AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ange Kagame yagaragaje ko yishimiye cyane guherekeza Perezida Kagame muri Amerika

Ange Kagame yagaragaje ko yishimiye cyane guherekeza Perezida Kagame muri Amerika
19-06-2016 saa 17:40' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9559 | Ibitekerezo

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, yongeye gushimangira urukundo amukunda mu rwego rwo kumwifuriza umunsi mwiza w’aba papa (Father’s day) aboneraho kumuhishurira ko yishimiye cyane kumuherekeza muri Amerika.

Muri Kanama 2014, nibwo habaye inama yateguwe ku ishoramari hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’Afurika, ibera i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Paul Kagame n’umukobwa we Ange Kagame bahuye n’abandi bayobozi bakomeye ku isi biganjemo abakuru b’ibihugu.

Muri iyo nama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari yaherekejwe n’umukobwa we Ange Kagame, ndetse uyu mukobwa nawe yabashije guhura n’abakuru b’ibihugu barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama ari kumwe n’umufasha we Michelle Obama.

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2016, abinyujije kuri twitter, Ange Kagame yifurije umubyeyi we umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo, aboneraho kumwibutsa ko amukunda ndetse yifashishije ifoto bari kumwe muri Amerika, ashimangira ko yishimiye cyane kuba yaramuherekeje. Perezida Kagame nawe yamushimiye amwibutsa ko nawe amukunda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA