konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Akarere ka Rusizi kabonye umuyobozi mushya nyuma y’uko Meya Frédéric yeguye

Akarere ka Rusizi kabonye umuyobozi mushya nyuma y’uko Meya Frédéric yeguye
15-05-2018 saa 17:01' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3419 | Ibitekerezo

Nyuma y’iminsi ibiri Meya w’akarere ka Rusizi Harerimana Frédéric agaragaje ko yeguye kuri ubu buyobozi ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite, kuri uyu wa Kabiri Njyanama y’aka karere yateranye ihita itora Kankindi Léoncie wari umwungirije ashinzwe iterambere ry’ubukungu, kukayobora by’agateganyo.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, nibwo Meya Frédéric Harerimana yashyikirije Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Rusizi ibaruwa y’ubwegure bwe , aho yavuze ko nta kindi kibazo kijyanye n’imikorere ye mu kazi gitumye yegura.

Nyuma yo gushyikiriza ibaruwa y’ubwegure abagize Njyanama y’akarere, kuri uyu wa Kabiri nibwo bayisuzumye maze ubwegure bwe bwemezwa ku bwiganze bw’amajwi 100%, hahita hanatorwa Kankindi Léoncie ko ariwe ugomba kumusimbura.

Kankindi Léoncie wari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, niwe wagizwe Meya w’akarere ka Rusizi by’agateganyo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...