AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

RIB yeretse itangazamakuru Herman wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN

RIB yeretse itangazamakuru Herman wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN
17-01-2020 saa 16:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4472 | Ibitekerezo 5

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru Herman Nsengimana wari umuvugizi wa FLN na Théobald Mutarambirwa, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS-Imberakuri, bafatiwe muri Congo.

Bafashwe kuwa 16 Ukuboza 2019 mu bitero ingabo za Congo FARDC zagabye ku mitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa RDC. Bombi bakiri mu Rwanda bari abarimu.

Herman yavuye mu Rwanda muri 2014 ajya kwihuza na Paul Rusesabagina, aza no kuba Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN nyuma y’uko uwazivugiraga, Nsabimana Callixte wiyise ‘Major Sankara’ yari amaze koherezwa mu Rwanda.

Mutarambirwa yari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri yavuye mu Rwanda mu 2010.

Nubwo beretswe itangazamakuru ntabwo bigeze baganira naryo. Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yasobanuye ko batavugisha itangazamakuru kuko batarabazwa ku byaha bakekwaho.

Mutarambirwa na Herman bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’Iterabwoba no, Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Marie Michelle Umuhoza avuga ko abavugaga ko bariya bantu baburiwe irengero atari byo, agasaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha.

RIB ivuga ko Mutarambirwa na Herman bagiye gukorerwa dosoye ishyikirizwe Ubushinjacyaga.

Herman Nsengimana wari umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte ’Sankara’

Mutarambirwa wari Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
ERIC Kuya 24-01-2020

YUUUUUUU

Alfa Kuya 18-01-2020

Icyo nibuka yatangaje akimara gutorwa ni uko yagombaga kugera ikirenge mu cya Sankara (Hermann) ndumva bibaye impamo rero akigezemo bazamunenge ikindi ariko kwesa imihigo byo arayesa !

Mutamba Kuya 17-01-2020

NDASHIMIRARETAYURWANDA .KWIDUFATIRABAGIZIBANABI. AMASHIMESHIKURI RIB

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...