AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

RIB yataye muri yombi abakoresha 2 nyuma y’ inkuru y’ abana bakoreshwa imirimo ivunanye

RIB yataye muri yombi abakoresha 2 nyuma y’ inkuru y’ abana bakoreshwa imirimo ivunanye
6-12-2019 saa 19:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3052 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi abakoresha 2 bakurikiranyweho gukoresha abana imirimo ibujijwe n’ amategeko.

Bibaye mu gihe hashize iminsi 2 gusa BTN TV itangaje inkuru y’ abana bo mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo bakoreshwa akazi ko gutunda ibisheke bagahembwa amafaranga 25 kuri buri mutwaro bagejeje kuri kaburimbo.

Abatawe muri yombi ni Karenzi Jean de Dieu na Bizimana Jean Pierre , bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Murambi.

RIB irashimira abatanze amakuru yatumye abakekwa bafatwa, irasaba n’undi wese ubona ibyaha nk’ibi byo guhohotera abana bikorwa kubiyimenyesha kugira ngo bakurikiranwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...