AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Leta iyo yubakiye abakene ikora iki ngo abana babo bazashobore kwiyubakira?

Leta iyo yubakiye abakene ikora iki ngo abana babo bazashobore kwiyubakira?
12-03-2020 saa 22:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1348 | Ibitekerezo 1

Umudugudu wa etage wubakiwe abatishoboye mu karere ka Nyamagabe

Mu turere dutandukanye tw’u Rwanda hagaragara imidugudu yubakirwa abatishoboye. Ni imidugudu intwara Leta amafaranga atari make. Abayituyemo akanyamuneza kaba ari kose kuko Leta iba ibubakiye amazu meza nyamara bo kwiyubakira byari byarabananiye.

Bamwe mu bayobozi b’intara y’amajyepfo baganiriye na UKWEZI bavuga ko kuri ubu bari gukora uko bashoboye kugira ngo abana bavuka ku miryango yari yarananiwe kwiyubakira bo bazashobore kwiyubakira.

Icyizere cyo kubaho ku batuzwa muri iyi midugudu kirazamuka

Mukeshimana Jacqueline, ni umwe mu batujwe mu mudugudu wa etaje mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe. Avuga ko yimukira muri uyu mudugudu ari ubwa mbere yari ageze muri etaje. Ngo nubwo Leta yabubakiye arabizi ko umuturage ariwe ufite inshingano y’ibanze ko kwiyubakira.

Ati “Natagiye guhinga imboga amafaranga nzabonamo nzayakoramo imishinga ibyara inyungu niteze imbere kuko nari kuzayubakisha none Leta yaratwukiye”.

Nyiransabimana Mariya, yari atuye amazu yabomaguritse ibiti byanamye ati “Ariko ubu twageze mu nzu nziza, tubona aho ducanira, tubona amazi meza, ubu rwose tumerewe neza”.

Avuga ko iterambere nk’iri atari aryiteze, ngo ahubwo yahoranaga impungenge ko inzu n’imugwaho atazashobora kwiyubakira.

Umukobwa witwa Umuhoza Betty w’umwe mu miryango yatujwe muri uyu mudugudu w’ ikitegererezo avuga ko ahantu bari batuye hari habi cyane ku buryo yagiraga isoni zo kuba inshuti ye yahamusura.

Ati “Hari hahandi wanagira ibirori ukavuga uti ese nzicazahe abantu? Ahantu twari dutuye ntiwabonaga aho ucaginga telefone”.

Nyirarukundo Ignatienne, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kubakira abakene bitabashimisha nk’uko bo ubwabo bakwiyubakira. Ngo Leta ikwiye guha abakene imirimo bakiyubakira kuko aribwo bumva bafite ishema ry’inzu barimo.

Abayobozi b’uturere baganiriye na UKWEZI bavuga ko icyo bakora kugira ngo abana bavuka mu miryango ikennye iba yahawe amazu bazabashe kwiyubakira ari ukubashishikariza kwiga no gufasha imiryango bavukamo kwirinda amakimbirane yo mu ngo.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko bafite gahunda ikomatanyije yo kuzamura imiryango ikennye cyane. Muri iyo gahunda ngo n’abana bavuka muri iyo miryango bitabwaho.

Agira ati “Umuryango ntabwo tuwureba nk’umugabo gusa, iyo dufashije umugabo tumureba mu buryo bugari. Umugabo ,umugore n’abana niyo mpamvu muri gahunda y’ubufasha bukomatanyije, harimo kwigisha abana. Bivuze ngo mu kuva mu bukene turabibarira ku mugabo icyo yakora, tukabara no mu bana icyo bakora, harimo rero kureba abana, kureba umugore, kureba imibanire dukemura amakimbirane, harimo abantu bakena kubera babanye nabi nabyo duhita tubyinjizamo”.

Umuyobozi w’ Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice avuga ko nk’akarere icyo bakora kugira ngo umwana wavutse mu miryango ikennye akarere kaba kubakiye azabashe kwiyubakira ari ukumuha amahirwe yo kwiga.

Ati “Kubakira umuryango ukennye, iyo ni nk’intangiro umuryango uba uhawe. Abana b’Abanyarwanda igishoro bahabwa kirushije ibindi ni ugushyirwa mu mashuri bakiga kandi amashuri ni ubuntu, abo bana ahantu twubaka imidugudu n’ubundi amashuri aba ari hafi, icya mbere rero tubamarira nk’akarere ni ukubashishikariza no kubakundisha ishuri”.

Abasesenguzi babivugaho iki?

Umwarimu wigisha ku ishuri ryisumbuye ryo mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara avuga ko uko abana bavuka mu miryango ikennye yubakiwe na Leta barimo kwiga bitamuha amahirwe yo kuzagira ubushobozi bwo kwiyubakira.

Ati “Biragoye ko umwana wazamukiye muri nine na twelve arangiza kaminuza ashobora kubona akazi ngo aziyubakire inzu. Leta icyo yafasha aba bana cyane ni ukubafasha bakarangiza secondaire abafite amanota menshi bagakomeza kaminuza abafite amanota make bajyanwa mu mashuri y’imwuga kuko niho azarangiza akabona ikiraka cyangwa nawe agahanga akazi akabona amafaranga akabasha kuzamura inzu ye”.

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi ku mibereho y’abaturage, Umutesi Scovia aganira na UKWEZI yabwiye abana bavuka mu miryango ikennye yubakiwe na Leta ko umwana iyo akiri muto aba afite amahirwe yose yo kuzatera imbere akiyubakira.

Ati “Kuri aba baturage batishoboye batuzwa mu midugudu, kuko uyu mwana afite amahirwe yo kwiga, mu Rwanda ishingiro ry’ubuzima bw’umuntu rishingiye ku kwiga, icyo aziga sinshaka kuvuga ngo ni amasomo runaka, uyu mwana wo mu mudugudu wo mu muryango ukennye ufashwa wubakiwe ashobora kuba umuntu udasanzwe, ashobora no kuba umutegetsi ukomeye kuko umwana ni produit ishobora kubyara ikintu icyo aricyo cyose”.

Akomeza agira ati “Mu myaka itaha dushobora gusanga uwiswe intwari ari umuntu ukomoka mu bantu biswe abakuwe mu manegeka, abamugariye ku rugamba, abasigajwe inyuma n’amateka”

Ngo ibi byose igishobora gutuma bishoboka ni uko abana bavuka mu miryango ikennye bajya mu ishuri bakiga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
tuyishimire.jmv Kuya 16-03-2020

igitekerezo yego nibyo tugomba kwiteza imbere urubyiruko tukaba abakomeyepe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...