AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ntiwakwambara umwenda wa Pisine kandi uza kujyayo ubanje kunyura mu isoko guhaha Inyanya- Bamporiki

Ntiwakwambara umwenda wa Pisine kandi uza kujyayo ubanje kunyura mu isoko guhaha Inyanya- Bamporiki
6-07-2021 saa 12:08' | By Martin | Yasomwe n'abantu 1568 | Ibitekerezo 2

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, Hon. Bamporiki Edouard avuga ko atigeze arwanya imyambarire migufi ku bakobwa ahubwo ko we icyo arwanya ari ukuba umuntu yakwambara umwenda utajyanye n’aho ari cyangwa ibyo arimo.

Yabivuze mu kiganiro cy’imyidagaduro gitambuka kuri imwe muri Television zikorera mu Rwanda cyagarutse ku ngingo nyinshi zirimo n’ubuzima bwite bwa Bamporiki wasangije benshi ubutumwa bukomeye.

Bageze ku bijyanye n’imyambarire, umwe mu banyamakuru bari bayoboye iki kiganiro, yabwiye Bamporiki ko bamwe mu bari mu nzego za Leta cyangwa abazihozemo na bo badahuza imyumvire kuri bimwe mu byakunze kunengwa mu muco nyarwanda.

Uyu munyamakuru yavuze ko nka Hon. Tito Rutaremara yigeze gutangaza ko kuba umukobwa yagaragaza amaguru ye ntacyo bitwaye ndetse na Senateri Evode Uwizeyimana akabivuga uko mu gihe Bamporiki we yakunze kunenga imyambaro migufi ku bakobwa ikunze kwitwa impenure.

Hon. Bamporiki yavuze ko hari ibitekerezo umuntu ashobora gutanga bishingiye ku marangamutima ariko mu gihe yaba ari mu nshingano akaba yabivuga ukundi.

Yavuze ibitangazwa na bariya banyapolitiki bidatandukanye n’ibyo na we akunze gutangaza kuko atigeze arwanya ko umuntu yakwambara imyenda yifuza gusa agatanga inama ko umuntu yajya ahitamo imyambaro yambara agendeye ku byo agiyemo n’aho agiye.

Yagize ati “Niba ugiye muri pisine, urambara umwenda wo muri pisine kuva mu rugo uri bujye muri bisi, urabanza guteza ibibazo muri bisi. Urajya mu isoko kugura inyanya, wa mwambaro ujyanye guhaha ni na wo ujyana no kubyina, umwenda wo mu kabyiniro ntabwo ari uwo mu isoko.”

Yahaye inama abariho babyiruka ko bajya bitondera ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga kuko bishobora kuzabagiraho ingaruka mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Uyu munsi ushobora gusanga umwana ashyize hanze ifoto yambaye ubusa, ejo wazajya kumwamamaza ngo abe Meya w’Umujyi wa Kigali, abantu ugasanga baravuga bati ariko uriya muntu yambara ubusa ntabwo akwiye kutuyobora, ibyo bikaba nk’ibimwangije.”

Hon Bamporiki kandi yagarutse kuri bimwe mu byo abantu batari bamuziho birimo kuba yarakinnye umukino njyarugamba ndetse ko afite n’umukandara muri uwo mukino asezeranya abantu ko azabyerekana vuba.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Rubwiriza Kuya 13-07-2021

Mwiriwe rwose ibyo bamporiki yavuze agira bashikibacu inama nibyo kukobenshi muribo barikudusebya cyane muriyiminsi ushaka kubirebanez azarebe kiripezabahanzi barigusohora muriyiminsi nurukozasoni urugero samoya ikinyafu ntizanange murasanga umucowaratakaye

Nitwa.ntibaziyandemye Kuya 7-07-2021

IYO.IKIPEZIRIMUKIBUGA.ZIBAZITEGUYEGUTSINDA.ARIKOHAVAMWIMEYEGUKANA. ITSINZI.NYANZAOYEEEEE

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA