Mu Kagari ka Kankuba, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, umugabo yishe umwana we w’uruhinja rw’amezi icyenda (9) arunize na we ahita yimanika mu mugozi arapfa.
Amakuru y’uyu mugabo w’imyaka 24 y’amavuko wishe uriya mwana we, yamenyekanye ku Cyumweru tariki 04 Mata 2021.
Ntirushwa Christophe uyobora Umurenge wa Mageragere, avuga ko buriya bugizi bwa nabi buturuka ku makimbirane yari asanzwe ari hagati y’uriya mugabo n’umugore we w’imyaka 21 babanaga batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uyu muyobozi avuga ko hari amakuru avuga ko uriya mwana atari uw’uriya mugabo ngo kuko yashatse uriya mugore akaza atwite.
Ntirushwa Christophe yagize ati “Bivugwa ko bahuye umugore atwite ariko umugabo akaba atari abizi. Biravugwa ko yari yanamuciye inyuma bikubitanira ko n’uwo mwana atari uwe bituma ajya kwiyahura.”
Murumuna w’uriya mugabo, watanze aya amakuru, avuga ko mukuru we yabanaga mu makimbirane n’umugore we biturutse kuri ibyo bibazo byari hagati yabo.
Imirambo y aba nyakwigendera yombi yajyanywe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo ku Kacyiru kugira ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma.
UKWEZI.RW