AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Pasiteri n’ abana be 2 barohamye muri Pisine barapfa

Pasiteri n’ abana be 2 barohamye muri Pisine barapfa
27-12-2019 saa 17:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10074 | Ibitekerezo

Inkuru ibabaye iri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byo muri Nigeria ni iy’ urupfu rw’ umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria n’ abana be babiri barohamye muri pisine bagapfa.

Gabriel Diya w’ imyaka 52 yari umupasiteri mu itorero le The Redeemed Christian Church of God, yapfanye n’ umuhungu we w’ imyaka 16 witwa Praise Emmanuel n’ umukobwa we w’ imyaka 9 witwa Comfort.

Barohamye muri pisine ifatanye n’ inyanja mu majyepfo ya Espagne tariki 24 Ukuboza 2019 bucya ari noheli.

Uyu mupasiteri n’ umuryango we wose umugabo , umugore n’ abana bari bagiye mu kiruhuko mu gihugu cya Espagne. Umukobwa wabo Comfort niwe warohamye bwa mbere , musaza we agiye kumurohora aheramo, se nawe agiye kubarohora aheramo bose barapfa kuko nta n’ umwe wari uzi koga.

Iperereza ryakozwe n’ ikigo gishinzwe iby’ amahoteli ku isi ryagaragaje ko iyo pisine nta kibazo ifite, bityo ngo ibyabaye ni impanuka isanzwe ariko ibabaje cyane.

Olubunmi, umugore wa pasiteri yari kumwe nabo ubwo barohamaga. Isuzuma rya muganga ryakozwe kuri noheli naryo ryagaragaje ko pasiteri Diya n’ abana be bazize kumira nkeri.

Iperereza ryakozwe na polisi naryo ryanzuye ko iyi pisine nta kibazo ifite bityo ko igomba kongera gufungurwa igakomeza gukoreshwa nk’ uko bisanzwe.

Pasiteri Gabriel Diya yayoboraga paruwasi ya Open Heavens iherereye ahitwa Charlton, i Londres.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...