AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abakozi bo muri Royal Express barataka guhonyorwa, iterabwoba no kwicwa urubozo

Abakozi bo muri Royal Express barataka guhonyorwa, iterabwoba no kwicwa urubozo
22-03-2017 saa 16:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10016 | Ibitekerezo 13

Abakozi bakora muri Kompanyi itwara abantu mu mujyi wa Kigali izwi nka Royal Express, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa mu kazi, uburenganzira n’ubuzima bwabo bigahonyorwa, bagashyirwaho iterabwoba kandi ubuyobozi ntibutinye no kubica urubozo, kuko iyo ugize ibyago cyangwa ugakora impanuka n’iyo waba uri mu kazi, ngo nta kindi baguhemba kitari ukukwirukana no kutaguhemba.

Kompanyi ya Royal Express itwara abantu mu mujyi wa Kigali, ntiyubahiriza uburenganzira buteganywa n’amategeko agenda umurimo mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’abakozi bahakora barimo n’abirukanywe bazira ko basabye ko barenganurwa. Abakozi bakora akazi ko gutwara abagenzi, bo bavuga ko ibyo bakorerwa basanga bishobora no gutuma bakora impanuka bagashyira mu kaga ubizima bw’abo batwara.

Mu byo abakozi ba Royal Express bashinja ubuyobozi bwabo, harimo kudahabwa amasezerano y’akazi, kudahabwa ubwiteganyirize bw’abakozi n’ukoze impanuka aho kumufasha bagahita bamwirukana ntibanamuhembe uko kwezi, gukoreshwa amasaha y’ikirenga ntibayahemberwe, kudahabwa ikiruhuko cya buri mwaka kigenwa n’amategeko, kudahabwa umushahara wabo no kuwukata ndetse no kwirukanwa no guhagarikwa mu buryo budakurikije amategeko, bikiyongeraho gutotezwa no guterwa ubwoba ku kazi.

Tariki 14 Gashyantare 2017, Umuhoza Clementine wakoraga muri Royal Express ayobora imodoka anagenzura uko zikora, yakoze impanuka y’imodoka muri gare yo mu mujyi wa Kigali rwagati, arakomereka ajyanwa mu bitaro. Nta bwishingizi bw’abakozi yari afite kandi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko nta kintu na kimwe bigeze bamufasha mu kwivuza, ahubwo ngo uko kwezi bamuhembye igice, n’ubu nta mushahara na mba ategereje kuko ubwo burwayi bwatumye adakomeza gukora. Avuga ko n’iyo ugiriye ikibazo mu kazi, ntacyo ubuyobozi bugufasha ahubwo buguhemba kugukata umushahara, gusa ngo ibyo gukata umushahara byo biramenyerewe ku bakozi bose n’ubwo bibuzwa n’ingingo ya 86 mu gitabo cy’amategeko agenga umurimo mu Rwanda, iyi ngingo ikaba ivuga ko gufatira no gukata umushara w’umukozi bitemewe kandi bihanwa n’amategeko.

Umuhoza Clementine yakoze impanuka ariko aho gufashwa yambuwe umushahara n’ubu ntategereje guhembwa

Gasasira Jean Bosco asanzwe ari umukozi muri Royal Express. Ibaruwa ikinyamakuru Ukwezi.com dufitiye kopi yandikiye ubuyobozi bwa Royal Express tariki 4 Werurwe 2017, yasabaga kurenganurwa n’ubuyobozi agaragaza uburyo uburenganzira bwe buhonyorwa. Tariki 6 Werurwe 2017, umuyobozi mukuru yahise amwandikira ibaruwa nayo dufitiye kopi, aho yamushinjaga kunyuza imodoka imbere ya Perezidansi kandi bitemewe ku modoka zitwara abagenzi. Gasasira Jean Bosco yasobanuye ko ibi bitigeze bibaho nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditse yisobanura.

