AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rusizi : Yakoze ubukwe abyuka avuga ko agiye mu bwiherero yongera kuboneka yapfuye

Rusizi : Yakoze ubukwe abyuka avuga ko agiye mu bwiherero yongera kuboneka yapfuye
2-07-2019 saa 10:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5446 | Ibitekerezo

Mu murenge wa Nkanka wo mu karere ka Rusizi ibyari ibirori byahindutse ikiriyo ubwo umugore washyingiwe ku wa Gatandatu yabonekaga mu Kiyaga cya Kivu yapfuye.

Mukarurema Christine yari yasezeranye imbere y’ Imana na Niyigena Emmanuel ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena , umuhango wabereye mu Murenge wa Gihundwe, mu rusengero rwa ADEPR Rusunyu.

Niyigena Emmanuel avuga ko mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 30 Kamena , umugore yabyutse mu gitondo akamubwira ko agiye mu bwiherero ariko ntiyongere kumuca iryera.

Niyigena yabwiye abaturanyi n’ abashinzwe umutekano ko yabuze umugore we bafatanya kumushakisha ariko baramubura.

Nyirazaninka Antoinette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nkanka yatangaje ko ku ya 1 Nyakanga saa sita z’ amanywa abaturage bahamagaye ubuyobozi bavuga ko babonye umurambo wa Mukarurema ureremba mu Kivu.

Umurambo wa Nyakwigendera yajyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Gihundwe mbere y’ uko ushyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Uyu mugore yakomokaga mu murenge wa Gihundwe, umugabo we ni uwo mu murenge wa Nkanka.

Ku Cyumweru iwabo w’ umukobwa biriwe bategereje ko umukobwa ajya kubereka umugabo we kuko ari bisanzwe bigenda muri aka gace, bigeze nimugoroba inzoga n’ ibiribwa bari bateguye babyihera abantu.

Bari bataramenya ko umwana wabo yashizemo umwuka, bagwa mu kantu bamenye ko yatoraguwe mu Kivu, ku nkengero z’ishyamba rizwi nka Pharmaquina.

Inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza ngo hamenyekane imvano y’ urupfu rwa Mukarurema Christine.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA