AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RIB yataye muri yombi umugabo wishe umuntu akamutaba mu mwobo iwe mu rugo

RIB yataye muri yombi umugabo wishe umuntu akamutaba mu mwobo iwe mu rugo
9-10-2020 saa 08:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5357 | Ibitekerezo

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko rwafunze Bakundinka Jean Nepomuscene ukekwaho kwica Ntawuhigimana Diogene tariki ya 26/07/ 2016 akamushyira mu mufuka akamutaba mu mwobo mu rugo iwe mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Nyagisozi , Umudugudu w’Agatare.

Ukekwa afungiwe kuri RIB Post Gatsibo mu gihe akorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa umuntu wese wica umuntu akabihisha yibwira ko bitazamenyekana ko igihe kizagera agatahurwa kandi akabihanirwa.

Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA