AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Iyo Jenoside itaba ubu abanyeshuri bo mu Rwanda baba barimo kwiga uko bakora ibyogajuru

Iyo Jenoside itaba ubu abanyeshuri bo mu Rwanda baba barimo kwiga uko bakora ibyogajuru
29-06-2019 saa 13:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3128 | Ibitekerezo

Banzubaze Amani, yagaragarije imbaga yiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ko iyo Jenoside yakorewe abatutsi itaba, ubu abanyeshuri aho guhugira mu bikorwa byo kwibuka bakabaye bahugiye mu kwiga uko bakora ibyogajuguru. Aha uyu mugabo yatangaga ikiganiro mu muhango wo kwibuka abahoze ari abarimu n’abanyeshuri mu kigo cy’amashuri abanza Amizero - Biryogo giherereye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, ku kigo cy’amashuri abanza Amizero - Biryogo habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho hibutswe by’umwihariko abari abarimu n’abanyeshuri muri icyo kigo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ni umuhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka, unatangirwamo ubutumwa butandukanye.

Amani Banzubaze watanze ikiganiro muri uyu muhango, yongeye kwibutsa imbaga ko Jenoside yateguwe kandi itatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana kuko hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko imyiteguro yayo yari yarabaye mbere ndetse bamwe bari baratangiye gutotezwa. Yagaragarije abanyeshuri uburyo badakwiye kumva ababashora mu macakubiri ashingiye ku moko kuko ari abanyarwanda bose.

Mu kugaragaza ko Jenoside yateye igihugu igihombo, yavuze ko uretse abarenga miliyoni bishwe n’ibyangijwe, igihugu cyanadindiye kuko cyahereye ku busa, iyo Jenoside itaba urubyiruko ubu rukaba ruba ruhugiye cyane mu kuvumbura ibyogajuru n’ibindi bidasanzwe, ariko ubu bakaba bajya basubika amasomo yabo bakibuka kuko nyine ari amateka y’igihugu cyabo.

Ntakavuro Pelagie, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Amizero-Biryogo, yavuze ko ari ngombwa ko abana bibutswa amateka bakamenya uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, kugirango n’imbuga nkoranyambaga bashobora gukuraho amateka agoretse bajye bamenya uko basesengura ibizitangazwaho.

Muri uyu muhango kandi, ubuyobozi bw’iki kigo bwanaremeye uwacitse ku icumu rya Jenoside witwa Mukantabana Constance, akaba yarashyigikirijwe ibaruwa irimo imfashanyo yakusanyijwe n’abarezi bo muri iki kigo. Uhagarariye IBUKA mu murenge wa Nyarugenge yashimye cyane ibikorwa by’iki kigo mu kwibuka no gufata mu mugongo abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Uwaremewe aha yashyikirizwaga ibaruwa y’amafaranga yateranyijwe mu bushobozi bw’abarimu

SOMA INKURU BIJYANYE HANO: Kigali: Umwana wiga muri Primaire yakoze imodoka itwarwa na telecommande [VIDEO]


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...