AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame ntiyiyumvisha icyatumye Padiri Nahimana abuzwa kwinjira mu Rwanda

Perezida Kagame ntiyiyumvisha icyatumye Padiri Nahimana abuzwa kwinjira mu Rwanda
12-12-2016 saa 03:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8030 | Ibitekerezo 5

Ubwo yari ayoboye inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango, yagarutse kuri Padiri Nahimana Thomas washakaga kuza mu Rwanda mu minsi ishize avuga ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida mu matora ya 2017.

Ubwo yagarukaga kuri ibi, Perezida Kagame yatangaje ko adasobanukiwe impamvu uyu Padiri Thomas Nahimana yangiwe kwinjira mu Rwanda, kuko n’iyo umuntu yaba ashakishwa n’ubutabera, bakwiye kumureka akinjira mu gihugu hanyuma agakurikiranwa.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuntu nka Padiri Thomas Nahimana atabasha guhungabanya u Rwanda, ashimangira ko atumva impamvu yakwangirwa kwinjira mu gihugu kubera impungenge z’uko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

N’ubwo Padiri Nahimana Thomas yari afite ibyangombwa by’inzira (pasiporo) nk’umunyamahanga, Perezida Kagame yavuze ko atari akwiriye kwangirwa kwinjira mu Rwanda.

Padiri Nahimana Thomas na bagenzi be bageze ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyatta mu mujyi wa Nairobi kuwa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2016, ariko ntibemerewe kwinjira mu Rwanda. Impamvu ishobora kuba yaratumye bangirwa kwinjira mu gihugu, bivugwa ko ari uko Padiri Nahimana Thomas yari afite pasiporo nk’Umufaransa, na VISA yo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo muri Afurika y’Uburasirazuba, kandi bikaba bivugwa ko itemerewe abanyepolitiki.

Aba ni bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rya Padiri Nahimana Thomas

Iyi ni VISA ya Padiri Nahimana Thomas, yashakaga kwinjira mu Rwanda nk’umukerarugendo

Kubuzwa kwinjira mu Rwanda byatumye bafata icyemezo cyo kwigaragambya, nyuma gato amafoto baryamye ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyatta akaba yarakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bakaba baravugaga batazava aha ku kibuga cy’indege ikibazo cyabo kidakemutse ngo bemererwe kwinjira mu Rwanda, ariko Leta ya Kenya yaje kubamenyesha ko itabemerera kuhaguma, biba ngombwa ko basubira mu bihugu bari bavuyemo.

Aba banyepolitiki bari bageze i Nairobi bari kumwe n’umwana w’uruhinja bararanye ku kibuga cy’indege


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
RUKEBESHA Enock Kuya 12-12-2016

Eseubundi uwo mu nahimana ni muntuki ? ubundi se yazaje tukamufungurira kumudendezo twibitseho dukesha umusaza Kagame !!akavanaho amashwezi !!!
hagataho Banyarwanda banyrwandakazi, murabemaso abakiri muri analogique baracyahari nubwo ari mbarwa ! mugire umutekano.

edrice Kuya 12-12-2016

Aba nabo ni abasazi basigaje kwiruka,iyo babangiye kugenda murwanda bahitamo kuryama mu kibuga ?kagame yarwaniye urwanda none rumaze kuba rwiza abari gushaka ubuyobozi babaye benshi.hmmmm Rwanda muyirekere kagame

RUBANDA Kuya 12-12-2016

nibyo koko nanjye ntabwo nasobanukiwe impamvu bamubujije kwinjira mu Rwanda ito aza maze akibeshya akavuga ibisubiza inyuma iu Rwanda tukamwereka uko intama zambarwa

Nshizirungu emmanuel Kuya 12-12-2016

Nejejwe na Biro politic yibutse abanyarwanda. kandi ibyemezo byafatiwe munama mbona bifite Ireme ryo kubaka igihugu. dufatikanyije nubuyobozi bwigihugu nkabana bigihugu twagera nkuntera ya agatangaza. ikizere cyose tugihe ubuyobozi bwacu

Nshizirungu emmanuel Kuya 12-12-2016

Nejejwe na Biro politic yibutse abanyarwanda. kandi ibyemezo byafatiwe munama mbona bifite Ireme ryo kubaka igihugu. dufatikanyije nubuyobozi bwigihugu nkabana bigihugu twagera nkuntera ya agatangaza. ikizere cyose tugihe ubuyobozi bwacu

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA