera ibyo dushaka. Intego yacu ni Ubumwe, Umurimo no Gukunda Igihugu."

JPEG - 111.7 ko

Perezida Kagame yakomeje agira ati :"Mu matora tugiye kujyamo, dukwiye kongera kwibukiranya icyo gukunda Igihugu bitubwira twebwe Abanyarwanda. Urukundo dufitiye Igihugu rugomba kugaragara no mu bagituye. Iyo dutora abayobozi tukanababaza ibyo bagomba kudukorera, tubikorana icyizere. Mu mahanga, bikunze kugaragara ko icyo bita demokarasi gihinduka amacakubiri n’umwiryane. Ibyo twanyuzemo byose, n’uburyo twagiye dukemura ibibazo, bitwereka ko dufite ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere."

Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame wari umaze imyaka itatu ari Perezida w’inzibacyuho, yatowe n’abaturage kuva ubwo yemererwa kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka 7, yarangiye muri 2010. Tariki 9 Kanama 2010, Paul Kagame yatorewe manda ya kabiri igomba kuzarangira muri 2017, gusa nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku busabe bw’abaturage bamugaragarije ko bamukunda kandi bifuza ko yakomeza kubayobora indi myaka myinshi, ubu Paul Kagame ni umwe mu bakandida baziyamamaza mu matora yo mu mwaka utaha wa 2017, hakaba hari n’icyizere cyinshi cy’uko ari we uzatsinda agakomeza kuyobora u Rwanda mu gihe kizaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
edrice Kuya 15-12-2016

kagame bazamureke ayobore kugeza apfuye,kagame waharaniye urwanda rero barukurekere

obed benzo Kuya 15-12-2016

perezida wacu arashoboye rwose azatuyobore mpaka !!!!!!!!!!!naho ba bandi bamtifuriza urwanda ikiza bazaruhe !!!!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA