AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri Evode yabajije Musenyeri Nzakamwita uko amenya ibibazo by’ingo nta rugo agira

Minisitiri Evode yabajije Musenyeri Nzakamwita uko amenya ibibazo by’ingo nta rugo agira
16-12-2016 saa 13:51' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 18890 | Ibitekerezo 60

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana yashatse gutesha agaciro igitekerezo cyari gitanzwe na Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Nzakamwita Servilie ncy’uko hakitabwaho umutekano wo mu ngo, amubaza uko amenya ibibazo byo mu ngo kandi nta rugo agira, ariko ibyo Evode Uwizeyimana yakoze ntibyakiriwe neza.

Ibi byabaye ubwo Musenyeri Nzakamwita yasabaga ijambo mu nama y’Umushyikirano, maze agatanga igitekerezo cy’uko Leta yashakira umuti amakimbirane n’ibindi bibazo bikunze kugaragara hirya no hino mu ngo aho yagaragazaga ko bimaze gufata indi ntera.

Musenyeri nzakamwita yagize ati : “Gahunda z’umutekano zahawe ingufu, umusaruro ni mwiza ari ku nkiko, ari mu ntara, ari mu turere kugera ku midugudu, ariko iyo tugeze mu rugo umutekano usanga ari mucye kandi ingaruka zaragaragaye, ziteye impungenge.”

JPEG - 114.5 ko
Musenyeri Nzakamwita Servelien ari gutanga igitekerezo

Aha Musenyeri yagarutse ku babyeyi bagenda bihekura, abana bica ababyeyi babo, ababyeyi bicana ubwabo, ubutane bw’abashakanye bugenda bwiyongera n’andi mahano agenda yiyongera mu ngo bityo aboneraho gusaba ko umuryango wakegerwa.

Musenyeri Nzakamwita akimara gutanga igitekerezo cye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yahise asaba ijambo aho yagaragaje kudashyigikira na gato igitekerezo cye .

Minisitiri Evode Uwizeyimana yahise yihutira kubaza Musenyeri Nzakamwita ukuntu amenya ibibazo byo mu ngo kandi nta rugo agira, amubaza niba barabimubwiriye mu ntebe ya penetensiya ndetse anagaragaza kumunenga kuko ngo nta muti w’icyo kibazo yatanze.

Nyuma yo kumva ibyo Minisitiri Evode yari amaze gusubiza Musenyeri Nzakamwita, Perezida wa Sena, Hon. Bernard Makuza yahise amusubiza ko Musenyeri yatanze igitekerezo cyiza, maze ahita aboneraho no gusaba urwego rubishinzwe ko rugomba gushaka igisubizo cy’icyo kibazo.

Yagize ati : “Mu gihe dushyize urubyiruko imbere, mu gihe dushyize abana imbere, dukomeze no kwita ku burere duhereye ku miryango baturukamo.”

JPEG - 154.1 ko
Perezida wa Sena Bernard Makuza arimo kunganira igitekerezo cya Musenyeri

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, yavuze ko umuryango utibagiranye kuko n’itegeko nshinga rivuga ko umuryango ari ishingiro ry’iterambere. Aha Minisitiri Esperance na we yaboneyeho gusaba ubufatanye inzego zitandukanye kugira ngo ibibazo byugarije umuryango bikemuke.

JPEG - 146.1 ko

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 60
oooo Kuya 2-01-2017

mbega evode egoko

Amani Mahoro Peace Kuya 21-12-2016

EVODE NI IBANDI RYAHUYE NABO YITA AMABANDI, ABA TALIBAN. IBANDI RIKORANS NANDI MABANDI. KUKO UVODAVODA AKORANA NABAVODAVOA

-xxxx- Kuya 19-12-2016

arko se evode ubundi nuwahe ??? ark rero buriya abamuzi mumujyirinama asabe imbabazi musenyeri kuko kiriya sikinyabupfura gikwiye umuminisitiri yewe ubanze kagame ataremenye ibyiyi nkuru naho ubundi ubuyozi bukwiye kumushakira itike yokumujyana iwawa.

-xxxx- Kuya 19-12-2016

Evode you are very allogant. Ikinyabupfura ndetse n’bwenge ni ngombwa.

Umuhuza Kuya 19-12-2016

Me. Evode ndabona usibye nukoba yarize ngo iby’amategeko ashobora kuba yaribagiwe kwiga umuco nyarwanda, kubaha abakuru 0%, kugira ikinyabupfura %, none c ubu nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul yita kubatishoboye n’abakene aruko yaburaye ?ese Musenyeri yaramubaje koyaratanze igitekerezo cye !!!ikindi nsishidikanyako musenyeri amurusha kumenya imibereho y’imiryango kuko umuryango uri muntama ashinzwe kuyobora kandi amaze imyaka myinshi ayoboye anafasha mukuwubaka haba kubafasha kuwushinga n’ibindi n’ibindi...oya rwose ntibyumvikana ukuntu mubayobozi bohejuru hakigaragaramo umuntu ufite uburere nka buriya ?????ubundi kabone nubwo musenyeri yarikuba atandukiriye buretse ibyo yavuze haraho bikigaragara !!!! buriya aho akora haruwemerewe gutanga igitekerezo usibye biriya bye . hahah yize amategeko !!!!ariko c haba harindi logique nshashya yazanyemo yafasha isi usibye memorisation nokumenya gusoma, kuko muzumve ntaho avuga ingigo runaka ngo ahite atanga references iyo atari gusoma ibyo rero ntabitanganza mbonamo . gusa amenyeko sosiete yacu nyarwanda irangwa nokugira ikinyabupfura nubushishozi ndetse twizerako dufite abayobozi bafite ubushishozi butandukanye nubwo mbonye aha ,,,,,,,,,,bitazaba nkabyabindi umwana aba arikugendana n’ababyeyibe mu nzira akajya imbere akiruka atazi naho bagiye nikibanjyane. "there is no great heritage than culture" ariko naje kwitegereza mu mafoto ye nsanga afite umutoza ujya akoresha imvugo zidafite ikinyabupfura nagike "so nothing new" gusa abashinzwe gutoza intore baracyafite akaziiiiiiiiiiiiii nasoza nsaba Musenyeri gukomeza kuriga wamutima ubabarira ntababazwe nuko umwana amusize ivu ahubwo agire impuhwe umusange amuterure amwereke urukondoooooooooooo

kukwimana jean Kuya 18-12-2016

Ariko muransetsa, Evode udatinya kwandagaza FPR na his excellence urumva ari nde yatinya ? Ntaho yahishe , yaduhaye icyo afite kdi umuntu asiga ikimwirukankana ntasiga ikimwirukamo, gusa njye naseka uwamuhaye akazi kdi amazi.Ntimubeshere his Excelence.

karimu Kuya 18-12-2016

Sinumva icyo munenga Evod kuko nuwabajije ntakinyabupfura nuburere mbonera gihugu yagaragaje kuba yaramusubije ntakosa mbibonamo naho abiha gituka evod nimugabanye Mayo namaranga mutima

Media Kuya 17-12-2016

EVODE weeeiy, cyakora Nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa koko ! Aka Kagabo umunwa wako uzaherera hehe ? Kiriziya izi iby’ingo kuruta we witwa umunyamategeko ! Harya umugore wawe aba hehe EVODE weiy ? Usuhuze M

Mucyo Kuya 17-12-2016

Evade abomba kwiga épistemologie. Kiko umuryango ushoboza kwiga scientifiquement.. Ntabwo umuganga azarwara Cancer ngo yumve uko ibabaza maze ngo abeone kuvumbura umuti uyivura. Evode rero ni igicucu, kandi nyine Imbwa yiganye inka kunnya mu ruso barayimanika ! Mdi gutegura umugozi

KANYAMBO Kuya 17-12-2016

Ahubwo mbona Perezida wa Repubulika yarakwiye kumusimbuza uriya musaza wasekeje abantu !!!!!

Umusaza wabose Kuya 17-12-2016

Bashake iki byihishe inyuma Evodo afite icyapfa nuri musaza pe birabaje kdi muzatibwire umubano bazagirana na mpnsenyeri nyuma na reaction Evodi yahize nyuma yo kumvakp abantu Bose bamugaye kdi bamusabye kwisubiraho.

shema Kuya 17-12-2016

evode kuriyisi niwe muntu mbonye ufite imyumvire ihabanye niyabandi no kutagirwa inama !! ariiko evide we niba uhakana ko watandukiriye kuki igihe wavugagw ntamashyi wabonye ariko mr makuza yavuga ko ibyo musenyeri yavuze ko bireba societte nyarwanda amashyi ngo kachi kachiiiiioiioooo ese ugira ngo ariya mashyi yarayawe or yara ya musenyeri !! ese evode Igihe Dr Diane gashumba yashakaga kukongorera ngo ureke gukomeza kubahuka musenyeri ntubyiteho ugakomeza kurebera muribyo birahure ngo ni linette !! umenyeko imibereho yumuryango kiriziya gatolika iba iyazi umunsi kumunsi !!

Marie-Go Kuya 17-12-2016

Umufaransa yarabyitegereje ati ngo:SCIENCE SANS CONSCIENCE N EST QU UN RUINE DE L AME.

Au Kuya 17-12-2016

Evode Wé

alfa Kuya 17-12-2016

Ese wari uzi ko ababikira ari bo bigisha ubusugire bw’ingo ? Kandi barabizi. Maze gusoma comments zose zatambutse 100%ntizemeranya na maitre. Kubw’ibyo umwanya we nywushyize ku isoko. Mwandike muwupiganira kandi ikinyabupfura ni cyo kizibandwaho. N’utakigiraga acyitoze. Je vous remercie.

didi Kuya 17-12-2016

Evode weeee urumwe mubo H.E Paul Kagame yanenze.!!!!

Bosiko Kuya 17-12-2016

Evode, akwiye gusaba imbabazi musenyeri kuko uko yamubajije yarahubutse. Ndetse azisabe nabanyarwanda, ashobora kuba atazi Umushumba icyo bisobanuye

Bosiko Kuya 17-12-2016

Evode, akwiye gusaba imbabazi musenyeri kuko uko yamubajije yarahubutse. Ndetse azisabe nabanyarwanda, ashobora kuba atazi Umushumba icyo bisobanuye

eddy Kuya 17-12-2016

Evode kweri umuntu uri muruwo mwanya avuga ibintu uko abyumva ukeneye itorero.

BYUMBA DIOCES Kuya 17-12-2016

mureke Evode buliya amaze guhaga inzoga.....namara kwirukanywa azicuza.Gusuzugura MSGR wacu koko

fatu Kuya 17-12-2016

ESE uriya musazi muramwibagiwe aka kanya amagambo ye nivuzizivuzi ritagira ikinyabupfura kuri BBC,ahubwo yatinze kubivanga.wagirango abura ikintu ?!??buriya, kd leta igjrango ifite umuntu ?!?nibibeshye we bamukureho urebe NGO buracya asubira ishyanga,atangire ahuragure ibigambo.agaka kazacinka kazivukamo

bakuni nebaku Kuya 17-12-2016

Uyu Evode afite ikibazo, njye mbona azakora n’ ibirenze (amahano) ibyo tumaze kubona ni batamujyana IWAWA mu Kigo Ngororamuco

KWIZERA Lambert Kuya 17-12-2016

Ntibyumvikana ukuntu umuntu witwa ngo ari munzego nkuru za leta yavuga kuriya nukuntu buri munsi twumva kumaradiyo abashakanye bicanye,abana nababyeyi bicanye ariko ngo ntarugo musenyeri afite ? ibyo kubimenya bisaba kuba ufite urugo ? ahubwo se nicyo yakagombye kwibaza ? cg yakwibajije ikibitera numuti wafatwa ngo biranduke cyereka niba atemera ko bibaho ? naho kuba musenyeri ntibivuze kutamenya ibibera mugihugu kuko nawe afite umuryango akomokamo abaturanyi ninshuti ze, umuntu uvuga gutyo tuzi nibiba ntiyagakwiye kuba ari umuyobozi rwose perezida amushakire ikindi akora naho kuyobora ndumva atari ibintu bye rwose

KWIZERA Lambert Kuya 17-12-2016

Ntibyumvikana ukuntu umuntu witwa ngo ari munzego nkuru za leta yavuga kuriya nukuntu buri munsi twumva kumaradiyo abashakanye bicanye,abana nababyeyi bicanye ariko ngo ntarugo musenyeri afite ? ibyo kubimenya bisaba kuba ufite urugo ? ahubwo se nicyo yakagombye kwibaza ? cg yakwibajije ikibitera numuti wafatwa ngo biranduke cyereka niba atemera ko bibaho ? naho kuba musenyeri ntibivuze kutamenya ibibera mugihugu kuko nawe afite umuryango akomokamo abaturanyi ninshuti ze, umuntu uvuga gutyo tuzi nibiba ntiyagakwiye kuba ari umuyobozi rwose perezida amushakire ikindi akora naho kuyobora ndumva atari ibintu bye rwose

KWIZERA Lambert Kuya 17-12-2016

Ntibyumvikana ukuntu umuntu witwa ngo ari munzego nkuru za leta yavuga kuriya nukuntu buri munsi twumva kumaradiyo abashakanye bicanye,abana nababyeyi bicanye ariko ngo ntarugo musenyeri afite ? ibyo kubimenya bisaba kuba ufite urugo ? ahubwo se nicyo yakagombye kwibaza ? cg yakwibajije ikibitera numuti wafatwa ngo biranduke cyereka niba atemera ko bibaho ? naho kuba musenyeri ntibivuze kutamenya ibibera mugihugu kuko nawe afite umuryango akomokamo abaturanyi ninshuti ze, umuntu uvuga gutyo tuzi nibiba ntiyagakwiye kuba ari umuyobozi rwose perezida amushakire ikindi akora naho kuyobora ndumva atari ibintu bye rwose

Kabana Kuya 17-12-2016

UYU MUGABO NGO NI EVODE WAGIRANGO NTIYIZE !!!! AZASUBIRE MU ISHURI YIGE IKINYABUPFURA. ARAHUBUKA MU BIGAMBO BYE BITAGIRA INDERO. WAGIRANGO NI UMUSAZI CYANGWA ANYWA IBIYOBYABWENGE. IBITEKEREZO BYE BIBA BICURAMYE BURI GIHE. UMWANYA YAHAWE NTABWO AWUKWIYE NAGATO RWOSE

Silva Kuya 17-12-2016

Birababaje. Akwiye guhabwa igihano bitaba Government Imana yemeye ko imushyigikiye mu makosa yakoreye umushumba wa Kiliziya ku mugaragaro. Muvandimwe isubireho kuko ushatse wakwubuka ko n Pasteur Bizimungu yaje gusaba imbabazi nyakwigendera Msgr Misago nyuma yo guhubuka kwe.

MUKANTABANA Crescence Kuya 17-12-2016

Nta bwiru buba mu bibazo byo mu ngo kandi Kiliziya ufite umuryango remezo mechanism watuma n’ icyo mwarariye yakimenya !! Ikindi yabivuze neza nawe na Penetensiya ni Chanel bamenyeramo ibyo mubamo.

Katabarwa Kuya 17-12-2016

Uyu mugabo ni indisciple , ni impoli akeneye kubanza kwigishwa ikinyabupfura.

TTT Kuya 17-12-2016

Uyu niwe munyepolitike ku isi yose utahita umenya ko ariwe mugihe urimo kumwumva avuga, iyo avuga wumva bihabanye kure nuko abanyapolitike bavuga, donc utamuzi wamwitiranya nabamwe bahamagara kuri radio batuye mu dusaka, gusa ngo ni umuhanga cyane pee, ikibazo ni language ! Gusa buriya azabikosora, kdi critics zirubaka ! Ni course of free fees

Marie Kuya 17-12-2016

ahaaa aka nakumiro pe Nonese kumenya ibibazo byingo bisaba kuba urufite ?
ureste no kuba Musenyeli akaba anakuze ntago yarerewe mu gasozi afite umuryango akomokamo ndeste nabavandimwe be bafite ingo ikindi kdi yumva radio agasoma ibinyamakuru
hejuru yibyo rero agirana umushyikirano wihariye nabazubaste bashaka ubujyanama
mubyukuli sinumva icyo washaste kwerekana umusubiza ubundi iyo utumva neza icyo mugenzi wawe avuze mu nama nkiyo itezwe amatwi abanyarda benshi uricecekera ukareka ababyumvise bagasubiza kdi ntago ari ngombwa ngo umuntu avuge ikibazo anatange igisubizo abantu baba bari kumwe bakungurana ibitekerezo

Gasana Kuya 17-12-2016

Evode ubu wowe se ahubwo murugo rwawe byifashe gute ?ahubwo musenyeri cg leta yUrwanda nduzi yahera kurugo iwawe ndahamya neza ko ntamutekano uhari ukeneye guhabwa indero kuko Niba ushaka kuba star muri politike warayobye muri leta ya Kagame nabanyaewanda !

Narumiwe Kuya 17-12-2016

NTAWE UTANGA ICYO ADAFITE. Burya usuzugura abandi mu byukuri nawe aba yisuzugura

charles Kuya 16-12-2016

Uyu mugabo yarerewehe ra ? Mbega amagambo mabi ! Njye nabanje kugira ngo yagiye mu nama yasomye ku gasembuye nibuka ko ari ko asanzwe ! Abantu ayobora mu kazi barababaje ! Mbega umuyobozi !

dina Kuya 16-12-2016

Ndababaye pe ntnta bupfura bubirimo musenyeri kweli !!!kuntu yatanze igitekerezo cyinyamibwa ! Kd nundi wese akwiriye agaciro nimba iki gihugu kirimi abantu bameze gutyo Imana ni danger gusa Imana idutabare

Bernard Kuya 16-12-2016

birababaje kubona umuntu wize atazi ibijya mbere mu gihugu kabisa
.buriya se ibyo yavuze byunguye iki abanyarwanda .

GIHOZO ANGE Kuya 16-12-2016

Ahubwo se ahera he avuga ngo nta rugo agira,kandi ayobora Dioscese igizwe n’ingo zingana kuriya koko.Uyu mugabo nta mategeko yize pe.Aradusebya,niho bahera batuvuga uko tutari.Kuyobora bijyana n’indero iboneye Mr.Ngusabiye ingando y’amezi byibura atatu.

Murashi Kuya 16-12-2016

Uyu Evode nawe ubu su mwe mubo His Exellence yanenze,nawe ndumva atangiye kwigira igitangaza !!!

Kaka Kuya 16-12-2016

Ubu se Maitre Evode hari aho abakinze LA ? Wapi ni kuriya yimereye.Impala ziti : Burya ngo amafuti y umugabo nibwo buryo bwe nibwo buryo bwe

Valens Kuya 16-12-2016

Uuuhhuumm !!!! uyumugabo maze kumwumva inshuro irenze imwe avuga nabi kdi uko numva imvugo ze ashobora kuba aziko ariwe muntu ugira ukuri wenyine, gusa ibintu nkibi ntibiramba kdi birangira nabi uko nyirabyo atarabyiteze. wamugabowe wirengera bigeze aho ugira ibyo umenyera uretse no kuba arumusaza ungana so, musenyeri ??? ukwiriye ingando nukuri.

sasa Kuya 16-12-2016

EVODE NTA RUGO AGIRA
NONE SE WE YABIMENYA TE ?

kundukuri Kuya 16-12-2016

haaaa evode yahubutse yiha byabindi bye by’amategeko ntazi ko msgr aya murusha kure ntaho bahurirA bagiye muri debat !

0788748131 Kuya 16-12-2016

Ariko evode we uratsekeje pe gusa uzasubire kwiga pe

AMANI MAHORO PEACE Kuya 16-12-2016

EVODE UWIZEYIMANA IS JUST A LUNATIC. THAT IS WHY PAUL KAGAME PICKED HIM. HE LIKES USING PEOPLE LIKE EVOD UWIZEYIMANA, RUCAGU, BONIFACE NA LIONEL RICHIE NISHIMWE

alice Kuya 16-12-2016

evode wanyumije,nibajije nibs ugira aho usengera biranyobera kuko nta dini narimwe abayobozi baryo badashobora kutamenya ibibazo byabakiristu babo cg abayoboke nihenshi babimenyera.urugero hari ihuriro ry’ingo,cartas.counseling ku bakirisitu bafite ibibazo ibyo babiha umwanya cyane .kuko bagira umunsi umwe mucyumweru bicara kugira ngo batange ubujyanama kandi niba hari abantu bizerwa cysne ni abayobozi b’amadini cg amatorero babwirwa byinshi rero.

Kalinga Placide Kuya 16-12-2016

ntago narinziko murwego rw ;ubuyobozi nkaruriya habamo umu sans idee nka evode kbsa....ubundi ubu yarize koko ? ibibazo byingo kiriziya yakira arabizi cyangwa ? aratinyuka akubahuka umusaza munama

Rutindukaninkubito Kuya 16-12-2016

Buriya mubuzima hari ibintu byango :

1) Kubaha umuntu uwo ariwe wese ukuruta.
2) Gutekereza kure mbere yo kuvuga no gukora
3) Kugabanya amakosa dukora ahubwo tukongera ibyiza
4) Kumenya ko wakoze ikosa maze UGASABA IMBABAZI

Kalinga Placide Kuya 16-12-2016

ntago narinziko murwego rw ;ubuyobozi nkaruriya habamo umu sans idee nka evode kbsa....ubundi ubu yarize koko ? ibibazo byingo kiriziya yakira arabizi cyangwa ? aratinyuka akubahuka umusaza munama

Regis Kuya 16-12-2016

Harya ngo ni maitre ? Ko atavuga nkumuntu wize se ? Nimumureke ntazi ibyo arimo. Ayobewe se ko Musenyeri ari umushumba ? None se umushumba ntamenya ibibazo byose by’intama aragiye ? None se ntazi ko abihaye Imana basura abakirisitu mu ngo ? None se ntazi ko hari abakirisitu biyambaza abihaye Imana ngo baze babakemurire ibibazo mu ngo zabo ? Ubundi se buriya yari agamije gutanga umuti w’ikibazo Musenyeri yari avuze, cyangwa yari agamije kumuserereza gusa ? Nashimye umugabo warezwe neza n’ikinyabupfura cyinshi Nyakubahwa Perezida wa Sena, Bwana Makuza Bernard. Yamweretse ko amadini ari abafatanyabikorwa ba Leta mu migendekere myiza ya sosiyete. Niba ari umunyabwenge yagombye kubona ko amaso y’abari bari hariya bose yamurebaga nabi, akamenya ko bamupinze. Yanahera no ku mashyi bakomeye Honorable Makuza nyuma yo kumukosora. Icyakora akomeje kuvuga nka kwa kundi yajyaga avuga kuri BBC na VOA atuka u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Kagame na Leta y’u Rwanda. Nabikomeza ndabona atazarusyaho. Nta munyapolitike nk’uriya u Rwanda rufite cyangwa rukeneye, abayobozi bacu ni smart mu mvugo no mu ngiro. Bazamugenere ingando ya wenyine, na we azi ko ari brutal, dore ko muri Unity Club yabwiye Perezida ko akunda gukosorwa !

job Kuya 16-12-2016

Ariko evode noguhubuka kwe narinziko byarangiriye kuri bbc none wapi !nonese kuba ntarugo bivueze ko atanareba ? Cg atumva cyocabugufi umusabe imbabazi doreko akuruta akaba anakurusha byinshi nahobitabaye ibyo ntaho waba ugana

Nshuti Kuya 16-12-2016

Uyu mugabo afite icyibazo cy’imitekerereze akomeje kuvuga kizimbabwe

edrice Kuya 16-12-2016

ariko ubwo mubona evode atereye mumutwe,ESE ibyo yasubije musenyeri yabitekerejeho ?ntawe utaziko mungo haba amakimbirane natwe tudafite ingo ibyo turabizi nkaswe musenyeri ?uwo nta minister urimo nibashaka bamukure no kubuyobozi,yewe kagame yavuze ukuri koko abize nibo njiji

fghj Kuya 16-12-2016

Bwana Minisitiri Evode waba uzi neza ko amakuru y’imibereho y’abaturage abihaye Imana bayamenya kubarusha ? mwe mubisoma mu maraporo abageraho yamaze gutunganywa neza, wenda hari n’ibyavanywemo.Ariko uwihaye Imana ayabwirwa na nyiri ubwite . Ntabwo biba byiza gutanga igisubizo gihubukiweho rero.

William Kuya 16-12-2016

arikose uyu evode aba muzima cangwa ? ibibazo byo mungo ago bitareba kiriziya nihe ??

Mahoro Kuya 16-12-2016

Ariko se koko buriya Evodi nta bibazo afite mu mutwe ? Il va finir mal ce type !!! Mgr Nzakamwita yatanze igitekerezo cyiza cyane kandi gishiishikaje Kiriziya kuko ari kimwe mu bibazo ihura nabyo mu miryango. Gufatanya na Leta kugikemura ni ngombwa hakaboneka umuti . Naho Evodi we ntacyo yiyumvira,ntazi n`ibyo arimo,ni uwo gusabirwa pe !!!

Cecile Kuya 16-12-2016

Mbega Minister Evode ? Ubwose yasubije yabanje gutekereza cyangwa ? Ahubwose ninde utaziko amakimbirane ari mungo hirya no hino, yewe natwe urubyiruko tutaragira ingo turabibona nkaswe Musenyeri w, inararibonye.

Innocent Kuya 16-12-2016

ahubwo se ni gute umuntu nka Mr. Evode atazi ko abihayimana aribo ba mbere kumumenya ibibazo byo mu ngo ?
ayobewe ko se ari nabo bayobora ibyo bita ihuriro ry ’ingo ?
aracyakeneye kwiga byinshi.

Ruto Kuya 16-12-2016

Ariko mubona Evode ari tallard mu mutwe .Simubonamo umuyobozi kabisa ......ari premature .

joan Kuya 16-12-2016

musenyeri azi byinshi evode wa mwana we .....ibyo wize nibyo uzi ariko ubaha abandi nabo mubyo bize ntukihutire gusubiza kuko kugorora icyo wamaze kuvuga biragoye ...anyway,inama yagenze neza congs kubanyarwanda twese

Rwogera Kuya 16-12-2016

Evode ga n’ubundi nta bitekerezo, ni ugutontoma gusa, buriya se aho Musenyeri atavuze ukuri ni he ? ni akaga mba ndoga Rwabutogo..

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA