AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Rusizi: Ahaheruka kwicirwa abantu, harashwe abandi babiri bahita bapfa

Rusizi: Ahaheruka kwicirwa abantu, harashwe abandi babiri bahita bapfa
11-06-2018 saa 06:36' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8226 | Ibitekerezo 3

Mu masaha y’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena 2018, abantu bataramenyekana barashe abagabo babiri bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, bahita bahasiga ubuzima. Muri aka gace, hari n’abandi bantu baheruka kuharasirwa.

Abaturage bo muri aka gace batangarije Ukwezi.com ko abo bantu bataramenyekana, barasiye abaturage babiri mu mudugudu wa Kinamba, mu kagari ka Pera ko mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, ibi bikaba byabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro. Uwitwa Jean Claude Ngirimana yahise apfa naho Nzeyimana Abdou we yakomeretse ajyanwa ku bitaro bya Mibirizi ariko ahageze ahita ashiramo umwuka.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rusizi, Kankindi Leoncie, yahamije aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yagize ati: "Nibyo, byabaye saa tatu n’iminota nk’icumi, abantu babiri barashwe umwe ahita apfa naho undi apfira mu bitaro bya Mibirizi... Ntabwo turamenya ababyihishe inyuma ariko dukeka ko ari abantu baba baturutse hakurya y’umupaka, b’Abanyarwanda bihisha i Burundi tunahereye ku byagaragaye mu iperereza ry’ibikorwa nk’ibi byabaye umwaka ushize"

Ibi si ubwa mbere biba muri aka gace kuko tariki 20 Kamena 2017, nabwo abantu barasiwe mu mudugudu wa Gihigano mu kagari ka Ryankana ho mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, babiri bahita bapfa abandi benshi barakomereka.

Tariki 12 Werurwe 2017, nabwo abantu bitwaje intwaro binjiye mu karere ka Rusizi bagera mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana mu mudugudu wa Kabuga, bica abantu babiri babarashe hanyuma bakomeretsa umuntu umwe.

Icyo gihe, uwari umuvugizi w’igisirikare cy’ingabo z’u Rwanda, yavuze ko abo bantu bari bitwaje intwaro bahise bambuka bakajya mu gihugu cy’u Burundi, cyane ko n’ubusanzwe aho byabereye ari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
gakuba Kuya 19-06-2018

Kamanzi rwose jya ubaza mbere yo kuvuga ubaze ngo yagize ate! !nibande bamutera ubwoba! !uretse nabo uvuga nta nundi wabumutera,

Kamanzi Kuya 18-06-2018

Aka ni agasuzuguro ubu Mzee wacu ntabona ko abarundi barenze umurongo utukura yavugaga? Cg yagize ubwoba? Yaturetse tukajya i Burundi gukurayo ziriya nterahamwe ziriyo?

S/SGT AGUS Kuya 11-06-2018

Mzhe wacu yadusabiye ziriya mbwa z’abarudi natwe tukazipfumura zo kavunumuheto .

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...