AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amabwiriza mashya y’insengero aributsa ko amateraniro yemewe umunsi umwe mu cyumweru

Amabwiriza mashya y’insengero aributsa ko amateraniro yemewe umunsi umwe mu cyumweru
3-04-2021 saa 08:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3541 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’insengero yibutsa amadini n’amatorero ko amateraniro yemewe umunsi umwe mu cyumweru bitewe n’imyemerere nko ku wa Gatanu ku bayisilamu ndetse no ku cyumweru ku yandi madini asanzwe aterana kuri uyu munsi.

Aya mabwiriza yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021, yibutsa ko insengero zemerewe gukora ari izabiherewe uburenganzira n’inzego z’ibanze nyuma yo gusuzumwa ko zujujije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ingingo ya kane y’aya mabwiriza kandi yibutsa ko urusengero rwemerewe gukora, rutagomba kurenza 30% by’ubushobozi bw’abo rushobora kwakira.

Ingingo ya munani igaruka ku minsi yo gusenga, ivuga ko “amasengesho aba umunsi umwe mu cyumweru bitewe n’ukwemera kw’idini cyangwa itorero :

• Ku wa Gatanu : Abayisiramu ;
• Ku wa Gatandatu : Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ;
• Ku Cyumweru : Amadini/amatorero asanzwe agira amateraniro rusange ku Cyumweru ;

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko uretse uyu munsi umwe, amadini cyangwa amatorero yemerewe gukora andi materaniro undi munsi umwe mu minsi y’imibyizi ariko na bwo agakorwa hubahirizwa 30% by’abagomba guteranira mu nsengero.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA