AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugabo yataye urugo ahunga umwenda yatejwe n’Akarere ka Kicukiro kamufitiye za miliyoni

Umugabo yataye urugo ahunga umwenda yatejwe n’Akarere ka Kicukiro kamufitiye za miliyoni
8-10-2018 saa 12:02' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 9309 | Ibitekerezo

Hategekimana Jean Bosco afite urugo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Busanza ariko ubu urugo rwe yararuhunze kubera umwenda w’amafaranga y’u Rwanda 1,516,000 yatejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu buryo ngo atigeze anasobanukirwa ariko na nyuma ngo aka karere kanze kumuha amafaranga kamugombaga bituma ahunga kuko uwamugurije yari amurembeje. Umugore watawe n’uyu mugabo akamusigana n’abana babyaranye, agaragaza agahinda aterwa n’ibyo bakorerwa n’Akarere.

Hategekimana Jean Bosco ubusanzwe yubatse ahimuriwe irimbi rishya rya Busanza, aho akarere ka Kicukiro kaguriye abaturage bari bahatuye kugirango hashyirwe. Abandi babariwe n’akarere barishyuwe ndetse baranimuka, ariko uyu mugabo ntiyishyuwe. Avuga ko abo bari baturanye bose bahawe amafaranga babariwe nta kibazo ariko bamugeraho bakavuga ko we hari imisoro agomba kwishyura ikabakaba miliyoni imwe n’igice, abasaba ko bamwishyura ayo bamugomba bakuyemo iyo misoro ariko banga kumusubiza.

Ayo yari yabariwe n’akarere ka Kicukiro ni amafaranga y’u Rwanda 33,445,180, akaba yarumvaga akarere kamworohereza kakamwishyura gakuyemo imisoro isaga miliyoni imwe n’igice kuko nta handi yari gukura ayo mafaranga kuko ngo n’iby’iyo misoro atari abyiteze kandi atasobanukiwe impamvu abaturanyi be bo batigeze bayibazwa.

UMVA UKO UMUGORE WASIGIWE ABANA WENYINE ABISOBANURA HANO :

Mu kwezi k’Ukwakira 2017, nibwo akarere ka Kicukiro kabariye abaturage bagomba kwishyurwa mu kwezi k’Ukuboza 2017 ariko bizamo kudindira bishyurwa mu kwezi kwa Kamena 2018 ariko we ntiyishyurwa abwirwa ko icyangombwa cye gifite ikibazo ndetse n’umwenda w’umusoro w’ubutaka w’amafaranga y’u Rwanda 1,516,000 Frw kandi abandi baturage bo ngo ntawishyujwe nk’uko bishimangirwa n’umugore w’uyu mugabo watorotse kugeza ubu.

Hategekimana yirukanse ku karere ka Kicukiro ashaka uko icyo cyangombwa cyavayo akishyurwa nk’uko umugore we Bagwaneza yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi mu kiganiro twagiranye ubwo twasuraga uyu muryango. Mu magambo ye yagize ati : "Twabariwe n’akarere abandi barishyurwa ariko twe ntibatwishyura bavuga ko icyangombwa cyacu gifite umwenda w’umusoro, tujya kuguza amafaranga turishyura tariki 3 Nyakanga 2018, tumaze gusora batubwira ko tariki 15 Nyakanga 2018 bagombaga kutwishyura, bigeze icyo gihe tujya ku karere batubwira ko amafaranga ataraboneka ngo tuzagaruke tariki 15 Kanama 2018, tugezeyo icyo gihe nabwo batubwira ko nta mafaranga ahari"

Akomeza agira ati : "Ariko icyo gihe twahuye n’umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage atubwira ko ikibazo azagikurikirana ngo tariki 6 Nzeri nyuma y’amatora bakazatwishyura, atubwira ko tuzamuhamagara, atwizeza ko tutazongera kwirushya tugaruka ku karere ariko kugeza n’ubu turamuhamagara telefne ntayifate, twagerageje kubibwira Njyanama y’Akarere ndetse na Meya twagerageje kumuhamagara ariko ntiyitabe “.

Uyu mudamu ahangayikishijwe bikomeye n’umutekano we kuko aba mu nzu n’abana be ba 2 bakiri bato cyane kandi akaba aturiye igishanga

Uyu mugore akomeza avuga impamvu ko umugabo we yahunze ari ukubera umwenda arimo, ukomoka ku mafaranga y’umusoro yari yasabwe n’Akarere akaguza akawutanga ariko akarere kakanga kubishyura ngo bishyure uwabagurije ayo gusora.

Agira ati ”Umuturanyi wacu watugurije amafaranga yo kwishyura wa mwenda ngo tubone icyangomba, we yari amaze kwishyurwa n’Akarere tumwizeza ko tuzamwishyura tariki 15 Nyakanga 2018, birenze rero aduhoza ku nkeke akajya aza kwishyuza buri munsi, umugabo wanjye akamubwira ati aho nari ntegereje amafaranga sindayabona ninyabona nzakwishyura, umugabo akomeza kumutitiriza ageza aho abonye atazayabona ahitamo kwigendera “.

Uyu mugore avuga ko ahangayitse kuko abayeho wenyine hafi y’igishanga ndetse ahantu hatari umutekano kuko ari mu matongo abandi baturanyi bose bakaba barasenye bakigendera kuko bo bishyuwe. Abisobanura agira ati : "Mba mfite ubwoba, ndara mpagaze numva ibintu birara bigenda ku mabati, ubu simbasha kubona uko aba bana njya kubacira inshuro ntabwo nasiga abana batoya bonyine muri aya matongo, inzara igiye kubanyicana hano kuko uwamfashaga kubarera yagiye“.

Uyu mugore avuga ko amaze amezi arenga abiri aba wenyine muri iryo tongo ndetse ngo n’ideni bafashe ribamereye nabi kuko ideni bafashe baryungukira 10% buri kwezi. Ikindi uyu muryango utiyumvisha ngo ni uko abandi baturage bari baturanye bo batigeze bishyuzwa uwo musoro, bakaba ari bo bonyine akararere kishyuje. Avuga kandi ko bandikiye Meya bamusaba ko uwo musoro wakurwa muri ayo mafaranga bazishyurwa ariko ngo yanze no kubasubiza urwandiko bamwandikiye.

Uyu muryango mbere wari waragurishijeho ibibanza ku bantu batandatu ariko umutungo wari ucyanditse kuri uyu muryango, abo baturage baguze n’uyu muryango na bo bavuga ko bagize igihombo kuko hari n’abo amazu yabo yasenyutse bakaba batabasha kuyasana kuko bitemewe kandi bakaba batemerewe no guhinga muri ubu butaka.

Aba baturage bavuga ko bafite inyandiko yemeza ko bafite konti imwe izacaho ayo mafaranga bo bakigabanira, ndetse iyo nyandiko ikinyamakuru Ukwezi dufitiye kopi binagaragara ko yemejwe na noteri wa Leta nk’imwe mu ntambwe yari koroshya ikibazo bakishyurwa amafaranga babariwe.

Iyi nyandiko yemeza ko amafaranga azajya kuri konti imwe ariko bakayigabanira bo ubwabo nk’uko noteri wa Leta yayiteyeho Kashe kandi banayishyikirije Akarere ka Kicukiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko iki kibazo bukizi ariko ko hakirimo ibibazo cy’ibyangomba kuko ikibanza gihuriweho n’abantu 6, haracyarimo ibibazo .

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aganira n’ikinyamakuru Ukwezi.rw yagize icyo avuga kuri iki kibazo, akaba yabisobanuye agira ati : "Ikibazo cya bariya baturage turakizi harimo ibibazo by’ibyangombwa, turimo kubikurikirana biracyemuka vuba kuko icyangombwa cyabo cyanditse ku muntu umwe urumva rero gutanga amafaranga tukayaha umuntu umwe nyuma yigendeye wamukura hehe ? Byatugarukaho turashaka rero kugirango bibanze bijye mu buryo tumenye uko tuzaha amafaranga buri muntu kugirango hatazazamo ibibazo hagati yacu n’abo baturage “.

Tumubajije impamvu aba baturage basabwe kwishyura umusoro w’ubutaka kandi abandi ntayo bishyuye, yasubije ko ibyo byo atabizi ko agiye ku bikurikirana. Icyakoze abatarishyurwa basanga ibisubizo yatanze kuri iki kibazo nta shingiro bifite, kuko konti bashyikirije akarere imaze kwemezwa na Noteri ihuriweho n’abafite uruhare kuri ubwo butaka uko ari batandatu kandi buri umwe akaba yemeranywa na bagenzi be ingano y’umugabane we.

Ibyakorewe uyu muryango, bijya gusa n’ikibazo cy’akarengane Perezida Kagame yagejejweho n’umuturage wo mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare ubwo aheruka kubasura, aho yanenze ubuyobozi bwasabye umuturage kubaguranira akabyemera barangiza bakamusaba kugira andi mafaranga atanga ariko n’ingurane bamugombaga ntibayimuha.

REBA ICYO KIBAZO PEREZIDA YAGEJEJWEHO I NYAGATARE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA