AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umujyi wa Kigali ugiye kubona umuyobozi mushya

Umujyi wa Kigali ugiye kubona umuyobozi mushya
25-05-2018 saa 10:01' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1339 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko uwahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yeguye ku mirimo ye ku buryo butumguranye tariki ya 10 Mata 2018, kuri uyu wa Gatanu nibwo hari bumenyekano ugomba kumusimbura muri uyu mwanya.

Igikorwa cy’amatora yo kwemeza ugomba kuyobora Umujyi wa Kigali, kirabera mu nyubako y’uyu mujyi, aho abagize njyanama y’Umujyi wa Kigali bose bemerewe guhatanira uyu mwanya.

Nyuma y’uko Nyamulinda asezereye kuyobora Umujyi wa Kigali, wahise uhabwa kuyoborwa by’agateganyo na Busabizwa Parfait wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Ingingo ya 160 y’itegeko rigenga amatora ivuga ko abatora umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ari abagize ; Inama njyanama y’Umugi, Inama Njyanama z’uturere tugize umugi n’abagize biro z’imirenge iri mu mugi.

Naho Itegeko no 27/2010 ryo ku wa 19/06/2010 rigenga amatora, rigena ko gutanga kandidatire ku myanya yo muri Komite Nyobozi y’Akarere n’iy’Umujyi wa Kigali bikorwa ku munsi w’itora imbere y’abagize inteko itora.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Umujyi wa Kigali wagiye uyoborwa n’abantu batandukanye barimo ababaye aba Perefe Kigali igifatwa nka Perefegitura, hakabamo n’ababaye aba Meya. Kuva mu 1994 kugeza muri 2001, abayoboraga umujyi wa Kigali babaga ari aba Perefe naho nyuma yaho batangiye kuba aba Meya.

Lt Col Rose Kabuye (wari ufite ipeti rya Major icyo gihe) yabaye Perefe wa Kigali kuva mu 1994 kugeza mu 1997. Yasimbuwe na Musoni Protais wayoboye Kigali kuva mu 1997 kugeza mu 1999, naho uwa nyuma wabaye Perefe ni Kabanda Marc wayiyoboye kuva mu 1999 kugeza muri 2001.

Aho umujyi wa Kigali utangiriye kuyoborwa n’aba Meya (Mayor), uwa mbere wawuyoboye ndetse wavugishije benshi ku gihe cy’ubuyobozi bwe, ni Mutsindashyaka Theoneste wabaye Meya kuva muri 2001 kugeza muri 2006, agasimburwa na Aissa Kirabo Kacyira wabaye Meya kuva muri 2006 kugeza muri 2011, hakaza Fidèle Ndayisaba wabaye Meya kuva muri 2011 kugeza muri 2016 hanyuma hakazaho Dr Mukaruliza Monique wayoboye igihe gito, kuva tariki 29 Gashyantare 2016 kugeza ubwo yahindurirwaga imirimo n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2017, agahita agirwa ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Muri iyo nama y’Abaminisitiri, ninaho hatangarijwe impinduka mu kigo cy’igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyari gisanzwe kiyoborwa na Pascal Nyamulinda, ubu iki kigo kikaba cyarahawe undi muyobozi mushya witwa MUKESHA Josephine, naho Nyamurinda yasimbuye akaba yatorewe kuba Meya mushya w’Umujyi wa Kigali muri Gashyantare 2017, akaba yari amaze umwaka n’amezi abiri ayobora uyu mujyi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA