AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Icyiciro cya mbere kiganisha Rugamba Sipiriyani n’umugore we mu Batagatifu kirasozwa uyu munsi

Icyiciro cya mbere kiganisha Rugamba Sipiriyani n’umugore we mu Batagatifu kirasozwa uyu munsi
23-09-2021 saa 10:39' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1079 | Ibitekerezo

Kiliziya Gatulika mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021 irasoza icyiciro cya mbere cyo kwinjiza Rugamba Sipiriyani n’umugore we Rugamba Daphrose mu rwego rw’Abahire mu rugendo ruzabaganisha mu Batagatifu.

Ni igikorwa kimaze imyaka itandatu kuko cyatangiye muri Nzeri 2015 ubwo hatangizwaga ubushakashatsi ku mibereho n’imyitwarire y’aba bombi.

Kuva icyo gihe hagiye hakirwa ubuhamya bw’abazi Rugamba Sipiriyani kuva cyera kugira ngo harebwe niba bakwiye gushyirwa muri kiriya cyiciro.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kiza gusozwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021 kikaba kiza kubera kuri Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yari iherutse gusaba Abakristu bayo gusengera iki gikorwa kugira ngo kizagende neza bityo bariya Banyarwanda bazinjizwe mu batagatifu.

Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphrose ni bo babaye aba mbere kugera kuri uru rwego mu gihe Kiliziya Gatulika mu Rwanda ivuga ko bishoboka ko haba hari abandi Banyarwanda bagize imyitwarire myiza ariko batashoboye kugera kuri uru rwego.

Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphrose, bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazwiho kurangwa n’ubunyangamugayo buhebuje ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza bwo ku rwego rwo hejuru.

Bombi batangije umuryango Communaute de l’Emmanuel mu Rwanda mu mwaka wa 1990 ndetse banashinga ikigo cyabitiriwe gifasha abana bo mu muhanda nubu bikomeje gutanga umusanzu mu bikorwa by’ubugiraneza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA