AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umunyeshuri wari urangije muri UR yitabye Imana avuye gufata ikanzu ya graduation

Umunyeshuri wari urangije muri UR yitabye Imana avuye gufata ikanzu ya graduation
5-11-2019 saa 08:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10788 | Ibitekerezo 8

Umunyeshuri witwa Bizimana Pierre wari urangije muri Kaminuza y’ u Rwanda mu ishami rya Huye mu bijyanye na Finance yitabye Imana avuye gufata ikanzu ya graduation.

Bizimana yaguye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi nimugoroba. Abaziranye na Bizimana bavuga ko yari umuhungu w’ umudivantiste ukomoka mu karere ka Kamonyi.

Ndahimana Slyvain wari inshuti ya nyakwigendera yatangarije UKWEZI ko Bizimana yari umuntu uzi kuganira akaba n’ umufana ukomeye wa Barcelone.

Yagize ati “Yari umuntu usabana n’ abantu bose mwateraga blague, yari umufana wa Barcelone. Yari umuntu ubona ko nta ribi rye”

Ndahimana avuga ko yabanye na Bizimana mu gipangu kimwe mbere y’ uko ajya kwiga muri UR-HUYE campus. Nyakwigendera we imyaka 3 ya mbere yayize I Kigali muri UR-CBE umwaka wa kane gusa niwo yize I Huye. Amashuri yisumbuye Bizimana Pierre yayize I Kibeho.

Imodoka y’ ikamyo yamugonze ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019 avuye gufata ikanzu ya Graduation i Huye.

Graduation y’ abanyeshuri barangije muri Kaminuza uyu mwaka iteganyijwe ku wa Gatanu w’ iki cyumweru tariki 8 Ugushyingo 2019. Bivuze ko Bizimana yitabye Imana abura iminsi ine gusa ngo akore ibirori byo kurangiza Kaminuza.



Nyakwigendera Bizimana Pierre yari umufana ukomeye wa Barcelone


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Habimana jean paul Kuya 8-11-2019

Uyumusore twariganye primary yarinshuti yanjye mubuzima busanzwe ariko Imana Imwakire kandi ikomeze abasigaye tuzamukumbura Rip

Dede Kuya 6-11-2019

Imana imwakire aruhukire mu mahoro.

Eric Kuya 5-11-2019

Imana imuhe iruhuko ridashira

Ndahayo Kuya 5-11-2019

Ariko ntabwomudusobanuriye uko impanuka yagenze

Tumushabe frank Kuya 5-11-2019

Nyakwigendera imana imwakire mubayo iwabo watwe kd ikomeze umuryango we

Soso Kuya 5-11-2019

Ariko burigihe mbere yuko graduation iba hapfa umunyeshuri.numwaka washize hapfuye umukobwa avuye gufata ikanzu.abazimu nibashye rwose

Bebe Kuya 5-11-2019

IMANA IMWACYIRE PEE.Kdi Ikomeze nabasigaye bose

Ukwezi Kuya 5-11-2019

Kuki buri mwaka uko bagiye kwambara UR hapfa umuntu akoze impanuka kandi avuye gufata iyo kanzu ni mubyibuke neza. Abasenga bibuke kurwanya ibyo bitambo😭

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...