Mu bisobanuro bye yagize ati: "Mu ibaruwa mwanyandikiye tariki 6 Werurwe 2017, mwavugaga ko imodoka nari ntwaye ifite ibirango RAC 453 P nayinyujije ahatemewe bigatuma ihabwa ibihano birimo gufungwa iminsi ibiri idakora bigatuma kompanyi inacibwa ihazabu. Muri iyo baruwa muvuga ko nahaniwe ko nacishije imodoka imbere y’ibiro bya Perezidansi, nyamara ibyo bihabanye n’ukuri. Urwandiko rwa polisi rugaragaza ibihano n’ibyo imodoka yahaniwe (contravention No 810768), rugaragaza ko kutagira ibyangombwa (sans documents), ibibazo by’imikorere idahwitse y’imodoka (defaut mechanique) ndetse no kutubahiriza amabwiriza ya RURA ari byo byaha byatumye imodoka ifungwa hakanatangwa ihazabu. Muri aya makosa yose, kutagira ibyangombwa (sans documents) byatewe n’uko umushoferi wari uyifite bwa mbere bari bamufashe aca aho muvuga njye naciye, bamutwara ibyangombwa (carte jaune) bityo nyitwara itabifite, nkumva ibyo atari njye byabazwa. Ibya RURA byo byatewe n’uko imodoka yari yemerewe gukorera Gikondo-Bwerankori bakayifatira Kacyiru, kandi nahoherejwe na Royal Express, ninabo bashobora gutanga ibisobanuro byabyo kuko ndakoreshwa."

Nyuma y’uko Gasasira yanditse agaragaza ko amakosa ashinjwa atayakoze, umuyobozi mukuru tariki 9 Werurwe 2017 yahise amwandikira ibaruwa imwirukana, amuziza ko yatanze ibisobanuro ntibibashe kunyura ubuyobozi. Gasasira avuga ko n’ubusanzwe muri Royal Express bakoresha iterabwoba no guhahamura abakozi, kuburyo nk’abatwara abantu iyo bikubitiyeho umunaniro bishobora gutuma bakora impanuka. Avuga ko bakora amasaha arenga 110 mu cyumweru nyamara amasaha yemewe n’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ari 45, kandi ayo y’ikirenga ntibayahemberwa. Ibi Gasasira Jean Bosco avuga, abihurizaho n’abandi bakozi benshi batwara abantu muri Royal Express baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.

Benshi mu bakozi ba Royal Express baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bavuga ko bagerageje kugeza ikibazo cyabo ku bugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Kicukiro, bakabasaba ko bakwandikira iki kigo basaba ko bakumvikana bagakemura ikibazo ku bwumvikane ariko amabaruwa banditse ubuyobozi bwa Royal Express bukaba bwaranze guteraho ikirango (Cachet) nk’uko byemezwa n’ushinzwe umurimo mu karere ka Kicukiro, akavuga ko bakwiye kwitabaza umuhesha w’Inkiko akabajyanira amabaruwa bakwanga kubikora bikaba ikimenyetso bazifashisha mu rukiko.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyaganiriye na Muneza Nilla, umuyobozi mukuru wa Royal Express, mu ijwi ryumvikanamo umujinya, gutukana no kuka inabi umunyamakuru, yanga gusobanura iby’akarengane bivugwa ko akorera abakozi be muri rusange naho ibijyanye n’uwakoze impanuka ntavuzwe ntanahembwe, avuga ko ahubwo yamubuze ngo amwishyuze imodoka ya miliyoni ijana yagongesheje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
Nidanje Kuya 18-09-2019

Ese uriya muyobozi wa Royal express ubanza nawe ari jenelali kuko ibyo akora nabayobozi bakabirebera ntihagire icyo babikoraho bitwerekako arenze kereka nyakubashwa peresident wa repubulika niwe wafasha abantu bakora muri iriya company kuko birakabije niba tuvugango murwanda ntawe ukwiye kujya hejuru yitegeko uriya uhagarariye Royal express niki kuki batamukuraho ngo bashireho undi cyangwa bamufunge wamwerekeko ntamikino murwanda ihari

Niyibizi Kuya 17-09-2019

Njyewe mbona umuyobozi wa Royal express ntazicyo yishingikirije ko nyakubashwa peresdent Paul kagame wacu abantu nkabariya abashobora uriya nukuberiki atamushyira hasi koko akareka kwica abanyarwanda niba umukozi akoze ukwezi kugashira akamuhemba kimwe cya4 cyumushahara ayandi yarayamukase uwo numukoresha nyabaki arijyewe mfite ubwo bubasha namuha ibihano atazibagirwa mubuzimabwe kuko ninterahamwe irenze izindi ibaze ngo abakozi bahakora ngo iyo ugonganye nimodoka baragukata barangiza bakishyuza na asurence urumva umushoferi uhakora yakwitwaraneza gute

laba Kuya 27-03-2017

ndibaza nkubu RURA yadukoreye ibiki byose byicwa na monopole nibashyire campany 3 muri ligne zimwe murebe ko bidakemuka muzumve induru muri RFTS ho’ akazi barakazi ndetse ligne zabo ntizibaho kurara kumihanda cg kuhirirwa ariko abatwarwa na Kbs na Royal twakowa

kabebe Kuya 24-03-2017

Ewe ababakoze bazitabaze muzee kijyana niwe wabarenganura.

Turikumwe Kuya 23-03-2017

Imodoka zabo se ko zishaje cyane iyo bafite yagura miliyoni ijana ni iyihe?Muzarebe izijya Saint Joseph uko zimeze, zikyize kuba zishaje no kuba zidahagije .....!
Mwabonye hehe imodoka bahindurira vitesse bagombye gukomanga ku bibambasi byayo cg izo batwarisha imfunguzo z’ingufuri! Kuvuza ihoni ni igupfundika udusinga........
Ahaaa reka nicecekere gusa nihanganishije abo bakozi kuko akazi kabuze.

NTARE Kuya 23-03-2017

NYIRI ROYAL ASHAKA ARIYA MAFARANGA MWARI MUHARI? MUZI AMAHORO YARAYE? NONE NGO MUSANGIRE KU MATUNDA.
MWENDE HUKO

NTARE Kuya 23-03-2017

NYIRI ROYAL ASHAKA ARIYA MAFARANGA MWARI MUHARI? MUZI AMAHORO YARAYE? NONE NGO MUSANGIRE KU MATUNDA.
MWENDE HUKO

JUGES Kuya 23-03-2017

BATUZE SHA NTAGAHORA GAHANZE! NTA MPAMVU YO KWISHYIRA HEJURU IBYISI BYOSE NI UBUSA NTABYO MUZAJYANA

byosebigendatubireba Kuya 23-03-2017

Uyu muyibizi wa royal express aragaragaza ko hari indangagaciro y’ubumuntu (Value of humanism) adafite! gukora impanuka ni ibisanzwe ntanuyikora abishaka. nine ngo yaramubuze ngo arihe 100Millions y’imodika yagongesheje!? keretse niba mu masezeramo hagati y’umukozi n’umukoresha harimo ko umukozi ugongesheje imodoka ayiriha! Ministry ifite umurimo mu nshingano zayo irebe neza akarengane kari muri private sector kuko wasanga atari muri royal gusa!

Babonangenda Kuya 23-03-2017

The RRA should also check on this company regarding taxes!!!

Nina Kuya 22-03-2017

Hari ibintu numva nkibaza niba biba mu Rwanda twirirwa turirimba ngo amahanga aza kutwigiraho. Umugani wa Prezida Kagame se n’ibibi nabyo batwigiraho??? Ubu Royal express ifite ubuhe bubasha butuma ijya hejuru y’amategeko.
Jye rero inama nagira aba bashoferi, ndabona iki kibazo kirenze ubushobozi bwa Akarere, nibakorane n’urundi rwego rwo hejuru. Nka RURA, MININFRA, MINISTERI Y’ABAKOZI. Akarere rwose bakareke kuko urumva ko n’igisubizo batanga kigaragaza ko nta bushobozi bafite ahubwo amaherezo ari inkiko.

ndababaye Kuya 22-03-2017

mbabajwe Maya magambo y’uyu muyobozi yuzuyemo ubwishongozi no kutagira Ubuntu kko ufite azajya yicira abantu kurwara nkinda ngo imodoka ye yagongesheje ese we yumva ariki ngo umugabo mbwa aseka imbohe nawe afite umubiri kdi ngo isi nikonsa uzonke Vuba ......nnnnn

ndababaye Kuya 22-03-2017

mbabajwe Maya magambo y’uyu muyobozi yuzuyemo ubwishongozi no kutagira Ubuntu kko ufite azajya yicira abantu kurwara nkinda ngo imodoka ye yagongesheje ese we yumva ariki ngo umugabo mbwa aseka imbohe nawe afite umubiri kdi ngo isi nikonsa uzonke Vuba ......nnnnn

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...