AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RIB yagize icyo ivuga ku batawe muri yombi byasakuje ko bongereraga abagore amabere n’amabuno

RIB yagize icyo ivuga ku batawe muri yombi byasakuje ko bongereraga abagore amabere n’amabuno
14-08-2020 saa 09:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13679 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru yavugaga ku bagore batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo kongera amabuno, amabere, imyanya ndangagitsina n’ibindi bice by’ibanga cyane cyane ku bagore n’abakobwa. RIB iri mu iperereza kuri ibyo bikorwa, yagize icyo ivuga inakuraho urujijo ku mvano y’ayo makuru n’amafoto byakwirakwijwe.

Ibyakwirakwijwe byavugaga ko tariki 12 Kanama 2020 guhera saa sita kugeza saa cyenda z’igicamunsi, mu kagari ka Niboye mu mudugudu wa Rwezamenyo, ku bufatanye na RIB hafashwe abagore n’abakobwa 15 barimo 12 bari baje kongeresha no kugabanyisha ibibuno, inda, amabere n’amaboko.

Ubu butumwa bwarimo n’amazina y’abantu 15 bafatiwe muri iki gikorwa ndetse bikavugwa ko bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Gusa ku ruhande rwa RIB, n’ubwo badahakana ibyabaye, bavuga ko amwe muri aya makuru ntacyo bayavugaho kubera ko byabangamira iperereza, gusa umubare w’abatawe muri yombi wo ngo si uwo.

Umuvugizi w’umugisigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko abafashwe ari abagore babiri, ndetse ko inyito y’icyaha bakurikiranyweho ari ukwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya, icyaha gihanwa n’ingingo y’174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Avuga ko nta yandi makuru menshi yatangazwa kuri ibyo kuko byabangamira iperereza.

Dr. Murangira Thierry kandi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko RIB nta ruhare yagize mu gukwirakwiza ubwo butumwa bwarimo n’amazina y’abantu 15, agashimangira ko mu bunyamwuba bwayo ibyo badashobora kubikora. Yizeza abantu ko amakuru arenzeho kuri icyo kibazo azatangazwa mu gihe iperereza rizaba ryamaze gukorwa ku kigero gikwiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA