AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO : Bashinja ubuyobozi uburangare bwatumye umugabo yica umugore amutemaguye

VIDEO : Bashinja ubuyobozi uburangare bwatumye umugabo yica umugore amutemaguye
4-05-2018 saa 12:40' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6449 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Karenge muri Rwamagana, Intara y’Uburasirazuba barashyira mu majwi ubuyobozi bwagize uburangare bikaza kuvamo urupfu rw’uwitwaga Muhawenimana wishwe urw’agashinyaguro atemuguwe na Ntezimana Damascene wari umugabo we wanamaze kumutemagura akajugunya ibice bimwe by’umubiri mu musarane ibindi akabijyana mu kiyaga, hari n’abavuga ko bimwe yabigaburiye mu isombe abana be n’abamukoreraga mu ikawa.

Nyuma y’inkuru yatambutse ku kinyamakuru Ukwezi.com yo Mu kagari ka Karenge, umurenge wa Karenge mu karere ka Rwamanagana, Intara y’uburasirazuba aho umugabo witwa Ntezimana Damascene w’imyaka 40 y’amavuko yishe urupfu rw’agashinyaguro uwari umugore we, Muhawenimana Beatrice (Chantal) bari bamaranye imyaka 15.

Aba bombi bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana,bafitanye abana batandatu ndetse umugore yari atwite umwana wa karindwi aho yamwishe urupfu rw’agashinyaguro aramutemagura anamukata ibice bimwe by’umubiri abijugunya muri wese naho amagufwa ayajugunya mu kiyaga cya Mugesera.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018, nibwo umunyamakuru wa ukwezi.com yageze mu rugo rwa nyakwigendera ndetse aganira na bamwe mu baturage bo muri uyu murenge ku bibazo by’amakimbirane mu ngo avugwamo , ari nabwo abaturage bagaragaje agahinda basigiwe n’uyu Ntezimana wishe umugore we, gusa aba baturage bavuga ko uyu mugabo n’ubundi yari yarabyigambye cyera aranabigerageza ariko umugore agiye kumurega mu buyobozi ntibwamuha ubutabera.

Umubyeyi wa Ntezimana witwa Thomas asobanura uburyo uyu mugabo (Umuhungu we) yashatse kwica uyu mugore ubwa mbere ariko Imana igakinga akaboko, gusa ngo nyuma y’ukwezi kumwe uyu mugabo yaje kwivugana uyu mugore amubaze ibice bimwe by’umubiri akabijugunya mu musarane ibindi birimo amagufwa akajya kubijugunya mu kiyaga cya Mugesera.Uyu ni Thomas ubyara Ntezimana Damascene, wihekuye akica umugore we n’uwo yari atwite

Uyu musaza udatinya gushyira mu majwi abayobozi b’ibanze ku burangare bukomeye bwatumye uyu mugabo yahoraga yigamba ko azica umugore we ntibugire icyo bukora, ndetse ngo yagiye no kurega ubwo yari yakubiswe bwa mbere ariko ngo ubuyobozi buramurangarana maze atashye umugabo amubwira ko uwo yari yagiye kuregera niwe aregera.

Ubuyobozi bw’umurenge bugaragaza kutajya kure y’ibyo bushinjwa n’abaturage buhamya ko nta muturage wabazaniye ikibazo ngo bwange kugikemura ashimangira ko ibibazo bakemura ari ibiba byabagezeho ku biro by’umurenge.

Abajijwe impamvu abayobozi batamanuka mu baturage ngo bakumire ibibazo by’amakimbirane aba mu miryango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Karenge, Madamu Niwenshuti Immacule yavuze ko ibibazo by’amakimbirane mu ngo byakomeje kubaho ariko ubu bari kugerageza kugira inama aba baturage.

Ibi ni byose ni bimwe mu byahagurukije Umuryango AJPRODHO urengera uburenganzira bwa muntu hano mu Rwanda aho uvuga ko wamaganye cyane ibi bikorwa by’iyicarubozo by’umwihariko uyu mugore uherutse kwicirwa muri uyu murenge aho uyu muryango uvuga ko ugiye kugirana ibiganiro n’inzego bireba mu rwego rwo gushaka uburyo hakumirwa ubu bwicanyi buturuka ku burangare bw’abayobozi b’inzego z’ibanze.

REBA IKIGANIRO N’ABATURAGE BATANDUKANYE


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA