AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ruhango : Ikigo cy’ Imari DUTERIMBERE cyibwe miliyoni zisaga 10

Ruhango : Ikigo cy’ Imari DUTERIMBERE cyibwe miliyoni zisaga 10
20-01-2020 saa 20:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3297 | Ibitekerezo

Ikigo cy’imari iciriritse gikorera mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango cyatobowe n’ abajura bacyiba miliyoni 10.

Byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Mutarama 2020 bibonywe n’abakozi b’iyi microfinance bari baje ku kazi ariko birakekwa ko byabaye mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira kuwa 20 Mutarama 2020.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yemereye UKWEZI ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati "Byamenyekanye mu gitondo atanzwe n’abakozi bari baje mu kazi. Abajura batoboye inzu ikorerwamo n’icyo kigo cy’imari bibamo miliyoni 10 n’andi mafaranga arengaho."

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abakozi babiri bakorera kampani icunga umutekano yitwa Excel ishinzwe kurinda icyo kigo mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yatangaje ko RIB imaze guta muri yombi abantu 4 barimo abashinzwe umutekano w’iki kigo n’abafundi bari basanzwe bubaka inzu iri hafi y’ iki kigo.

Meya Habarurema avuga ko amafaranga yibwe ari miliyoni 11 n’ibihumbi 200 akamara impungenge ababikije muri iki kigo Duterimbere kuko ayo mafaranga afitiwe ubwishingizi kandi abakekwa bakaba batawe muri yombi.

Iki kigo kitwa Duterimbere cyibwe gikorera mu Mudugudu wa Njyejuru I Akagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...