AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abarenga 1000 bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku kubohora Afurika- Amafoto

 Abarenga 1000 bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku kubohora Afurika- Amafoto
12-12-2017 saa 11:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 906 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2017, abasaga 1000 bazindukiye ku biro bikuru by’Umuryango RPF Inkotanyi aho bitabiriye inama mpuzamahanga igiye kugaruka ku rugamba rwo kubohora Afurika by’umwihariko u Rwanda muri rusange.Muri iyi nama kandi ihuriranye n’isabukuru y’imyaka 30 uyu muryango RPF Inkotanyi wabohoye u Rwanda umaze ubayeho.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Gufata iya mbere mu mpinduka zo kuzamura igihugu no gufasha Afurika kugera ku iterambere yifitemo’ yitabiriwe n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, inshuti z’umuryango zibarizwa mu mashyaka atandukanye ayo mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye.

Biteganijwe ko iyi nama iza kugaruka ku ngingo eshatu, Kwibohora, Impinduka no kwigira. Izi ngingo zikubiye mu biganiro bibiri biri butangwe n’impuguke zitandukanye aho biri buhuzwze n’urugendo Umuryango RPF Inkotanyi umazemo imyaka 30.

Mu bari butange ibiganiro muri iyi nama harimo Benjamim Mkapa wigeze kuba Perezida wa Tanzania, Umunyamabaganga wungirije wa USA, Jendayi Frazer ndetse na James Mwangi umunyemari ufite kompanyi ya Dalberg Group.

Iyi nama kandi iraza kugaruka ku bindi bikorwa binyuranye biteganijwe muri iki gihe Umuryango RPF Inkotanyi wizihiza Isabukuru y’imyaka 30 umaze ubayeho,birimo umuhango wo gutaha ku mugaragaro Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uteganijwe ku wa Gatatu mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

AMAFOTO : Bunani Janvier


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA