AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

RIB yafashe abandi babiri bashakishwaga nyuma yo gukubita Niyonzima bikamuviramo gupfa

RIB yafashe abandi babiri bashakishwaga nyuma yo gukubita Niyonzima bikamuviramo gupfa
4-04-2020 saa 08:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3981 | Ibitekerezo 2

Umugabo witwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 wagaragaye ku mashusho arimo gukubitwa n’abaturage nyuma y’uko bari bamufashe bamushinja kwiba igitoki, yitabye Imana mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, aguye mu bitaro bya Gisenyi.

Tariki 25 Werurwe 2020 nibwo uyu mugabo yakubiswe, amashusho ye akubitwa atangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo yapfuye nyuma y’iminsi ibiri polisi y’u Rwanda itangaje ko yamaze guta muri yombi abantu babiri muri bane bagaragaye muri video bakubita Salomon Niyonzima. Abo ni Niyonzima Jean Baptiste na Bitwayiki Jean Bosco bahise batabwa muri yombi mu gihe hashakishwaga abo bafatanyije gukubita nyakwigendera.

Nyuma y’igihe bashakishwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ntirenganya Jean Claude wagaragaye mu mashusho akubita Niyonzima Salomon bikamuviramo urupfu nawe yafashwe hamwe na Naberaho Afisa bafatanyije. Ibi byemejwe na RIB kuri uyu wa Gatandatu.

Abakekwa ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abagize uruhare bose mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inongera kwibutsa ko kwihanira ari icyaha kandi ko itazihanganira uwo ariwe wese uzagikora.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Ngabonziza callixte Kuya 9-04-2020

Ningombwa ko abanyuranyije n’amabwiriza bakurikiranwe bahanwe.

christine Kuya 4-04-2020

RIB yakoze gufata abo bagome babi. ariko rero abamukubise ni5 ntabwo ari4. kuko2 bafashe amaguru, abandi2 bafata amaboko , undi1 arakunita. ubwo ni 5. hakiyongeraho n’abashunger

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...