AMAKURU

UKWEZI
pax

RIB yerekanye abakobwa baherutse gukora ikiganiro kuri Instagram bagaragaza ubwambure bwabo

RIB yerekanye abakobwa baherutse gukora ikiganiro kuri Instagram bagaragaza ubwambure bwabo
31-07-2020 saa 15:35' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6950 | Ibitekerezo 1

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika bakirinda gukoreraho ibikorwa by’urukozasoni nyuma yo kwereka itangazamakuru abakobwa bane baherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa Instagram bari mu kiganiro ‘Live’ bambaye ubusa.

Aba bakobwa bane baherutse kugaragara kuri Instagram ubwo bari bari mu kiganiro mu buryo buzwi nka ‘Live’ bambaye utwenda tw’imbere hari n’aho bageraga bagakuramo imyenda yose.

Ni ikiganiro cyabereye ku rukuta rw’umugabo [nawe kuri ubu yamaze gufatwa na RIB], bivugwa ko yabaguriye inzoga bagasinda nyuma akabasaba gukuramo imyenda bagakora ikiganiro kuri Instagram.

Bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge.

Umwe mu bafashwe, avuga ko yari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa bajya gusura umuhungu, abasaba ko basohokana ku kabari kitwa Pili Pili.

Avuga ko bagezeyo abasaba kwerekana ubwambure bwabo ku rubuga rwa ‘instagram’, ariko ko yari yaguze inzoga barabanza baranywa.

Ati “Tumaze gusinda twatangiye kwiyerekana twambaye ubusa, ntabwo nari nzi ko mu Rwanda bitemewe, ntabwo byari ibyo kuryamana na we, ahubwo byari ukwambara ubusa gusa, bwarakeye numva nkozwe n’ikimwaro, ndasaba imbabazi umuryango Nyarwanda ko nawukojeje isoni”.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, avuga ko abakobwa bafashwe n’umugabo ucuruza amashusho y’urukozasoni ubanza guha abantu ibiyobyabwenge kugira ngo biyerekane bambaye ubusa.

Ati “Icyo aba agamije ni uko abantu iyo bamaze kureba amashusho y’umukobwa wambaye ubusa bahindukira bakamubwira ko bumva bashaka kuryamana na we, icyo gikorwa kiganisha ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, kandi harimo no kwangiza umuco Nyarwanda”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko abaririmbyi bamenyereye kuririmba bambaye ubusa, amahushusho yabo na yo nagaragara ku mbuga nkoranyambaga bazabihanirwa.

Yakomeje avuga ko uyu mugabo ngo asanzwe afata abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 18-25 akabaha ibiyobyabwenge bamara gusinda akabasaba kwambara ubusa, agafata amashusho yabo akayashyira ku mbuga nkoranyambaga agamije kuyacuruza.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
rwasubutare Kuya 3-08-2020

Abanyamahanga rero kubera kudasobanukirwa nimico y’u Rwanda babona bariya bakobwa birirwa bigendera nkaho ntabanyirabo bakibeshya ko wakwitoragurira. Leta irabafuhira cyane cyane wongere ngo cyane. Nigeze gukora ahantu zimwe munshingan zanjye kwari gusabira abanyamahanga ibyangombwa bya work permit. Nkabona ntibashaka kubiha bamwe negera umuntu ndamubaza. Ambwira ko bamwe mu bakozi bacu bararura abakobwa nabagore babanyarwanda. Ndumirwa ariko nsobanurirwa ko burya leta ibafuhira cyane kimwe nundi mubyeyi wese utufuza ko umukobwa we agwa kwishyiga ariko nanne akaba adashaka kumubona yiyandarika.....agaciro rero ntabwo arukugenda ukinisha aba bakobwa uk wishakiye.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA