AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyarwanda baba mu mahanga baburaga uko batora bashyizwe igorora

Abanyarwanda baba mu mahanga baburaga uko batora bashyizwe igorora
15-12-2016 saa 15:41' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 811 | Ibitekerezo

Mu bitekerezo n’ibyifuzo byakunze kugarukwaho n’abaturage mu Nama ya 14 y’Umushyikirano, bose bagarutse ku gushimira Perezida Paul Kagame ndetse no kumwereka ko bamuri inyuma mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 4 Kanama 2017, abanyarwanda baba mu mahanga bo bakazatora tariki 3 Kanama 2017.

Umunyarwanda utuye hanze y’igihugu witwa John Kijuli, yavuze uburyo yatangajwe no kubona uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’imyaka 10 atahagera, nyuma anavuga ikibazo bamwe mu banyarwanda baba hanze y’igihugu bahura nacyo cyo kutabona uburyo bagira uruhare mu kwitorera umukuru w’igihugu.

Mu gusubizwa iki kibazo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Madamu Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda batuye mu mahanga bazajye bashobora gutora.

Yagize ati “Turagerageza gukorana na za Ambasade zose zikorera mu gihugu tubiganireho kugirango dushakire igisubizo abantu bari mu mahanga batabona uburenganzira bwo gutora.”

Minisitiri Louise Mushikiwabo yamaze impungenge Abanyarwanda bose bafite ikibazo cy’uko batazabona uko batora kubera imbogamizi z’ibihugu batuyemo bitabemerera kubona uburyo buboroheye bwo gutora, ababwira ko mu matora yo mu mwaka utaha bigomba kuba byakemutse.

Ibitekerezo byakomeje gutangwa hirya no hino aho abaturage bari bagiye bateraniye nko kuri Stade Amahoro ahari hateraniye urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu, mu Karere ka Gicumbi, kuri Stade ya Rusizi, i Muhanga, abari muri Kayonza, bose bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse banatanga ibitekerezo by’ibyakorwa mu rwego rwo gukomeza guteza igihugu imbere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA