AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje uko ububanyi n’amahanga buhagaze

Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje uko ububanyi n’amahanga buhagaze
16-12-2016 saa 12:25' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1532 | Ibitekerezo

Mininisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Inama y’umushyikirano yavuze ko inzira ikiri ndende mu bikorwa by’ububanyi n’amahanga.

Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro cyo kugaragaza ibikorwa by’ububanyi n’amahanga mu kubaka u Rwanda yagaragaje ko urugendo rukiri rurerure kuko ngo hari bimwe mu bihugu bikirebera u Rwanda mu ndorerwamo y’amateka rwanyuzemo.

Agagaraza aho u Rwanda rugana mu bubanyi n’amahanga, Mushikiwabo yagize ati :“Inzira tuyirimo, twayigezemo, icyo dukora ni ukugenda kureba uko dutera imbere cyane cyane ko igihugu cyacu cyaranzwe no kwegera no kudaheza Abanyarwanda batuye mu mahanga.”

Yakomeje agira ati : “Aho tugana turifuza gushyira ingufu mu mikorere, tumaze imyaka 20 hari ibikorwa bigaragaza ko bigenda neza ariko hari ahakiri ingufu nkeya cyane cyane mu mibanire n’amahanga, Isi iragenda ihinduka tugomba kumenya aho ubukungu bugana kugirango igihugu cyacu ntikigume mu biri hasi.”

Gusa ariko Mushikiwabo yagaragaje ko u Rwanda rwivanye mu bwigunge maze rwagura imipaka aho yatanze urugero rw’ abanyarwanda bajya hanze bakajya guhaha byinshi bitandukanye ndetse n’abanyamahanga bakaza mu Rwanda guhaha ibyo bifuza ku Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo yunzemo avuga ko mu guteza imbere Ububanyi n’amahanga, u Rwanda rwagerageje kwegera ibihugu byo mu karere rurimo mu rwego rwo kunoza Imibanire

Aha Minisitiri kandi yanagaragaje ko umwihariko w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga ari uko abanyarwanda aho bari hose bagerageza gusigasira imyitwarire haba imbere mu Rwanda no mu mahanga.

Mushikiwabo kandi yashimangiye ko Inzira yo guteza imbere imibanire n’amahanga yamaze kugerwaho, aho yavuze ko gahunda ihari ari iyo gukomeza kwegera abanyarwanda baba mu mahanga cyane ko igihugu kimakaje umuco wo kudaheza abanyarwanda batuye hanze y’igihugu.

Minisitiri Mushikiwabo kandi yijeje Abanyarwanda ko hagiye gushyirwa ingufu mu biganiro n’ibindi bihugu mu rwego rwo guhuza ibitekerezo maze bagakomeza guteza imbere imibanire n’amahanga.

Kuva mu 1994 ibihugu bihagarariwe mu Rwanda byavuye kuri 17 bigera kuri 28 ndetse n’ibihugu 9 bifite ibiro bibihagarariye mu Rwanda.

Ambasade 34 zihagaririye u Rwanda ku Isi hose ndetse hari n’abahagarariye u Rwanda batari Abanyarwanda ku Isi mu bihugu 17, ndetse u Rwanda ruri mu miryango mpuzamahanga 211 mu rwego rwo kwishyira hamwe n’ibindi bihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA