Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahuye n’abasirikare bakuru 1000, mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye I Gako mu karere ka Bugesera bagirana ibiganiro.
Perezida Kagame asanzwe ahura n’abasirikare bakuru bakaganira ku birebana n’umutekano n’ubusugire by’igihugu.
Mu mwaka ushize, mu kwezi kwa Kane, Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru, mu nama nkuru ya gisirikare. Biteganywa ko Perezida abonana n’abasirikare bakuru byibura rimwe mu mwaka nk’umugaba mukuru w’ikirenga.
Umwaka ushize ari i Gabiro Perezida Kagame yari yambaye impuzankano y’abasirikare bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu. Ubu yari yambaye uw’ingabo z’u Rwanda muri rusange.