AMAKURU

UKWEZI
pax

Nyaruguru : Abitwaje intwaro baturutse i Burundi bagabye igitero ku Ngabo z’u Rwanda zicamo bane

Nyaruguru : Abitwaje intwaro baturutse i Burundi bagabye igitero ku Ngabo z’u Rwanda zicamo bane
27-06-2020 saa 08:56' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 16440 | Ibitekerezo 8

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, abitwaje intwaro bataramenyekana gusa baturutse mu gihugu cy’u Burundi bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru.

GORILLA GAMES

Iki gitero cyabaye ahagana saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, aho cyaguyemo abasirikare bane baturutse I Burundi mu gihe abandi batatu bo ku ruhande rw’u Rwanda bakomeretse,

Bivugwa ko abagabye iki gitero bari bafite umugambi mubisha wo kwangiza abaturage bo mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Yanze, urinzwe n’abasirikare ba RDF.

Uyu mudugudu uherereye mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, uherereye muri aka Karere ka Nyaruguru.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda , Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko RDF yatangiye gukora iperereza ngo hamenye abagabye iki gitero.

Yagize ati “Abagabo bitwaje intwaro bateye baturutse I Burundi ninaho bahungiye basubirayo mu cyerekezo kimwe n’icyo baturutsemo basiga abantu babo bane bapfuye ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo intwaro n’ibyombo.”

Lt Col Munyengango yavuze kandi ko abasirikare batatu b’u Rwanda bakomerekeye muri iyi mirwano, ashimangira ko abihishe inyuma y’iki gitero bagomba kubiryozwa.

Aba bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi ahari ibirindiro by’igisirikare k’iki gihugu ahitwa Gihisi, muri Komine Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
mugisha patrick Kuya 28-06-2020

murakoze kutugezaho

Musango justine Kuya 27-06-2020

Amahoro !byumwihariko ndashyimira ingabo z’urwanda kozidahwema guharanira Amahoro y’abanyarwanda murirusange ,Imana ijyikomeza kubaha Imbaraga kndi Muzahorane ubutwari .

Musango justine Kuya 27-06-2020

Amahoro !byumwihariko ndashyimira ingabo z’urwanda kozidahwema guharanira Amahoro y’abanyarwanda murirusange ,Imana ijyikomeza kubaha Imbaraga kndi Muzahorane ubutwari .

NDIHO Levis Kuya 27-06-2020

Uburundi bugona buri maso. Inkina mico ntabwo ari politique. Imana y’Uburundi irababona.

Eugene Kuya 27-06-2020

Abo bagizi ba nabi bakurikiranwe !
Turashimira RDF yatabaye bityo umugambi mubisha bari baeanye ukaburizwamo.
Umurage wacu uragira uti : "u Rwanda ruratera ntiruterwa" n’ikindi gihe abo babisha ntibazongere

Eugene Kuya 27-06-2020

Abo bagizi ba nabi bakurikiranwe !
Turashimira RDF yatabaye bityo umugambi mubisha bari baeanye ukaburizwamo.
Umurage wacu uragira uti : "u Rwanda ruratera ntiruterwa" n’ikindi gihe abo babisha ntibazongere

Makanzu Kuya 27-06-2020

Musobanu rire abantu neza.izonyeshamba nizo zapfuye ? Kandi arizo zateye musobanurire abantu neza kuko nzinezako iyowatewe bagutunguye bakwicamo beshi ariko iyo witeguye ubaha isomo ry urufaya

Harindintwari Andre Kuya 27-06-2020

Ariko babanje bagakiranuka nibyo bari gutunganya ?

Abarundi bari mukiriyo cy’uwari umukuru w’igihugu cyabo

Abarundi baracyahanganye no kwiyubaka kubera umuyobozi mushya batoye

None batangiye kuba icyuho Cy’ibibi Babuza umutekano umuturanyi !!!

Nyamara wirukansa umugabo kenshi bwacya agashira ubwoba !!!ahaaa Nzazaba ndora

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...