AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa wigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda yabonetse mu kigo yapfuye

Umukobwa wigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda yabonetse mu kigo yapfuye
9-09-2019 saa 08:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8850 | Ibitekerezo

Imanishimwe Sandrine wigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Kigali muri CST ahahoze hitwa KIST umurambo we watoraguwe mu kigo birakekwa ko yishwe.

Uyu mukobwa w’ imyaka 21 akomoka mu karere ka Huye, ababonye umurambo basanze ufite igikomere kinini ku mutwe.

Bikekwa ko abamwishe bamwiciye hafi y’ uruzitiro bagaterura umurambo bakawushyira mu kayira kerekeza aho abakobwa bo muri UR- CST barara.

Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko hari amakuru avuga ko nyakwigendera yari yatashye ubukwe bw’ umwe mu barimu bwari bwabereye muri SOS mu murenge wa Kacyiru.

Saa mbili z’ ijoro uyu mukobwa yatahanye agakapu karimo imikenyero kugira ngo abone uko asubira mu birori bizwi nka ‘After party’ yari bubere ahitwa kwa Nepo.
Amakuru avuga ko hari umusore wari ufitanye gahunda na Sandrine bari buze gusangira, haba hari undi mukobwa wari waturutse I Huye aje kureba uyu musore afite gahunda yo kurara iwe.

Uyu musore yahamagaye Sandrine yumva telefone ye ntiriho, nyuma aza kumenya amakuru ko Sandrine yishwe.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro by’ akarere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru.

Kugeza ubu hari abagera kuri bane bari mu maboko y’ ubutabera mu rwego rw’iperereza.

Nyakwigendera Imanishimwe Sandrine yigaga ubutabire ‘Chimie’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA