AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gasabo : Abo mu Itorero ‘UmuriroWaPantekote’ ryapfushije umuyobozi azize COVID ngo ntibarumva ko kwikingiza ari ngombwa

Gasabo : Abo mu Itorero ‘UmuriroWaPantekote’ ryapfushije umuyobozi azize COVID ngo ntibarumva ko kwikingiza ari ngombwa
8-11-2021 saa 14:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2423 | Ibitekerezo

Mu gihe ibikorwa byo gutanga inkingo za COVID-19 mu Rwanda birimbanyije, bamwe mu bayoboke b’Itorero Umuriro wa Pantekote rifite urusengero i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bataruma ko ari ngombwa kuba bakwitabira iki gikorwa cyo kwikingiza icyorezo cya COVID-19 cyanahitanye uwari umuyobozi wabo.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney n’uw’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bagiye mu Ntara y’Iburengerazuba gukangurira abaturage kwitabira gahunda yo kwikingiza.

Mu Karere ka Karongi, havugwaga bamwe mu baturage binangiye bakanga kwitabira igikorwa cyo kwikingiza ngo kuko abayobozi b’amatorero yabo babibabujije.

Mu Karere ka Gasabo na ho haravugwa abayoboye b’Itorero Umuriro wa Pantekote bataritabira iyi gahunda kubera ko umushumba wabo na we atarikingiza kandi akaba atarumva ko ari ngombwa.

Umwe muri abo bakristu yagize “Kuba ntarakingirwa ni uko ntabuze akanya, ariko igihe nikigera nzikingiza.”

Undi yagize ati “Akenshi umuntu aba afite uko ubukangurambaga yabwumvise kandi agafata icyemezo biturutse mu mutima we, nta rirarenga.”

Umuyobozi w’iri torero, Pasitori Ntabanganyimana Elie, yavuzeko ibijyanye no kwikingiza atigeze abikangurira abayoboke kuko na we ubwe atarabyumva neza.

Yagize ati “Numvise ku bwanjye naba nihanganye nkabanza nkareba uko bigenda uko bikingiye, nkashishoza nkabanza nkagira amakenga, njye umutima wanjye ndumva utarabimpa.”

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, Pasiteri Majyambere Joseph wari umuyobozi w’iri torero Umuriro wa Pantekote akaba ari na we waritangije, yitabye Imana azize icyorezo cya COVID-19 nk’uko byatangajwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Viannye, ubwo yasuraga kariya Karere ka Karongi, yibukije ababuza abaturage kwikingiza ko hari amategeko ashobora kubahana.

Icyo gihe yagize ati “Kugumura abaturage, kubabuza amahirwe y’ubuzima baba bafite, kubigisha ibintu byica ubuzima bwabo na byo ubwabyo ni icyaha, nagira ngo twibutse abantu baba bitwaza imyemerere ko imyemerere myiza ari iyirinda ubuzima.”

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yavuze ko nka Leta y’u Rwanda itaragira itegeko igikorwa cyo kwikingiza COVID-19 ndetse ko icyo gihe icyari gikenewe ari ukubanza kubona inkingo.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko hari ibizajya bituma kwikingiza biba ngombwa, icyo gihe ndetse yatanze n’urugero rw’Ibihugu bimwe na bimwe bikomeye byari byatangiye gutangaza ko nta muturage uzajya ubyinjiramo atakingiza.

Kugeza ubu mu Rwanda nubwo kwikingiza COVID-19 bitagizwe itegeko ariko hari ibikorwa bimwe na bimwe umuntu atakwitabira atarikingiza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA