AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Musenyeri Nzakamwita yitandukanyije n’ubutumwa burimo gusaba ko Minisitiri Evode yegura

Musenyeri Nzakamwita yitandukanyije n’ubutumwa burimo gusaba ko Minisitiri Evode yegura
21-12-2016 saa 08:35' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17949 | Ibitekerezo 37

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Serverien, yitandukanyije n’ubutumwa burimo gucicikana busaba ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana yakwegura, ashimangira ko abantu barimo gukabya kandi ibyo atabishyigikiye na gato.

Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2016, hari ubutumwa bwatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga za whatsapp, busaba ko Minisitiri Evode Uwizeyimana yakwegura, nyamara uwabwanditse ntazwi ariko abivuga mu izina ry’abakiristu gatolika ba Diyosezi ya Byumba. Ubu butumwa si ubwa diyosezi, ndetse umushumba wayo arabwamaganira kure.

Ubu butumwa bugira buti : "Twe Abakristu ba Diyosezi Gatolika ya Byumba n’abandi batuye muri ako gace ndetse n’abakristu gatolika mu Rwanda hose, yewe n’undi muntu wese ushyira mu gaciro, twababajwe n’uburyo umwe mu bagize Guverinoma ituyoboye, uwitwa Evode Uwizeyimana, Umunyabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yandagaje mu ruhame Umushumba wa Diyosezi yacu ,akamwandagaza imbere y’imbaga ashinzwe akoresheje amagambo yuzuye agasuzuguro gakabije. Twe mu muco wacu twatojwe kubaha abayobozi bacu byaba ngombwa ko twakosora ibitatunyuze tukabikorana ikinyabupfura gisanzwe kiranga umunyarwanda cyane cyane umuco wacu mukristu wo kubaha buri wese. Umushumba wa Diyosezi yacu arangaje imbere imbaga y’abana, urubyiruko, abagabo n’abagore, imiryango ibihumbi n’ibihumbi kandi twese turamwubaha kubera ubutumwa Imana yamushinze kandi tumaranye imyaka myinshi tukaba tuzi akamaro adufitiye. Amagambo y’uyu muyobozi muri Guverinema yatumye twibaza icyo umuntu nk’uyu yatoza imbaga y’abanyarwanda. Ni yo mpamvu dusaba ko yakagombye kwegura ku mirimo ye kuko yakomerekeje imitima ya benshi mu bo yakagombye kurengera."

JPEG - 146.1 ko

Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera

Ubu butumwa uwabwanditse yasoje asaba n’abandi kubusakaza henshi hashoboka ku mbuga nkoranyambaga, nyamara ntibwanyuze Musenyeri Nzakamwita ndetse mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ukwezi.com yabwamaganye anitandukanya na bwo.

Musenyeri Nzakamwita agira ati : "Ariko barakabya. Barakabya rwose, yabajije ikibazo yari afitiye uburenganzira, yumvaga wenda ko ibyo nabajije... Abantu barakabya rwose. Barakabya ntabwo bagombye kumweguza, kandi rero muri iyo nama hari abamusobanuriye, numvaga ari Minisitiri, ari Perezida wa Sena, baramusobanuriye byarumvikanye, bamubwiye nyine ko kuba nabibajije ari ikibazo kiriho, wenda we koko ntiyacyumvaga ariko ni ikibazo kiriho cy’uko umuryango ufite ibintu bigenda biwugariza kandi bituma abantu badahagurutse ngo bawube hafi... sosiyete yacu aho yaba ijya atari heza. Kuba rero yaravuze ko atabibonaga nk’ikibazo, ni uburenganzira bwe. Kuba bamwamagana rero sinzi, ntabwo nkunze kubikurikirana cyane ariko abantu nanjye barambwira ko abantu bamushyize mu majwi, numva ari ugukabya njyewe."

JPEG - 114.5 ko
Musenyeri Nzakamwita Servelien ari gutanga igitekerezo

Musenyeri Nzakamwita Serverien akomeza agira ati : "Nitandukanyije nabo rwose, nitandukanyije nabo ntabwo nshyigikiye uburyo bwo gushyira mu majwi uwo muyobozi wubashywe... Ngirango niba ari ugusobanukirwa baramubwiye, ariko kumwamagana ni ugukabya rwose. Niba ari ukugirango banshimishe, niba ari uko nabo bumvise bibabangamiye simbizi, gusa ntabwo ndi kumwe na bo."

Twabibutsa ko ibi byose, intandaro ari ikibazo Musenyeri Nzakamwita yabajije mu nama y’umushyikirano agasubizwa na Minisitiri Evode Uwizeyimana mu buryo butavuzweho rumwe, bamwe bakaba baragaye Evode nyamara Musenyeri we asanga nta gikuba cyacitse abantu badakwiye gukabya.

UMVA HANO UKO MUSENYERI YABAJIJE N’UKO YASUBIJWE NA EVODE :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 37
kagabo Kuya 24-12-2016

uyu mugabo utangiye gutandukira asubiza umukozi w`imana uko yiboneye murindire azibonera IMANA akorera iyariyo.

eh ntarusoni ngo MUSENYERI amenya ibyo mungo gute ? wahagaze maze wareze iyo nda yawe ntiwereba. ese utekerezako uwomwanya uwufite kuko ntawundi wahakora ? icyakora ngewe ndabona umeze nk`umwiyahuzi, AL SHABAB cg alquaid. Imana ikundinde.

Gerald Kuya 23-12-2016

Waramutse Neza Wowe wiyise Sepp/Niba arinako witwa ntancyo, Gusa Kunenga Nogushima byose nibyiza Kandi bitanga Inama zituma abantu bagira icyo bahindura mumikorere Nomumyunvire, jye Ntabwo nzanywe noguca Imanza Nka SEPP Urimo Kubwira abantu ko bafite Imyunvire yo hasi !!!! Mbega Wowe ?
Niba Imyunvire yabanenga cyangwa abashima iri hasi....Ubwo bivuzeko iyawe irihejuru.....
Haryo Umugani uvuga ngo utazi ubwenge bigenda bite......???
Gusa niba uri ninshuti ya Evode nibyiza ariko kumushyigikira mubyo yivugiye ubwe.... Ntabwo aribyo.....!!!! Kuba Umunyamategeko nibyiza pe.., ariko se Nongere Nibaze ? cyangwa Twibaze ? Aho uburenganzira bwa mugenzi Wawe bugarukira niho Ubwawe cyangwa ubwange butangirira...Aha ndashaka Kuvuga iki ?....Ninkaho Evode yabwiraga Musenyr ati "Ceceka",
Simburanira Musenyr, Oya ahubwo Ndagaya cyane uburyo byakozwemo nimyitwarire yuwabikoze,
Naho ibya Genocide ibyo byaba arukuvanga Amadosiye.
Murakoze

Naho niba Imyunvire Yawe irihejuru byarikugaragarira nomubyo Wanditse hano....

sepp Kuya 23-12-2016

Ariko njye ndabona abantu bakabya cyane. Niba ari ya myumvire iri hasi simbizi. Nonese kuba ari musenyeri bivuze ko ibyo yavuga byose tugomba kumira gusa ? Ndatekereza ko iyi myumvire dukwiye kuba twarayirenze. Mbona abantu babikabiriza nkagera aho nkatangira kumva impamvu abapadiri b’aba genocidaire babwiraga abantu gutema abandi, bagahita bafata imihoro batazuyaje. This is awkward !!. Ikindi Evode ni umunyamategeko. Ibintu abyumva muri logique y’amategeko. Ntushobora kuvuga ngo umutekano urahari usesuye mu gihugu ngo usoze uvuga ngo mu ngo nta mutekano ngo umuntu wize amategeko akureke ugende gutyo. The two statements sound a bit contradictory. Uretse ko ntanabona igitangaza kuba Musenyeri yakora contradictory statements kuko ni umuntu si Imana. Yatangaga igitekerezo ntiyahanuraga ubutumwa buturutse ku Mana. Please Me. Evode akwiye guhabwa amahoro. Gusa ntekereza ko ibyo byose abyumva nawe akabona uburyo ibitekerezo byanyu nabyo bikiri ku rwego rwo hasi. Ndavuga abavuga ko igitekerezo cye nta shingiro cyari gifite.

-xxxx- Kuya 22-12-2016

Kamali, imisanzu, muve ukuri. Ese hari umuntu utegetswe kuvuga uko undi yavuga afa she ijambo. None se yarabeshye Musenyeri afite urugo ? None se ingo zacu nta mutekano zifite n’urwawe nanjye rurimo ? Byakorewe ubuhe bushakashatsi bubyemeza ? Mu mushyikirano si mu rusengero niho iyo Musenyeri avuze ntawe ufite kugira icyo yongeraho. Murakoze

gashyende Kuya 22-12-2016

Mwene Nyagahigi nimumureke niko babaye !

Djames Kuya 22-12-2016

Arega nibashake bareke aba pasiteri buzura holyspirit ba ADEPER bigishe abanyarwanda ubumwe. katolika niyo kudusubiza mumwiryane gusa bafata kungufu abana.naho evode arisanga mumuryango wukuri ADEPER

Gerald Kuya 22-12-2016

Mwaramutseho Basomyi beza ? leka nshimire cyane Uwanditse Iyi nkulu, ndetse nabantu bose banditse banenga cyangwa se Bashima, Leka nange Ngire abo nibwirira ndetse ntume Abantu babasha Kwegera/Kugera Kuli Evode.
Ndemeranya nabanenga EVODE/Ntabwo nzanywe nogushima.../ nkibaza nimpanvu yabajije Musenyeri ibitagenda aha ndashaka kuvuga iki ?.......Ndibaza Impanvu acyaha igitekerezo cya Musenyeri akanabikorana ikinyabupfura gike/Kibi/ akanabikorera Muruhame kandi Musenyeri we yarerekanye ibitagenda Mumuryango/Kuko Mubantu Musenyeri Ayoboye Niho Ibyo yavuze bibera.... Nkibaza nigituma Evode we atazi Ibibera Mumuryango wabanyarwanda ahagarariye Munteko ????????
Nongere ngaruke Kuli Evode....../Ndibaza nanone Impanvu Yanenze igitekerezo Cya Musenyeri Hanyuka ntagaragaze ibigenda neza Mumiryango ????
Ikindi Naho Musenyeri Yaba yibeshye Agomba Kumwubaha Kuko aramuruta Nomumyaka AKANAMURUSHA UBUNARARIBONYE BWINSHI...Kuko Akurusha Imyaka, Evode we Ukwiriye Nawe Ubwawe Kwigaya ndetse ukanabisabira Imbabazi Musenyeri Wabikoreye/Niba utarubashye Musenyeri Abagutoye ngo ubahagararire Munteko bo byaba bimeze bite ? Kuko Umuco Wacu suko Utwigisha, hari ubundi buryo ndetse bwinshi warikubikoramo ariko ntiwandagaze Musenyeri Muruhame...
Ngaruke Kuli Musenyeri ...Ndashima Cyane Ubuhanga buzuye Ubwenge wagaragaje Witandukanya nabasabako Evode yakwegura Gusa Singaya Cyane ababivuze nabo bafite icyabibateye..........
Ngaruke kubasaba kwegura kwa Evode..., aha Umuntu abasha kwibeshya, Guteshuka, Kurakara ninbindi byinshi... ntavugiye aha, ariko Kwisubiraho nibwo Butwari, Ndasoza nisabira Evode Gusaba Imbabazi Musenyr Kuko nabikora Natwe bizaduha Imbaraga zokongera kumugirira Icyizere
Murakoze.

Siro Kuya 22-12-2016

Gusaba imbabazi bivuna benshi ndetse bamwe bikabananira burudu. Nimwihangane dutegereze tuzarebe icyo Nyakubahwa Evode abikoraho. Biteye isoni naho kwegura no kutegura bizagenwa n’ UWAMUHAYE AKAZI ntabwo ari twe twabigena. Gusa birababaje

Neutre Kuya 22-12-2016

Muraho basomyi,
Sinjya nkunda kwandika ariko nanjye ndashaka kugira ibyo mvuga. Aba bagabo bombi bose ndabakunda. Nkunda uyu Musenyeri kubera ko nzi neza ibyo yakoze kandi agikora mu rwego rwo kubaka umuryango. Biri mu nshingano ze muri Kiliziya Gatorika mu Rwanda nk’uko n’abandi basenyeri na bo bagiye bafite izindi nshingano z’umwihariko. Evode na we ndamukunda kubera uburyo asobanura ibintu. Akenshi ukumva arabisobanura nta ho abogamiye kandi abamukurikiye bakabyumva. Afite uburyo yumvikanisha ibitekerezo asobanura, akaba yarubatse icyo cyizere mu Banyarwanda ku buryo icyo asobanuye akenshi bacyumva vuba. Ariko rero yatakarijwe icyizere bikabije muri iyi minsi.
Evode si umuturage nk’abandi, ni public figure ufite uko agomba gukomeza kwitwara kugira ngo akomeze akundwe n’abaturage !
MWIBUKE IBYABAYE KURI Andrew John Bower Mitchel ; yari umuntu ukomeye mu Bwongereza, yayoboye DFID nkeka ko aba ari nka Minister of Foreign affairs, yabaye kandi Chief Whip, ni nka Perezida w’inteko cg hafi aho mu myanya yo hejuru mu nteko. Ariko yaje kuvanwaho icyizere ava mu buyobozi kugeza na n’ubu kubera ko yari yasuzuguye umu police wo hasi akamwita pleb, bivuze umuntu uciriritse cyane, wo ku rwego rwo hasi. Yahise yegura, Evode na we rero ! Yarahubutse cyane, hari imyanya ubaho ukaba ugomba kuba ufite ikigero cyo hejuru cy’UBWIZIGE cg cyo Kwiramira. Ibyo twita emotional intelligence muri management ! Cg se niba ari umuntu w’umugabo koko ! afate umwanya ategure ibaruwa isaba imbabazi, ndabizi ko agira amagambo meza, abantu bazabyishimira. Ubundi afate umwanya ajye i Byumba asabe Musenyeri imbabazi. Nibiba ngombwa anagaragarizwe ibyo Musenyeri yakoze muri gahunda yo kwita ku muryango ! Otherwise, igikundiro cyawe Evode, kirarangirana na 2016 !

SDomino Kuya 22-12-2016

Sinzi icyo uyu muvandimwe witwa DJAMES yashatse kuvuga ngo agasuzuguro k’abagatorike, ariko ndibaza ko na Leta ibona icyo Bamariye Sosiyete nyarwanda kurenza abo biyuzuza imyuka rimwe na rimwe ngo babone ibyo bacuza ababivunikiye babatera ubwoba ngo Imana yavuze biha kuvuga mu ndimi zitumvikana. Ubundi se iyo ushaka kubwira umuntu ukoresha ururimi atumvamo cyangwa ukoresha urwo yumva, niba muri abasemuzi b’Imana se urwo rurimi mukoresha ni uruhe ? Sinca imanza z’amadini kandi sindi n’umukatolique, ariko Kiliziya Catholique yubatse amashuri mbasha kwiga ngera aho ngeze, ntabwo nayicobya kuko yafashije Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ni iyambere. Turabemera abayobozi bayo kuko baba bashakira u Rwanda ibyiza

Djames Kuya 22-12-2016

Ariko abanyarwanda rwose evode komerezaho turagushigikiye wenda agasuzuguro ka bakatolike.kahera ADEPER. Tukayobora

Mubemaso Kuya 21-12-2016

Hhhhh, yihaye kuvodavoda ! Iyo nsigamugani wayitondaguye yee !
Burya utazi ubwenge ashima ubwe koko !
Biriya babyita kwishyira imbere nk’ akaguru karwaye ugisebe.
Yabonye avuga vuga bimuha umugati
Ubanza none ashaka ko bamuha ifuru yayo. Uziko iyo hataba perezida wa sena gutukana nka Kera. Ariko ibyi Imana ntimubizi buriya yatangiye kumugaragaza ko adashobotse
Erega reka avuge baramusimbukishije baramuhanika Ubu azagwa avunike kuko atazi icyo bisaba kwiyuriza, bamuteretseyo gusa. Ukwezi mwakoze gutara inkuru ifitiye akamaro abasomyi

Mahoro Kuya 21-12-2016

Mgr ntabwo yajya muri ibyo byo kwiruka Ku muntu utubaha ! Ahubwo Nyakubahwa Evode azatere intambwe ajye mu ntebe ya penetensiya, numvise anayizi !

justice Kuya 21-12-2016

Ndashaka gusubiza @Kamala : uti nta nka yacye amabere avuga ngo "U Rwanda ruyobowe n’agatsiko k’amabandi..." none uramushyigikiye ngo akomeze atukane !! Ngo "Musenyeri nta rugo agira ?’ Wowe kamala bakubwiye ko nta rugo ugira wakumva ari sawa ! urugo ni iki ? Eveché nta bwo ari urugo Kamala we ? Runini ruruta urwo rwawe na Evode !! Reba uwo Musaza mu maso maze uzane za "Mpangara nguhangare ngo wize amategeko" turavuga "Ethics" ukazana za "Zero Crimes", turavuga "Ubupfura, ukavuga inkoma mashyi ! turavuga "Agasuzuguro no kubahuka abakuru no kurega agatuza" ukazana "freedom of expression" ! murumva wowe na Evode mutavodavoda koko

Mugabe Kuya 21-12-2016

Evode abanze mu itorero amenye ko Urwanda rutubahuka abakuru nagize uruhare mu kubaka igihugu cyacu. Ese koko buriya yari yumvise cg yari asinziriye ? Mgr yatanze igitekerezo ko urwanda twifuzaari urushinze ibirindiro mu ngo. Kdi Itegejonshinga, n’umuco wacu bishingiye ku muryango no kuri crime. Dushishoze rero turebe Evode niba koko azi Itegekonshinga n’andi mategeko igihugu cyacu kigenderaho. Ajyanwe mu itorero cg I wawa agororwe abone guhabwa imirimo nk’iriya isaba imvugo,....

shema Kuya 21-12-2016

ntiyeguzwe gusa ihihano namuha azajye imbere ya kiliziya gatorika asabe babazi kuko nta discipline agira uretse na discipline ntazi no kuvuga aba avuga yiyemeye cyane mbese higize umuhanga cyarenze !! gusa arinjye ntambabazi namuha rwose naho abamuvugira bose nuko bameze nkawe mubyiyumvo nubwishongozi !!

shema Kuya 21-12-2016

ntiyeguzwe gusa ihihano namuha azajye imbere ya kiliziya gatorika asabe babazi kuko nta discipline agira uretse na discipline ntazi no kuvuga aba avuga yiyemeye cyane mbese higize umuhanga cyarenze !! gusa arinjye ntambabazi namuha rwose naho abamuvugira bose nuko bameze nkawe mubyiyumvo nubwishongozi !!

Louise Kuya 21-12-2016

Inkomoko y’insigamigani "Yihaye kuvodavoda"
==========================================
Kuvuga ngo "Kanaka yihaye kuvodavoda" byaturutse ku mugabo witwaga Evode Uwizeyimana ku ngoma ya Paul Kagame ahayingayinga mu mpera z’umwaka wa 2016. Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yarigize akaraha kajyahe, yibwira ko afite ibisubizo by’ibibazo byose, ari inshyanutsi ndetse anavugira hejuru nk’inyombya kandi akanubahuka abantu bose, ataretse abamuruta, ibyo byose akabikora yitwaza imico mibi yabyirukanye yibwira ko igezweho.

Kuvodavoda ubundi byaturutse ku izina ry’uyu mugabo rya Gikirisitu yafashe abatizwa n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika kera akiri umwana ariryo Evode nyine (kuvodavoda).
Evode Uwizeyimana rero yakuze ari umuhungu wirarira cyane, yibona ko arusha abantu bose ubwenge. Mu mikurire ye, yize amategeko. Nuko nyuma y’ahagana mu w’i 1994 ubwo u Rwanda rwagwaga mu icuraburindi, uyu Evode Uwizeyimana yaje guhungira ibwotamasimbi kwa ba rutuku. Yarahageze rero nibwo yabonye ko ariwe kamara mu gushaka ibisubizo by’i byari byaragwiririye u Rwanda. Mu mibereho ye aho i bwotamasimbi yabeshwagaho cyane no gusebanya cyane cyane yigira umusesenguzi w’amategeko mpuzamahanga. Mu misesengurire ye, yagiraga imvugo yuzuye agasuzuguro kugeza ubwo yise abari abayobozi b’u Rwanda icyo gihe ko ari "agatsiko k’amabandi". Yazengurutse amashyaka y’abanyarwanda aho ibwotamasimbi, maze arabacagagura si ukwanduranya yivayo arangije yitahira mu Rwanda. Ageze mu Rwanda, mu buryo bwatunguye abo asanzeyo ndetse n’abo asize hanze, aza guhabwa umwanya ukomeye wo kuba umwe mu byegera bya Kagame wari utwaye icyo gihe. 

Yasanze mu Rwanda hari umuco wo kuganira wakundaga guhuza abanyarwanda baturutse imihanda yose y’isi. Umo muhango wari wariswe "Inama y’umushyikirano" kandi wakundaga kuba cyane cyane mu kwezi k’Ukuboza kwa buri mwaka. Mu nama ya mbere y’umushyikirano uwo mugabo yagiyemo, imico mibi ye ntiyamukundiye kuko yahavuye akoze ibara. Ubwo uwari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba witwaga Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita yafataga ijambo, yashimye ibyagezweho byose cyane cyane umutekano ku nkiko zose z’igihugu ariko avuga ko mu ngo (mu rugo) umutekano utari mwiza kandi ko ingaruka zagaragaye hagati y’abashakanye, ababyeyi bihekura, abana bicaga ababyeyi ndetse n’ayandi mahano anyuranye yagendaga yiyongera mu rubyiruko. Mu kwicisha bugufi kwinshi Musenyeri yarangije ijambo rye atanze igitekerezo cy’uko ibirindiro by’umutekano byamanurwa bikagera no mu ngo kandi n’abazigize bakabigiramo uruhare runini. 

Mu gihe uwo muhango w’Umushyikirano wari utararangira, nyirakazihamagarira Evode Uwizeyimana yatse ijambo, bararimuha, maze ahaguruka yinanura ibitugu mu bwirasi bwinshi yari asanzwe azwiho. Nuko abari muri iyo nteko mbonekarimwe baratangira barongorerana mbese nk’aho bakavuze bati noneho uyu mwirasi agiye kuvuga iki. Nuko nawe araterura ati "Murakoze Nyakubahwa kumpa ijambo, hari ikintu mvuga ku cyo bise ku gitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, igitekerezo kikwiye gusenywa". Amaze kugisubiramo, avuga ko abanyarwanda bose batahaga mu ngo. Akomeza agerekaho ko yibaza impamvu Musenyeri Nzakamwita yatanze igitekerezo kandi we nta rugo yagiraga (muri icyo gihe abihaye Imana ntibemererwaga gushaka). Maze mu bwishongozi bwinshi Evode yongeraho ko yenda abantu babimubwira mu isakaramentu ryo kwicuza ibyaha bitaga Penetensiya. Mu bwenge buke yagiraga, yakomeje avuga ko nta hantu ku isi utabona ibibazo nk’ibyo Nzakamwita yari yavuze. Abivugana amakaka menshi ndetse anavangamo ururimi rwa ba rutuku, anaruvuga nabi (zero clime). Mu bari bicaye aho muri iyo ntego, barumiwe, bamwe bazunguza imitwe, abandi babura aho barigitira kubera kumirwa. Mu byababaje abaraho n’uko yahubutse akavuga ko Musenyeri atigeze atanga igitekerezo cy’ikibazo yavuze ; Evode uwo yarangije agereranya Musenyeri, umusaza usheshe akanguhe wanganaga na Sekuru wa Evode, amugereranya n’umwana w’ingimbi ngo wari watanze igitekerezo mu buryo bwiza buruta ubwa Nzakamwita. Abari aho bibajije niba noneho Evode yahanzweho, maze uwarukuriye iyo nteko witwaga Makuza amuca mu ijambo ashimangira ko igitekerezo cya Nzakamwita cyumvikanye kandi ko kireba umuryango nyarwanda. Maze amashyi ngo kacikaci. Makuza akomeza amukosora nuko Evode aho kubyumva neza arazurura bya cyane nk’uko byagaragaraga cyane mu mashusho y’ikoranabuhanga yari agezweho icyo gihe. 

Bityo rero iyo umuntu ahubutse atazi ibyo arwana nabyo, atazi ikimuhatse, ari umwirarizi wa cyane, mu mivugire ye akayombera hejuru kurusha abandi, akibwira ko ariwe kamara... icyo gihe baravuga ngo yihaye kuvodavoda.

me Pasteur Gabriel Rutikanga Kuya 21-12-2016

Birababaje iyo umuntu ari umuyobozi byongeye w’umunyamategeko abwiye kuba ababazwa ni ikibazo cyugarije umuryango nyarwanda. Ntitwarebera rero ngo hose ibyaha birakorwa sibyo. Ibitekerezo cya Ms Nzakamwita gifite ishingiro. Mn Evode akwiye gusaba imbabazi imbaga y Abanyarwanda

Ben Kuya 21-12-2016

Evode niyegura murunguka iki ? ninde se udakosa ? ntibamweguze ntantungane ibaho .

kagina Kuya 21-12-2016

Nanjye ndemera ko Evode yarebgereye. Icyo nishimiye cyane ni uburyo Musenyeri arimo agaragaza impuhwe kuri imwe mu ntama yatannye. Evode ni umwe muri Kiliziya gatulika, bityo rero, hari uburyo yakosorwa mo bitari ukuva mu mirimo yashinzwe na Leta kandi ubusanzwe akora neza. Evode ariko yari akwiye gutera intambwe, agasaba Musenyeri kuvugana nawe mu ntebe ya Penetensiya. Musenyeri ndamushimye cyaneeee

Daniel Kuya 21-12-2016

No big deal..EVode afite uburenganzira byo gutanga igitekerezo cye.. .Freedom of expression ibaho...siyo political space

nyirandrnzi Kuya 21-12-2016

nzehe nashishoze kuruwo mugabo kuko urwishe yanka ruracyayirimwo uwo murvode arirata mumisoro yacu gisa ese babuze abandi banyabwenge bubaha igihugu cyacu baha iyo mirimwo Mzeh gira gushishoza kdi tubikuziho president wacu icyo kigabo turacyanga ntigikunda urwanda cg mzehr umva imva nimvano yo 2009 uramumenya neza

nyirandrnzi Kuya 21-12-2016

nzehe nashishoze kuruwo mugabo kuko urwishe yanka ruracyayirimwo uwo murvode arirata mumisoro yacu gisa ese babuze abandi banyabwenge bubaha igihugu cyacu baha iyo mirimwo Mzeh gira gushishoza kdi tubikuziho president wacu icyo kigabo turacyanga ntigikunda urwanda cg mzehr umva imva nimvano yo 2009 uramumenya neza

Umuzuru Kuya 21-12-2016

Ariko wowe witwa Kamala ntiwari ukwiye kwogeza inkozi z’ibibi. Urasanga koko iriya myitwarire ya Minister of State mu nama nk’iriya ari ibintu bikwiye umuntu uri muri ruriya rwego rwa politiki ? Ariko kuba Minister uzi icyo bisobanuye ? Urareba ugasanga Minister ari umuntu usanzwe wakwivugira ibyo ashatse byose muri public yitwaje feedom of spech ? Buriya ntabwo uzi ko yahawe ijambo nka Minister atarihawe nka Evode Uwizeyimana ?
Musenyeri yagize neza kwitandukanya n’abashaka ko Evode yegura. Dore ahubwo aho abera umunyabwenge adasakuje.

belyse Kuya 21-12-2016

yewe uriya uvugira evode niyicecekere hato nawe bitazamwokama,mubyukuri umuntu wari wakurikiranye iriya nama y’umushyikirano bakagera ku kibazo cya musenyeri nzakamwita maze evode akamubwira ariya magambo yarumiwe,yabuze aho akwiga iyo batamuhagarika nibajije icyo yarigukurikizaho,gusa njye naraye nasinziriye rijya joro mwibazaho nibaza niba ntacyo apfa na Musenyer.kubyakira byabanje kunanira kuko umu sociologue nundi muntu wese wakira ibibazo byo mu muryango yari akwiye kumenyako ibintu bimeze nabi.usanga nko mu kigo cy’ishuri mu bana ijana mirongo ine ababyeyi babo batabana ,muri babandi mirongo 60 basigaye 20 ababyeyi babo baba mu makimbirane ugasanga umwana yabaye traumatise kubera ibibazo byo mu rugo ,njye nta mpaka nabonaga hariya ahubwo hari gufatwa umwanzuro w’icyakorwa.biriya

Jojo 184 Kuya 21-12-2016

Evode namenyeko Msgr ayobora abantu ibihumbi kandi bamwubaha ! kuko twebwe twemera ko aho musenyeri ari haba hari kiliziya, Plz nawe yigaye aho ari kandi amenye ko yababaje abantu benshi atabizi ! twemera kiliziya n’abayobozi bayo ku buryo twanabipfira bibaye ngombwa nta mpamvu yo gusebereza mu ruhame umushumba nk’uriya, nubwo Msgr yavuze biriya ariko Evode yagakwiriye kubona ko yamurushije ikinyabupfura na philosophie avancée ! burya koko ntawe umenya byose Evode ni umunyamategeko ariko discipline ari hasi, ariko ndamusabye ntazasubire gusebya umuyobozi usimbura Petero intumwa kuko ashobora kuzahahurira n’uruva gusenya ! nta ntwaro n’abasirikare tugira ariko turashoboye hamwe nUmwami wacu Yezu Christu ! nifurije Evode Merry X-mass

nyirandenzi Kuya 21-12-2016

erega urwishe yanka ruracyayitimwo gusa haricyo nsaba mzehe wacu nashishoze cyane kuruwo muvode wasebeje igihugu none akaba arimwo gushyanuka mumisoro yabanyarwanda biratubabaza cyane ese president mwiza ubu wabuze indi ntiti wiyambaza kuburyo uwonuevode aza kwigaragaza murda shishoza nyakubahwa turakwemera ariko kuri evode rwose wagirango yarakuroze

nyirandenzi Kuya 21-12-2016

erega urwishe yanka ruracyayitimwo gusa haricyo nsaba mzehe wacu nashishoze cyane kuruwo muvode wasebeje igihugu none akaba arimwo gushyanuka mumisoro yabanyarwanda biratubabaza cyane ese president mwiza ubu wabuze indi ntiti wiyambaza kuburyo uwonuevode aza kwigaragaza murda shishoza nyakubahwa turakwemera ariko kuri evode rwose wagirango yarakuroze

Bakunzi Kuya 21-12-2016

OK ,Evode nk’uko abivuga nawe imyitwarire ye igomba kuba challenged . byibura se yabanje gutekereza cg yarahubutse .

Ese yagiraga ngo ashimishe nde ? abanyarwanda se ? , abitekereze ho kbsa .

kamala Kuya 21-12-2016

Narabivuze nubu ndacyabivuga, nzahora nakomeza kubivuga Me evode ntakosa nta n’icyaha yakoze kuko yatanze igitekerezo nk’abandi. se ubundi ubwo abamunenga basaba ko yeguzwa barashingira kuki ? uziko abanyarwanda twamenyereye abanyepolitike batubeshya none bikaba byarababayemo karande peer ! umunyakuri cyangwa uvuga ibintu uko biri ntitumushaka tuba dushaka utubeshya ko bigiye kwigwaho, cyangwa hagiye gushyirwaho comite yiga kuri ibyo bibazo n’ibindi biryoheye amatwi yacu gusa. ibyo musenyeri yavuze n’uburyo evode yabo challenginze birahwanye. kuko musenyeri yavuze ko umutekano uhari aranabishima agaragaza ko n’ama rapport abivuga ariko asoza avuga ko umutekano mu muryango ntawo. ibi ni ukwivuguruza kugendanye no kunenga urwego rw’amategeko kuko atanavuze ati mumiryango imwe n’imwe. Kandi twese dutaha mungo bivuze mubyukuri ko ntawuhari ubwo n’ayo ma rapport yavuze yaba abeshya. ikindi mwibuke ko evode muri iriya nama yari ahagarariye urwego rw’amategeko ari narwo yasubirije kuko yavuze ko ibyo ari individual cases Kandi koko nibyo. yongeraho ko aho bigaragaye bikurikiranwa mu rwego rw’amategeko Kandi ko zero crime society ntayibaho mwese yari iyomuzi ? Amategeko y’urwanda abayashyizeho bateganyije ibyo byose musenyeri yavugaga biba kuko bashyizemo icyaha cyo kwica bateganya n’igihano cyacyo(murder) batekereza no kubyaha bibera mu muryango bongeramo icyaha cyo kwica umubyeyi (Patricide) batekereza no kubabyeyi bica Abana babo( infanticide) ndetse no kubipfakaza et vice versa. ariko ibyo ntibyakuraho icyaha kuko icyaha cyatangiriye muri Eden Kandi ibyo Msgr abizi kurenza Evode, anazi ko hariho kamere muntu icumura, nagirango ninayo mpamvu nta muri yatanze nka proposal. So ntacyaha evode yakoze ahubwo aba basakuza bamurwanya ni inkomamashyi ziyitirira gukunda igihugu na leta na system kurusha abandi zitariyumvisha uburyo yaje akaba minister yara criticisingaga leta Kandi bo barahatswe imyaka n’imyaniko bataragabana. Naho ubundi ntanka yaciye amabere.

Gaga Kuya 21-12-2016

Niyegure usibye n’ikinyabupfura gike harimo n’ubwenge buke, ashobora gute kuvuga Ko musenyeri atazi ibibera mu muryango ariwe ubwirwa ibyabaye byose kurusha meya na ba gitifu, ikindi akabikorana agasuzuguro kangana kuriya, guharabika, kwinjira mum yemererwa ya muntu, kumtesha agaciro no kumugaragariza urwango. Niyegure cg bamwirukane ajye gutukanira ahandi hatari muri guverinoma.

Ruto Kuya 21-12-2016

Yego akwiye kwegura nta muntu uri muri gouvernement ugomba kuvuga amagambo nkariya mu nama yiyubashye nkiriya.

uwimana Kuya 21-12-2016

Ariko kombona Evode mumuvugira Ese we ntabwo abona ko yisuzuguje imbere y’imbaga nyambwinshi njye mbona yasaba Imbabazi Mgr kandi mumuco wacu gusaba imbabazi byahozeho . naho ubundi yararengereye yirengagije ko ari Hon umwanya Twese twubaha.

alfa Kuya 21-12-2016

Nyakubahwa Mgr. Nubwo mutabitangaza publicly ikintu cyababaje abantu kuri uru rwego nawe uri umuntu cyakubabaza. Gusa ku mbabazi muhorana na buriya mwamubabariye. Gusa public reactions nazo nziha agaciro. Ese maitre yazatubwiye niba aticuza ibyo yakoze ?

Amahoro Kuya 21-12-2016

Yego turagushimiye Nyiricyubahiro Musenyeri.Ibyabaye si byiza rwose natwe benshi ntago twabishyigikiye ariko kuvuga ngo Bwana Evode yegure icyo ni ikindi.Twishaka gukomeza ibintu cyane

umusaaza Kuya 21-12-2016

ariko bavandimwe munyemerere mbahuguure,Hon Evode nawe yatanz’igitekerezo kdi mu rda tugeze kure heza mu bwisanzure no mu bwubahane,none se kuki mwebwe mwakora nk’ibyo mugaya aribyo kubahuka cyane,erega Hon Evode mumenyeko ar’umuntu mukuru ?kdi ubwir’umuntu mukuru ntamutoteza ?buriya nicyo Mgr yatubwiye mu kinyabipfura,ni mureke natwe twiyubahe twe gukomez’ibintu dukomez’indanga gaciro twatojwe zo kubahana ;murakoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA