AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu myanzuro 12 y’Umushyikirano, hafatiwe ingamba n’ikibazo cy’amapfa yateraga inzara

Mu myanzuro 12 y’Umushyikirano, hafatiwe ingamba n’ikibazo cy’amapfa yateraga inzara
22-12-2016 saa 13:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2223 | Ibitekerezo 1

Nyuma y’Inama y’Umushyikirano yabaye tariki 15 na 16 Ukuboza 2016, kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2016 nibwo hashyizwe ahagaragara imyanzuro yayo igera kuri 12. Muri iyi myanzuro, hagaragaramo n’ugamije guca inzara iterwa n’amapfa hirya no hino mu gihugu.

Mu turere twinshi two mu Ntara y’Uburasirazuba, hagiye humvikana abaturage benshi bataka inzara yatewe no kubura kw’ibiribwa kuko imyaka y’abaturage yumishijwe n’izuba. Muri iyi myanzuro uko ari 12, umwanzuro wa 7 ugaragaza ko Leta yakajije ingamba mu gushakira umuti ikibazo cy’amapfa, kuko yiyemeje gutegura neza imishinga minini yo kuhira imyaka cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

DORE IMYANZURO 12 Y’INAMA Y’UMUSHYIKIRANO YA 14 :

  • Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, duhingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose.
  • Gukomeza kubaka ubudasa bw’u Rwanda bushingiye ku miyoborere myiza dukomeza kwihitiramo no gushyigikira ubuyobozi butubereye kandi bufite icyerekezo no gukomeza umuco wo kwishakamo ibisubizo, kuwumenyekanisha no kuwuhererekanya mu badukomokaho.
  • Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete civile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.
  • Gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda no kubishakira amasoko mu Rwanda no mu mahanga.
  • Gukomeza kunoza imitangire ya Servisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe.
  • Gushyiraho no gushyigikira gahunda y’Urunana rw’Urungano mu turere twose tw’igihugu no kugeza gahunda y’Itorero ry’igihugu mu byiciro byose by’Abanyarwanda harimo abakuze baba mu mahanga n’ababana n’ubumuga.
  • Gutegura neza imishinga minini yo kuhira imyaka cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.
  • Gushaka uburyo bwo kwegereza ibiro by’itora Abanyarwanda batuye mu mahanga.
  • Gukomeza gusigasira no kunga ubumwe bw’abanyarwanda turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu rubyiruko.
  • Gukomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ibikorwa bibera mu mahanga bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
  • Gukora ubushakashatsi bugamije kumenya mu buryo bwimbitse ikibazo cy’ihungabana mu bacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo gifatirwe ingamba zihamye.
  • Gushakira umuti ukwiye inzitizi zibangamira irangizwa ry’imanza zisigaye zaciwe n’inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Bamurangemutoni96@gmail.com Kuya 3-01-2017

Hello

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA