AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Abana bahawe amahirwe yo kuzatembera mu ndege bakajya i Kamembe no kuzisura i Kanombe

AMAFOTO : Abana bahawe amahirwe yo kuzatembera mu ndege bakajya i Kamembe no kuzisura i Kanombe
20-07-2022 saa 08:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5585 | Ibitekerezo

Mu rwego rwo gufasha abana kwishima ari nako bunguka ubumenyi bushobora kuzabafasha gukabya inzozi zabo, hateguwe urugendo-shuri rw’abana bazahaguruka i Kigali bakajya i Kamembe, abandi bagasura indege ku kibuga cy’indege i Kanombe bakamenya imiterere n’imikorere yayo y’ibanze, ibintu bishobora kubamara amatsiko ariko bikaba byanaba intangiriro nziza kuko bafite inzozi zo kuzatwara indege cyangwa gukora imirimo ijyanye nazo.

Iki gikorwa cyateguwe n’ikigo gisanzwe gifasha abana mu gusigasira impano n’inzozi zabo, kubafasha kwishima no gukora ibindi byakangura ubwenge bwabo, cyitwa Children’s Ark Ltd. Ni igikorwa basanzwe bakora aho bajyana abana gusura indege i Kanombe, bakajyamo bakamenya uko iteye, bagasobanurirwa n’iby’ibanze biyerekeyeho, bagafata amafoto y’urwibutso bagasoza basabana banidagadura.

Akarusho kuri iyi nshuro ni uko ibi byiyongereyeho ko hari icyiciro cy’abana bazajya mu ndege bagatemberera i Kamembe bakongera bakagaruka. Bazanakorerwa kandi ibirori n’ubusabane bizatuma bazarushaho kugira urwibutso kuri uwo munsi wabo udasanzwe.

Iki gikorwa kizatangira tariki 3 z’ukwezi kwa munani, ariko kikaba gishobora kuzaba mu byiciro bitewe n’umubare w’abana bazaba biyandikishije. Umwana uzajya i Kamembe azishyurirwa amafaranga 250.000 Frw, naho abazasura indege i Kanombe bo ni ukwishyura 35.000 Frw kuri buri mwana. Ibyo byiciro byombi, ayo mafaranga arimo no kuzajya kwishimira muri Summer Palace i Nyamata, byose ku kiguzi cy’abateguye iki gikorwa. Ikindi cyiciro cya gatatu ni icy’abana bazajya kwishimana n’abandi muri Summer Palace ariko batagiye mu ndege, bo bazishyura amafaranga 25.000 Frw. Gusa umubyeyi ufite abana benshi ashobora kugabanyirizwa igiciro.

Umubyeyi waba wifuza gushimisha umwana we cyangwa akeneye ibindi bisobanuro, yahamagara kuri telefone 0783446873.

REBA AMAFOTO Y’ABANA BASUYE INDEGE I KANOMBE MU BYICIRO BYABANJE :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA