AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abarundi bakomeje kwirukanwa mu Rwanda

Abarundi bakomeje kwirukanwa mu Rwanda
11-06-2016 saa 20:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3756 | Ibitekerezo 4

Umubare w’Abarundi birukanwa mu Rwanda ukomeje kwiyongera, mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko abirukanwa ari abamaze igihe kirekire baba mu gihugu nta byangombwa kandi atari impunzi, ariko uruhande rw’u Burundi rukagaragaza ko birukanwa kubera impamvu za politiki.

Nyuma ya benshi birukanywe mu minsi yashize, Radio Ijwi rya Amerika ivuga ko ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 10 Kamena 2016, abarundi 201 birukanywe mu Rwanda bakiriwe muri Komine ya Bugabira yo mu Ntara ya Kirundo.

Muri iki cyumweru kandi, Leta y’u Rwanda yirukanye abarundi 387, kandi gahunda yo kubirukana ikaba ikomeje nk’uko byakomeje gushimangirwa n’abayobozi batandukanye ku ruhande rw’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda kandi ivuga ko abirukanwa kubera kutagira ibyangombwa batazira ko ari Abarundi, ahubwo ngo ni icyemezo cyo kwirukana abanyamahanga badafite ibyangombwa bose, bakaba baba mu Rwanda kandi batitwa impunzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
ke Kuya 12-06-2016

Urwanda nigihugu kigendera kumategeko ntakukibamo udafite ibyangombwa nibabishake nibagaruka tuzabakira igihugu igifite umutekano bituvangira

Batamuliza Kuya 12-06-2016

nibabakire erega.ubutaka bwacu ni buto, kandi turabukeneye.nibagende rero bajye iwabo natwe tugume iwacu

mulindangabo Kuya 12-06-2016

ABA BATURAGE BARAZIRA IKI ?NTIBYEMEWE KO UMUNTU ABA AHO ASHAKA MURI IBI BIHUGU,NI GUTE BABA BARATINZE INO BADAFITE IBYANGOMBWA,UBU NIHO MUBONYE KO BABAYE IKIBAZO,REKA BURUNDI NAYO ITWIRUKANIRE IMIRYANGO TURABIGENZA GUTE KO MU RWANDA UBUZIMA BUGENDA BUHENDA,................................GUSA ABAYOBOZI BABYITWAREMO NEZA NTIBIKURURE INTAMBARA

Charles Kuya 12-06-2016

None se ko numva mwirukana abarundi mutoranya, kuki bose mutabirukaniye rimwe ???
Bibaye akavuye ka politiki rero. Ko numva bamwe muri izo mpunzi bahabwa ibyangombwa byubuhunzi abandi bakabyimwa, aho noneho ntihajemo kurobanura impunzi muburyo bwa politiki ???

Kuki mwirukana bamwe abandi mukabaha ibyangombwa ? Rwanda dufashe hatazaba intambara i Burundi aritwe tuyugizemo uruhare.

Ndose i Burundi turwanayo mbona bibaye bibi.

Mana tabara abaturage babarundi kuko iriyirukanwa riranshisha

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA