AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Byari agahebuzo mu birori byo guhemba abagaragaje impano zidasanzwe muri ‘Bonjour Vacance’

Byari agahebuzo mu birori byo guhemba abagaragaje impano zidasanzwe muri ‘Bonjour Vacance’
13-01-2019 saa 10:33' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2594 | Ibitekerezo

Urubyiruko rwari mu biruhuko rwahuriye mu birori byo gusoza ibikorwa bya ‘Bonjour Vacance’ byazengurutse ibice byose by’igihugu, mu birori by’agatangaza byahembewemo abahize abandi mu kugaragaza impano zidasanzwe.

Ni ibirori byabereye i Gikondo ku ba Guide kuri uyu wa 11 Mutarama 2019 byari byitabiriwe n’urubyiruko rwagaragaje impano zidasanzwe kurusha bagenzi babo.

Bonjour Vacance yatangiriye i Gikondo ku wa 21 Ugushyingo 2018, ikomereza i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, Muhanga, Rwamagana, Rubavu na Musanze, ahatangirwaga impanuro z’uko urubyiruko rwakirinda ibiyobyabwenge n’izzindi ngeso mbi nk’ubusambanyi n’ibindi.

Bonjour Vacance yashibutse mu gitekerezo cyo gukuza impano z’urubyiruko no kurushajkira ibizatuma ruhuga bikarurinda ibishuko n’ibigare byarushora mu ngeso mbi.

Urubyiruko rwo rwitabiraga ibikorwa rwagaragazaga impano zinyuranye nyuma yo guhabwa impanuro zirimo kubyina imbyino za kizungu, kuririmba,gukina imikino ngororamubiri ya ‘acrobate’ , kumurika imideri, imivugo, imbyino gakondo n’ibindi.

Mu birori byo gusoza iyi gahunda byanahuriranye no gusezeranaho bitegura gusubira mu mashuri, abahizez abandi mu bice byose by’igihugu bahurijwe hamwe bbongera kugaragaza impano zabo, abambere bahabwa ibikombe n’amafaranga make azabafasha kugura ibikoresho by’ishuri.

Musengimana Eugène uzwi ku izina rya Professor Mbata ukuriye ibi bikorwa bya Bonjour Vacance yavuze ko iyi gahunda yafashije abana mu biruhuko ituma babona ibibahuza bibarinda kuba bajya mu ngeso mbi, inabafasha kugaragaza impano zabo ku buryo abashoboye bahawe ubufasha bwo kuzizamura.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricie, ashimangira ko Bonjour Vacance yagize umusaruro ku bana bari mu biruhuko kuko yanyujijwemo ubutumwa butandukanye burimo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Yagize ati “Ni gahunda yakorewemo ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge. Urubyiruko rwashishikarijwe kwirinda ababashuka. Hanakozwe amarushanwa atandukanye abahize abandi barahembwa.”

Yakomeje asaba abanyeshuri basubiye ku masomo kuzajyana ubutumwa bakuye muri gahunda ya bonjour Vacance maze bakabusangiza bagenzi babo batagize amahirwe yo kugera muri ibi bikorwa.

Bonjour Vacance yabaga ku nshuro ya 4, yatangiye ikorera mu Mujyi wa Kigali gusa, ariko ubu imaze kwaguka aho kuri iyi nshuro yageze mu Ntara zose z’igihugu.

Irebere amafoto agaragaza impano zitandukanye z’abana bitabiriye Bonjour Vacance

Aba bagize itsinda ryitwa Come again in Culture ry’i Kabuga

Basogongeje urundi rubyiruko uko i Bwami byabaga bimeze

Ni abahanga mu mikino igaragaza umuco wo hambere

Bari bambaye imyambaro ikoze mu mifuka umuntu yagereranya n’impuzu zo ha mbere

Bagagaragaje n’uburyo ubuhinzi buri mu byatunze abanyarwanda

Itsinda ryitwa Machinery Fashion ryagaragaje ubuhanga mu kumurika imideri ishingiye ku muco nyarwanda

Bari bambaye utuntu dukoze mu makoma y’insina

Machinery Fashion bagaragaje imideri mu bitenge bibereye ijisho

Iri tsinda naryo ryagaragaje umuco w’i Bwami

Bashimishije imbaga y’abitabiriye iki gikorwa

Uyu yasobanuraga ibyo bamurikiraga abari baje kwihera ijisho

Itsinda rya Machinery Fashion ribarizwa i Gikondo

Abana bato bagaragaje ubuhanga bafite mu kubyina imbyino gakondo

Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricie,ari mu bitabiriye ibi birori

Hari abayobozi bo mu nzego zinyuranye za leta ndetse na Polisi

Abahize abandi bahawe ibihembo birimo n’ibikombe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA