AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunsi mukuru w’Intwari wa 2020 watangiye gutegurwa mu buryo budasanzwe

Umunsi mukuru w’Intwari wa 2020 watangiye gutegurwa mu buryo budasanzwe
31-10-2019 saa 16:30' | | Yasomwe n'abantu 7520 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2019, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo n’Umuco habereye inama ya mbere yahuje abafatanyabikorwa b’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe mu gutegura Umunsi w’Intwari z’Igihugu 2020.

Bwana Nkusi Déo, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), yavuze ko muri uyu mwaka ku biganiro n’imikino ngororamubiri bisanzwe bibaho mu mupira w’amaguru (football) n’iy’intoki (basketball, volleyball na sitting volleyball), umwaka utaha hateganyijwe kuziyongeraho imikino gakondo nko gusimbuka urukiramende n’iyindi.

Mu cyumweru cy’Ubutwari kizatangira ku wa 24 kugeza 31 Mutarama 2020 ; abakunzi b’amagare nabo barazirikanwe. Irushanwa ry’Ubutwari rikaba ari ubwa mbere rizaba ribaye muri uyu mikino.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare uko umwaka utashye hagamijwe gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari no gushima Abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragaje ibikorwa n’ibitekerezo bifitiye u Rwanda akamaro ; gushima abana b’u Rwanda bitanze bahanga u Rwanda, abarwubatse, abarubohoye ingoyi y’ubukoroni n’iy’ubutegetsi bubi, ndetse n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Kuri uwo munsi tuzirikana kandi abakoze ibindi bikorwa by’ubutwari nk’abakomeye ku bunyarwanda n’abarwanyije akarengane ako ari ko kose.

Nyuma y’inama, abafatanyabikorwa b’Urwego banasuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu bareba aho imirimo y’ubwubatsi igamije kuhavugurura igeze, banasobanurirwa imiterere y’umushinga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA