AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RIB yataye muri yombi bane bakekwaho kwica umukobwa muri Kicukiro

RIB yataye muri yombi bane bakekwaho kwica umukobwa muri Kicukiro
26-11-2020 saa 11:20' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2904 | Ibitekerezo 6

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwica umukobwa witwa Mukandayisenga Claudine w’imyaka 23 ukomoka i Nyamasheke, wiciwe mu Karere ka Kicukiro ku wa 1 Ugushyingo 2020.

Abatawe yombi ni uwitwa barimo umugabo w’imyaka 41 ukomoka i Jali mu Karere ka Gasabo, uw’imyaka 29 ukomoka i Save mu Karere ka Gisagara, uw’imyaka 31 uvuka Kimironko mu Karere ka Gasabo n’undi uvuka mu Karere ka Nyamasheke.

Aba uko ari bane bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, uwa nyuma ari we akaba yafashwa ku wa 20 Ugushyingo 2020, afatanywe telefoni ya Mukandayisenga yari amaze iminsi akoresha ashyira amafoto ye ku rubuga rwa Facebook.

Umugabo w’imyaka 41 ukomoka i Jali muri Gasabo ni we wari wahaye Mukandayisenga Claudine akazi k’ubwubatsi bakoraga bombi, mbere y’uko apfa.

Mukandayisenga yakomokaga mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri, yiciwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokombe, ku wa 1 Ugushyingo 2020.

RIB yavuze ko dosiye y’aba bane bakekwaho kumwica yakozwe ikaba yarohererejwe Ubushinjacyaha ku wa 24 Ugushyingo ndetse bwanashyikirijwe ibisubizo byavuye mu isuzuma ryakorewe umurambo wa Mukandayisenga nabyo, bukaba ari bwo buzabitangaza.

Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha b’ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Eddy Kuya 1er-12-2020

Inkuru nk’iyi umusomyi aba akeneye nokumenya icyatumye abantu babe bafata umugambi wokwica uwo mukobwa. Umwanditsi azajye agaragaza motivation yabiteye.

Eddy Kuya 1er-12-2020

Inkuru nk’iyi umusomyi aba akeneye nokumenya icyatumye abantu babe bafata umugambi wokwica uwo mukobwa. Umwanditsi azajye agaragaza motivation yabiteye.

Eddy Kuya 1er-12-2020

Inkuru nk’iyi umusomyi aba akeneye nokumenya icyatumye abantu babe bafata umugambi wokwica uwo mukobwa. Umwanditsi azajye agaragaza motivation yabiteye.

iganze Kuya 30-11-2020

Barakanyagwa izi nterahamwe zihekura ababyeyi zo kicwa na Sogokuru

Nzamukosha rosine Kuya 27-11-2020

Abo bagabo bishe uyumukobwa bazakatirwe burundu.

Flancine Kuya 27-11-2020

Mbega agahinda Mbega inkuru !!¡

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA