AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Polisi mu rugamba rwo gutuza abanyarwanda mu mudugudu utarangwamo ibyaha

Polisi mu rugamba rwo gutuza abanyarwanda mu mudugudu utarangwamo ibyaha
15-05-2018 saa 12:48' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2064 | Ibitekerezo

Mu Cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Week 2018), cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku hazubakwa ibiro by’imidugudu itanu yatoranyijwe nk’itagira ibyaha byinshi mu Ntara zose z’Igihugu.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ‘’Duture mu mudugudu utarangwamo ibyaha’. Muri iki cyumweru , ingo 3000 ni zo zizahabwa amashanyarazi muri gahunda yo kugeza ku baturage batishoboye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Uyu muhango wo gutangiza icyumweru cya Polisi mu ku rwego rw’igihugu wabereye mu Ntara y’Uburasirazuba, ahashyizwe ibuye ry’ifatizo ku hazubakwa ibiro by’umudugudu wa Rwamugurusu uri mu kagari ka Bwana, umurenge wa Munyiginya Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba.

Abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Cyriaque Harelimana. ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred n’umukuru wa Polis, IGP Emmanuel Gasana.

Umunyambanga wa Leta Cyriaque Harelimana yibukije abaturage bo mudugudu wa Rwamugurusu ko kugira umudugudu uzira icyaha bigomba kujyana no guharanira ko n’abaturanyi bo mu yindi midugudu nabo batera ikirenge mu cyabo mu kwirinda icyitwa icyaha cyose.

Guverineri Mufulukye yavuze ko Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi ari urugero rw’imiyoberere myiza dufite mu gihugu cyacu. Ashimangira ko ahari imiyoborere myiza Polisi ikorera abaturage kandi igakorana n’abaturage.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi ari umwanya mwiza wo kwisuzuma hagamijwe kureba aho bava n’icyerekezo baba bafite

Yagize ati "Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi ni umwanya wo kwisuzuma tukareba aho twavuye, tukazirikana aho dushaka kugera ndetse tukaniha ingamba nshya. Byose kandi tugomba kubikora tuzirikana ko gukorana n’abaturage ari bwo buryo bwizewe budufasha kugera ku nshingano zacu."

Mu gutangiza ibikorwa bya Polisi mu Karere ka Kicukiro ,uyu mudugudu washyizweho ibuye ry;ifatizo ni uwa Cyankongi aho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege wari uhagarariye Ubuyobozi bukuru bwa Polisi yashimiye abaturage b’umudugudu wa Cyankongi ubufatanye n’umurava bagize mu guharanira ko umudugu wabo utarangwamo icyaha

Muri iki cyumweru kandi hazakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda impanuka mu muhanda ndetse n’ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera ibidukikije. Intego yacu ni uko mu Rwanda hose hazabaho imidugudu itarangwamo icyaha Imiryango 3000 yabaga mu kizima izahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...