AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Padiri Nahimana ushima cyane Perezida Kagame, asanga abo batavuga rumwe barahawe ihumure

Padiri Nahimana ushima cyane Perezida Kagame, asanga abo batavuga rumwe barahawe ihumure
16-12-2016 saa 08:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6680 | Ibitekerezo 5

Padiri Nahimana Thomas uyobora ishyaka Ishema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, yongeye gushima cyane Perezida Paul Kagame ku byo aherutse kuvuga bishimangira ko akwiye kwemererwa kwinjira mu gihugu cye, avuga ndetse ko ari intambwe mu gufungurira urubuga rwa Politiki abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu nyandiko Padiri Nahimana Thomas yanyujije ku rubuga rwe rwa Le Prophete, yagaragaje ko ibyo Perezida Kagame aherutse kuvuga babyakiranye ubwuzu n’icyubahiro. Yagize ati : "Twakiranye ubwuzu n’icyubahiro ijambo ritazibagirana ryavuzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku Cyumweru gishize tariki ya 11 Ukuboza 2016, anenga, mu ruhame kandi nta guca ku ruhande, inzego za leta zafashe icyemezo cyo gukumirira umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA, Bwana Padiri Thomas NAHIMANA, n’ikipe ye bagahezwa ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016, bityo, mu buryo butemewe n’amategeko, bamburwa uburenganzira bwabo bwo gutaha mu rwababyaye no kugira uruhare mu bikorwa mboneragihugu n’ibya politiki."

Padiri Nahimana Thomas uvuga ko mu minsi micye azaba yasesekaye i Kigali hamwe n’abandi bo mu ishyaka rye hanyuma bagatangira inzira yo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida azaba tariki 4 Kanama 2017, avuga ko ibi ari ikimenyetso cy’ubushake bwo gufungura urubuga rwa Politiki no guha ihumure abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yagize ati : "Dushyigikiye kandi dushimye iyo ntambwe y’ingirakamaro itewe na Perezida wa Repubulika nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo gufungura urubuga rwa politiki no gutanga ihumure kigenewe abanyapolitiki ba Opozisiyo iharanira demokarasi, bityo nabo bakaba bakwiye kugiheraho bakisuganya bwangu, kugirango uruhare rwabo rugamije kubaka ruzagaragare mu mahinduka yegereje aganisha u Rwanda ku butegetsi bugendera koko ku mahame ya demokarasi."

Ishyaka Ishema ngo byanze bikunze rizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika kandi rizanahagararirwa mu matora y’abagize Inteko Ishinga amategeko azaba mu mwaka wa 2018. Aha akomeza agira ati : "Turashimangira ubushake dufite bwo kuva mu buhungiro tugataha mu Rwatubyaye kugirango bidufashe kuzuza ibisabwa n’amategeko, twandikishe Ishyaka ryacu ISHEMA ry’u Rwanda bityo tuzashobore kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017 n’ay’Intumwa za rubanda yo muri 2018. Tukaba rero twishimiye gutangaza ko ubu noneho twiteguye gusesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
bf Kuya 18-12-2016

uwo mupadiri arashyaka kuza akagarama mubyo abanyarwanda twavunikiye nabanze nawe mumuhe imishike azinge ipantaro abanze arebe ukuntu twavunitse twiyubaka abikore nkimyaka icumi ese ubundi uratahuka ugahita ujya mumatora ntagihe uramara mugihugu nareke abagishyizeho amaboko bakabanabo bakigaragaza

ems Kuya 17-12-2016

Gusanjye simuciye integer nazeyirebere mumazi asubire iyavuye kuko abanyarwanda harahotwavuye knd tuzinahotujya ntitukiribabandi bahumiriza nkuyobore badutoje kwicana indege zibategerereje kukibuga bagasiga urwanda mwicuraburindi ndahamyako uretse nokumutorera kuyobora igihugucyacu ntanuwamutaho igihe yumva ibyavuga .ego azayabona 1 cg 2 arikonayo nayababandi basabitswe ningengabitekerezo.

nkunda Kuya 17-12-2016

Jye nku umunyarwanda nzi uwahagaritse jenoside yakorewe abatutsi.
nzi uwahuje ingabo atanga ihumure aha abanyarwanda amata.... uwo niwe nzatora.

edrice Kuya 16-12-2016

nahimana arabeshya kuko ntagishya azaniye abanyarda,ESE icyo FPR itakoze ni iki ?ESE ubwo bumwe uzaniye abanyarda burenze ubwo FPR yabahaye ni ubuhe burenze kuba abanyarda uyumunsi wa none basabana amazi ?ubonye urwanda rugeze aho ruba rwiza utangira kubeshya abanyarda NGO ubazaniye ubumwe,ESE kuki utaje mu Rwanda mugihe cya 1994 NGO ubahe ubwo bumwe turebe,FPR ikoze umurimo mwiza WO kuzahura urwanda none mutangiye kwifuza kuruyobora muragorwa nubusa nange nubwo naheze ishyanga ariko kagame nzamutora mu mwaka utaha wa 2017.urwanda murureke

Rémy Kuya 16-12-2016

reka nvuge uko mbyunva : iyo mbonye amaturufu opposition nyarwanda ikoresha kugira ngo ireshye abanyarwanda mbona ari nka wa musore uza gutereta inkumi ari kwigare hanyuma akahahurira nundi musore uje mumodoka, muti gute : iyo nunvise amaturufu uyu mupadiri afite aravuga ngo niwe ufite urufunguzo rwubumwe no kwunga abanyarwanda no kuzamura ubukungu nkibaza nti ese ubwiyunge uyu mupadiri azaniye abanyarwanda fpr itabahaye ni ubuhe iyo ndebye imbaraga nubwenge fpr yakoresheje kugira ngo ibanishe abari bamaze kwicirwa nabari bamaze kubicira muwi 94 kugeza nubu nubwo ntahamya ko babanye neza 100 % ariko uko biri birashimishije ugereranyije numujinya waruhari i 94 nkavuga nti padiri iyo bakumpera urwanda rwicyo gihe hanyuma ukarwunga nkareba , keretse niba ahubwo avuga ko aje gusakara inzu yuzuye . no kubukungu nabwo nuko ubu koko amajyambere padiri thomasi nahimana azaniye abanyarwanda fpr itabahaye cyangwa itabaha ni ameze gute ? ahubwo Njye mbona ari nka byabindi bavuga ngo ntayitinya itarungurutse cyangwa se ngo ntawiyima umwima ahari nahubundi padiri nawe arabizi ko ntagishya azaniye abanyarwanda

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA